Umucuruzi afunzwe azira kugerageza guha ruswa abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rirwanya inyerezwa ry’imisoro n’amahoro kugira ngo ye gucibwa ihazabu kubera kudatanga inyemezabuguzi y’imashini y’ikoranabuhanga (EBM).
James Mushabe wacuruzaga amavuta yo kwisiga mu isoko rya Nyarugenge riherereye mu karere ka Nyarugenge ni we ufungiye gukora ibi byaha.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko yagerageje gutanga ruswa y’ibihumbi 30,000 by’amafaranga y’u Rwanda; mu gihe umusoro yagombaga gutanga ungana n’ibihumbi 8,595 by’amafaranga y’u Rwanda.
Yagize ati:”Ku wa 7 Ugushyingo, Mushabe yaranguje umuntu amavuta yo kwisiga ku bihumbi 56,350 by’amafaranga y’u Rwanda. Uwo muguzi yamusabye inyemezabuguzi y’imashini y’ikoranabuhanga (EBM); undi amubwira ko imashini ye ifite ikibazo.”
ACP Badege yongeyeho ati:” Abapolisi bakora muri iri shami rikorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro bafashe uwo muguzi bamusaba kujya kubereka umuranguje ayo mavuta. Nk’uko bigenda, bakoze inyandiko mvugo igaragaza umusoro yagombaga gutanga. Mushabe yarabakurikiye; agerageza kubaha iyo ruswa kugira ngo be kuyiha Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro; dore ko ari yo gishingiraho gica ihazabu utatanze inyemezabuguzi y’imashini y’ikoranabuhanga.”
Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 29 y’amavuko afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagize na none ati:”Yagerageje gutanga ruswa kugira ngo ye gucibwa ihazabu kubera kudatanga inyemezabuguzi y’imashini y’ikoranabuhanga (EBM). Abasoreshwa bakwiriye kuba inyangamugayo n’abenegihugu beza batanga imisoro nk’uko amategeko abiteganya.”
Ingingo ya 3 y’Itegeko Nº40/2016 ryo ku wa 15/10/2016 rihindura kandi ryuzuza Itegeko Nº 37/2012 ryo ku wa 9/11/2012 rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu ivuga ko umuntu wese ugomba gukoresha imashini y’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi ugurishije ibintu cyangwa serivisi atabitangiye inyemezabuguzi y’ikoranabuhanga acibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro icumi (10) z’agaciro k’umusoro ku nyongeragaciro wanyerejwe.
Iyo umuntu yongeye gukora ikosa rivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, acibwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro makumyabiri (20) z’agaciro k’umusoro ku nyongeragaciro wanyerejwe.
Uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
RNP