• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Dore umuti Perezida Kagame yatanze watuma Afurika isatira iterambere Aziya igezeho

Dore umuti Perezida Kagame yatanze watuma Afurika isatira iterambere Aziya igezeho

Editorial 28 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yabwiye Abanyafurika ko iterambere umugabane wa Aziya wagezeho uvuye mu bukene bukabije na Afurika yarigeraho ari uko ihuje imbaraga.

Ibihugu bigize umugabane wa Aziya byari mu bihugu bikennye mu myaka 50 ishize. Ariko kubera kwishyira hamwe no gukora amavugurura agamije iterambere kuri ubu bifite iterambere ryihuta ku isi.

Ibihugu bigize Aziya byishize hamwe bigenda bizamurana, ibyari biyoboye ibindi byiswe “Asia Tigers”, bigizwe n’Ikirwa cya Hong Kong, Singapore, Korea y’Amajyepfo na Taiwan bifasha ibyacumbagiraga nabyo bitera imbere kandi mu buryo bwihuse.

Perezida Kagame we asanga Afurika idakwiye gukurikiza iyo nzira kuko yatinze bihagije, ahubwo hari andi mahirwe ifite utasanga ahandi akwiye kwitabwaho.

Yabitangaje ubwo yatangiraga inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), kuri iki Cyumweru tariki 28 Mutarama 2018.

Yagize ati “Imbogamizi Afurika ifite ni ugushyiriraho abaturage bacu inzira zibaganisha ku bukire, cyane cyane abakiri bato. Ahandi babigezeho kubera guteza imbere inganda. Ariko urugendo Aziya yanyuzemo ngo itere imbere ntirwaba rugishobotse kuri Afurika. Twe twaratinze.”

Yavuze ko guhera aho ikoranabhanga ryadukiye ryoroheje kandi ryihutisha ibintu, ku buryo byagora Afurika guhita ifatira aho abandi bageze ubu.

Ati “Igihe cyatugendanye ariko tugomba guhindura imikorere ubu ngubu kugira ngo dukize Afurika ubukene karande. Tugomba gushyiraho isoko rusange duhuriyeho, ibikorwa remezo byacu bikaba bigahuzwa kandi ikoranabuhanga rikaza imbere mu guteza imbere ubukungu bwacu.

“Nta gihugu cyangwa akarere kakora konyine ngo gatere imbere. Dukwiye kurangwa no gukora kandi tugakorera hamwe.”

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite imyihariko ibiri utasanga ahandi, Abanyafurika bashobora kwifashisha bagatera imbere.

Umwihariko wa mbere ni uko hari ibikenewe byose n’imbaraga kugira ngo icyo bifuza cyose bakigereho. Icya kabiri ni uko bishyiriyeho umuryango wa AU kandi ukaba ugaragaramo ubumwe.

Perezida Kagame yashimiye Perezida wa Guinea Alpha Conde, asimbuye kuri uyu mwanya kubera akazi yakoze, avuga ko yamwigiyeho byinshi.

Yanashimiye abayobozi bose ba Afurika bamugiriye ikizere, abizeza ko bazafashanya mu gutuma Afurika itongera kwitwa “umutwaro” mu ruhando rw’amahanga.

2018-01-28
Editorial

IZINDI NKURU

Mwenedata Gilbert washakaga kuyobora u Rwanda yahunze ubutabera

Mwenedata Gilbert washakaga kuyobora u Rwanda yahunze ubutabera

Editorial 13 Nov 2017
Ubutabera mpuzamahanga bwateye utwatsi ubusabe bw’abunganizi ba Kabuga Felisiyani basabaga ko urubanza rw’umukiliya wabo rukurwaho kuko ngo nta mbaraga agifite zo kuburana.

Ubutabera mpuzamahanga bwateye utwatsi ubusabe bw’abunganizi ba Kabuga Felisiyani basabaga ko urubanza rw’umukiliya wabo rukurwaho kuko ngo nta mbaraga agifite zo kuburana.

Editorial 02 Jun 2021
Perezida Paul Kagame yifurije Abagore Umunsi mukuru mwiza

Perezida Paul Kagame yifurije Abagore Umunsi mukuru mwiza

Editorial 08 Mar 2018
Niger yiteguye gushyigikira Kagame ku buyobozi bwa AU “ku kigero cya 200%”

Niger yiteguye gushyigikira Kagame ku buyobozi bwa AU “ku kigero cya 200%”

Editorial 17 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kim wa Koreya ya Ruguru yagiriye uruzinduko hanze y’igihugu ku nshuro ye ya mbere
POLITIKI

Perezida Kim wa Koreya ya Ruguru yagiriye uruzinduko hanze y’igihugu ku nshuro ye ya mbere

Editorial 27 Apr 2018
Bidasubirwaho Zari Yatandukanye Na Diamond Burundu
HIRYA NO HINO

Bidasubirwaho Zari Yatandukanye Na Diamond Burundu

Editorial 15 Feb 2018
Rusesabagina Ntabwo Yatunguranye Ubwo Yatangazaga Ko Yari Ateze Indege Ijya I Burundi Akisanga I Kigali, n’Ubundi FLN Ifite Ibirindiro Muri Icyo Gihugu
Amakuru

Rusesabagina Ntabwo Yatunguranye Ubwo Yatangazaga Ko Yari Ateze Indege Ijya I Burundi Akisanga I Kigali, n’Ubundi FLN Ifite Ibirindiro Muri Icyo Gihugu

Editorial 18 Sep 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru