• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Afungiwe kugerageza guha ruswa umupolisi kugira ngo arekure ucyekwaho ubujura

Afungiwe kugerageza guha ruswa umupolisi kugira ngo arekure ucyekwaho ubujura

Editorial 15 Sep 2016 Mu Mahanga

Niyitegaka Jerome afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo, ho mu karere ka Kicukiro; aho akurikiranweho kugerageza guha ruswa y’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda umupolisi uri ku kazi kugira ngo arekure umukozi we ucyekwaho icyaha cy’ubujura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Niyitegaka yakoze iki cyaha ku wa 13 Nzeri , aho yagerageje kuyiha uwo mupolisi kugira ngo arekure uwitwa Nzayisenga Samuel, wamukoreraga mu ibagiro ry’amatungo, akaba akurikiranweho kwiba ibintu birimo telefone n’ibikapu abishikuje ba nyirabyo.

SP Hitayezu yagize ati”Niba umuntu afungiye icyaha runaka cyangwa hari icyo akurikiranweho, abavandimwe be, inshuti ze, n’abandi bafite ibyo bahuriyeho bakwiriye gutegereza imyanzuro y’inzego zibishinzwe aho gutanga ruswa kugira ngo arekurwe; cyangwa ngo akorerwe ibindi binyuranije n’amategeko.”

Yakomeje ubutumwa bwe agira ati:”Kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere. Ni yo mpamvu idahwema gukangurira abaturarwanda kuyirinda ibasobanurira ububi bwayo, ariko haracyari abayaka, abayisaba ndetse n’abayitanga.”

Yagize kandi ati:”Nubwo kwaka, gutanga no kwakira ruswa bikorwa mu ibanga rikomeye; ababikora bamenye ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zo kubatahura, kandi ko yashyizeho uburyo butandukanye bwo kubafata.

Avuga ku ngaruka za ruswa, SP Hitayezu yavuze ko idindiza iterambere n’ubukungu , bityo asaba buri wese kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru y’aho ayicyeka.

Mu rwego rwo kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere, rikaba mu byo rishinzwe harimo kurwanya ruswa.

-4067.jpg

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu

2016-09-15
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga n’imikwabu bigamije kurwanya ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga n’imikwabu bigamije kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 14 Mar 2016
Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Huye kudahishira ihohoterwa ryo mu ngo

Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye muri Huye kudahishira ihohoterwa ryo mu ngo

Editorial 13 May 2016
Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Editorial 25 Sep 2024
Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Editorial 03 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Abanyarwanda 2 barakekwaho uruhare mu kwica umuturage
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Abanyarwanda 2 barakekwaho uruhare mu kwica umuturage

Editorial 03 Jun 2018
CMI na RNC bibasiye abayoboke b’Itorero ADEPR muri Uganda, banze kuyoboka umugambi wa Kayumba Nyamwasa
INKURU NYAMUKURU

CMI na RNC bibasiye abayoboke b’Itorero ADEPR muri Uganda, banze kuyoboka umugambi wa Kayumba Nyamwasa

Editorial 14 May 2019
Cibitoke/Burundi: Abaturage Barinubira Amarondo Y’ijoro Batangiye Gukoreshwa Ku Mupaka W’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Cibitoke/Burundi: Abaturage Barinubira Amarondo Y’ijoro Batangiye Gukoreshwa Ku Mupaka W’u Rwanda

Editorial 20 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru