• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Afrika haguruka : Ubuhanuzi 10 bwahawe u Rwanda na Prophet EMEKA OKOYE

Afrika haguruka : Ubuhanuzi 10 bwahawe u Rwanda na Prophet EMEKA OKOYE

Editorial 04 Aug 2016 Mu Mahanga

Mu giterane ngarukamwaka cya Afrika Haguruka ku munsi wacyo wa 6 ni ukuvuga taliki ya 29/7/2016, igiterane Afurika Haguruka ku nshuro ya 17 cyaranzwe n’inyigisho zikomeye zivuga guhaguruka kwa Afurika mu bukungu n’iterambere n’ububyutse buzaturuka muri Afurika bugakwira ku isi yose.

Ibihugu by’Uburayi n’Amerika byateye imbere kubera byari bishyize imbere kubaha Imana no kubakira ku mahame y’Ijambo ryayo ariko ubu byamaze kuyitera umugongo akaba ariyo mpamvu ubu byibasiwe n’ibibazo byinshi by’ubukungu, amacakubiri ashingiye ku moko n’irondaruhu, kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba, imyuzure, imitingito n’ibindi.

Ububyutse buzaturuka muri Afurika nibwo buzongera guhagurutsa Uburayi n’Amerika mu Mwuka kandi nkuko mu bihe byo hambere Afurika yabaye ubuhungiro bw’abantu bakomeye Imana yari ifiteho umugambi nka : Yesu, Abrahamu, Yakobo n’urubyaro rwe, ni nako igiye kuba ubuhungiro bw’abanyamahanga bagiye guhunga ubuhenebere n’ihungabana ry’ubukungu mu bihugu byabo.

Ushobora gushidikanya ku biri kuvugwa kuri Afurika ukurukije n’ibibazo Afrika ifite cyane nkaho abanyafurika benshi bari kugwa mu Nyanja bahungira mu mahanga ariko Ijambo ry’Imana ko: “ aba nyuma bazaba abambere “.

-3478.jpg

Habaye kuramya no guhimbaza bituruka ku mutima

“Burya kandi ikibazo kidafite igisubizo ntikiba ari ikibazo, bisobanuye ko ibibazo byose afurika ifite Imana igiye guha abanyafurika ibisubizo.”

Kuri uwo munsi Prophet EMEKA OKOYE waje uturutse muri Nigeriya yigishije ijambo rivuga ko iki ari igihe cyo kugaragara kw’abana b’Imana(Abaroma 8:19), yavuze ko ibibazo byose Afurika ifite bishingiye ku kuba abakristo baba mu buzima bwo kwitwa abana b’Imana ariko ntibabe mu buzima bugaragaza ko ari abana b’Imana. Yagize ati:

“Yesu ni umwana w’Imana Data wa twese ,niwe ufite ubutware bwose, niwe utwara Ijuru n’isi n’Ibiyirimo kandi natwe kubwo kwizera turi abana b’Imana ndetse turi abaraganwa na Kristo. Twahawe inshingano zo gutwara ariko se kuki tutaba umuti w’ibibazo ndetse n’ibyaremwe bikaba bitakishwa no kubona guhishurwa kw’abana b’Imana kandi duhari? Nuko turirimba ko turi abana b’Imana ariko ntitugaragaze imirimo yerekana ko turi bo”.

“Afurika izahaguruka ari uko itorero ryavuye mu kurwanira ko abantu bamenya ko rihari ahubwo ryo ubwaryo rikerekana ko rihari biciye mu mirimo n’ibikorwa”.

Prophet EMEKA OKOYE kandi yatanze ubutumwa burimo n’ubuhanuzi Imana yamuhaye ku Gihugu cy’U Rwanda n’Itorero by’umwihariko:

Yavuze ko mbere yo guhaguruka ava iwabo muri NIGERIYA Imana yamuhaye ubuhanuzi bukomeye ku Gihugu cy’U Rwanda yagize ati hari taliki ya 25/7/2016 saa kumi n’Imwe n’igice za mu gitondo:

1. “ Imana yambwiye ko u Rwanda ari igihugu kirimo amahirwe menshi kandi ko benshi bagiye kukigana kikazaba igihugu gitanga serivise nziza mubyo gikora byose, kubw’iyi serivise nziza bizatuma kiba igihugu ntangarugero mu karere ka Afurika y’iburasirazuba ndetse n’iyo hagati, kandi kikazubakwamo ibigo byinshi bitanga serivise.

2. Hazaba isoko ry’ubuhahirane rizahurirwaho n’ibihugu byinshi by’Afurika, cyane cyane Congo Kinshasa na Congo Brazaville bizisanga bikorana cyane n’u Rwanda mu by’ubuhahirane.

3. U Rwanda ruzahinduka igihugu gikora isuku mu by’ubuhahirane kandi ruzahinduka inzu y’ihahiro mpuzamahanga mu by’umutungo kamere, bityo hakwiriye gushyirwaho isoko ry’imigabane rikomeye I Kigali ndetse u Rwanda rurasabwa kuzamura imikorere ya Banki zarwo ikagera ku rwego mpuzamahanga.

4. U Rwanda rushyireho ibigo by’ubucuruzi mu birebana n’ikoranabuhanga n’itumanaho (IT& ICT) kuko Ibigo by’ikoranabuhanga bizahirimbanira gushyira ibyicaro byabyo mu Rwanda,

5. Hazubakwa umuhanda wa gare ya moshi uhuza u Rwanda n’ibindi bihugu ndetse ukaruhuza n’inyanja, ibi bizakomeza ubukungu bw’u Rwanda ndetse binaruheshe umutekano mu by’ubukungu

6. Imana yambwiye ko ibihugu by’amahamga byamaze gushyiraho gahunda yo kwangiza imitekerereze y’urubyiruko rw’u Rwanda babashora mu bikorwa by’ubutinganyi ndetse bamwe muri rwo bamaze kubyinjiramo. Kandi ibyo bihugu birashaka kwegera abayobozi b’u Rwanda ngo babumvishe ko bakwiye gushyigikira ibyo bikorwa by’ubutinganyi no gushakana kw’abahuje ibitsina ariko ngo iterambere ry’u Rwanda Imana yarugeneye ntirishingiye ku butinganyi cyangwa kuva ahandi ahubwo ngo rizaturuka mu banyarwanda bo ubwabo” aboneraho no gusaba abayobozi b’U Rwanda kwima amatwi no gutera umugongo abashaka kuzana iterambere ritubakiye ku kubaha Imana n’umuco nyarwanda. Kuko nibumvira abanyaburayi n’abanyamerika Imana izazana uburakari bwayo ikabahana. U Rwanda ni igihugu cyejejwe n’Imana, twirinde kurwandurisha iyo mico mibi y’amahanga.

7. Prophet EMEKA kandi yavuze ko Imana yamubwiye ko Itorero ry’u Rwanda aricyo kiraro kizahuza igihugu n’amasezrano y’Imana kuri cyo, asaba itorero kurindana ifuhe rikomeye ubusabane bw’Imana n’igihugu kuko u Rwanda ruzaba umucyo wa Afrika y’iburasirazuba.

8. Itorero rikwiriye kumenya inshingano yaryo mu gihugu kandi rikarekeraho gutega amaboko ku baterankunga bava hanze, kuko ibisubizo by’ibibazo rifite bizazanwa n’abanyarwanda ubwabo bakozweho n’ububyutse bw’ibiterane nka Afrika Haguruka n’ibindi, abanyafrika bagenzi babo ndetse n’abanyafrika baba muri za Diaspora nibo dukwiriye gukorana kuko nibo batwumva.Yavuze ko itorero ry’amahanga ridashaka gukura kw’itorero ryo mu Rwanda akaba ariyo mpamvu asaba itorero ryo mu Rwanda gukura amaso mu mahanga bakubaka imitima y’abanyarwanda ikubaha Imana kuko bo ubwabo bifitemo ibisubizo.

9.
Uyu mukozi w’Imana yasabye kandi aburira abayobozi b’amatorero mu Rwanda kurera itorero rigakura mu mwuka kandi bakirukana umwuka w’uburyarya no kwishushanya we yavuze ko Imana iwumwereka yabonye ari umwuka w’uduhene two mu gasozi , umwuka utera abanyarwanda kwishushanya,uburyarya, kwigaragaza inyuma ko ari beza ariko imbere babitse ibindi bitari byiza, bamwe bakagaragaza ko bababariye ariko bagishaririye mu mitima.

10. Hari ububyutse bukomeye bugiye kuza ariko mbere y’aho u Rwanda rurasabwa kugira no gukomeza ubucuti bwarwo na Singapore ndetse na Nigeria kuko Nigeriya Ifite ubutware mu mwuka no mu bukungu muri Afrika, Itorero niryo rigomba kubigiramo uruhare kugira ngo ubwo bucuti bukomere Kandi ngo habeho ubuhahirane mu by’ubukungu.

-3479.jpg

Prophet EMEKA OKOYE waje uturutse muri Nigeriya

Nyuma y’ubu buhanuzi abakristo n’abanyarwanda muri rusange basabwe guhaguruka bagatangira kubiharanira no kubigeraho kuko Imana itazaza ngo ibitereke mu Rwanda ahubwo izakoresha abanyarwanda mu kubizana mu Rwanda.

2016-08-04
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Editorial 06 Apr 2016
Nyuma y’imyaka 6 adahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, rutahizamu wa Real Madrid Karim Benzema yisanze ku rutonde rw’abakinnyi 26 bitegura Euro 2020.

Nyuma y’imyaka 6 adahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, rutahizamu wa Real Madrid Karim Benzema yisanze ku rutonde rw’abakinnyi 26 bitegura Euro 2020.

Editorial 19 May 2021
Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Editorial 18 Feb 2025
Gatsibo: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abayobozi b’inzego z’ibanze gukumira ibyaha.

Gatsibo: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abayobozi b’inzego z’ibanze gukumira ibyaha.

Editorial 04 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko
ITOHOZA

Perezida wa Koreya ya Ruguru yarapfuye Imana ikinga akaboko

Editorial 13 Jul 2017
USA: Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya  ‘ The Nantucket Project ‘
ITOHOZA

USA: Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ngarukamwaka ya ‘ The Nantucket Project ‘

Editorial 17 Sep 2017
Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona 2018-2019, kiba icya 9 mu mateka yayo
IMIKINO

Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona 2018-2019, kiba icya 9 mu mateka yayo

Editorial 02 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru