Nyuma yaho abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagerageje inzira zose zishoboka zo gutera u Rwanda ariko bagatsindwa burundu, bahise bagana inzira yo gusebya inzego z’u Rwanda n’abayobozi bakuru mu bitangazamakuru bitandukanye.
Bamaze kubona ko ibyo gusebya u Rwanda ntaho bibageza, bahisemo abiyita abanyamakuru mu gihugu imbere bategekwa n’inda bakabaha ubufaranga bagasebya igihugu ubundi si ukubaririmba ngo ni intwari.
Muri abo harimo Agnes Uwimana Nkusi, ukwirakwiza inkuru z’impuha zisebya igihugu kugirango YouTube Channel ye ibone abayisura no kugirango abe intwari mu isi y’interahamwe. Agnes Uwimana aherutse gutangaza ko yakorewe iyicarubozo yagiye gusura umunyamakuru Hassan Cyuma Dieudonne muri Gereza ya Kigali iherereye Mageragere.
Tubibutse ko tariki ya 23 Ugushyingo 2021, Hassan Cyuma Dieudonne yanditse ibaruwa igenewe ubuyobozi bwa gereza yiyama abitwaza izina rye bashaka indonke harimo umunyamategeko Octave Bangamwabo nuwari wamushatse ariwe David Ngendahimana kuko bashakaga gukoresha izina rye mu gushaka indonke.
Ni Inshuro ya kabiri Agnes Uwimana agiye gusura Cyuma Hassan akanga kumwiyereka kuko aziko aje kumushakiraho indonke.
Usibye Interahamwe nta wundi wakwemera ibyo Agnes Uwimana yatangaje: yasutse amarira y’ingona avuga ko yakorewe iyicarubozo aho basakirwa. Keretse utarageze Mageragere nibwo wata umwanya ku binyoma bya Agnes Uwimana Nkusi: ku munsi wo gusura haba hari ibihumbi by’abantu baje gusura. Agnes Uwimana yarasebye kuko uwo yasuye yanze kumwiyereka. Yasatswe bisanzwe nkuko abandi bose bibabaho, ibyo mu gitsina ni ugukabya kuko uzi ubukana bwa SIDA y’Agnes ntiwatekereza ibyo.
Nyuma yo guseba, Agnes Uwimana ngo yashatse umuganga ndetse n’umunyamategeko uzakurikirana ikirego cye. Birababaje biteye n’agahinda ariko iyo utegekwa n’inda ntacyo utakora. Agnes Uwimana kuva yitwa ko ari umunyamakuru abeshejweho n’indonke akura mu gusebanya. Cyuma yamenye ko bashaka kumuriraho none koko Agnes yabigaragaje ngo arashaka kumukusanyiriza amafaranga.
Mu bindi binyoma, Agnes yifashishije urugero rwa Lizinde Theoneste wari warakatiwe burundu na Habyarimana agafungurwa n’Ingabo za RPF, yavuzeko imfungwa zose zakatiwe burundu ijuru rigiye gufungurwa mu gihe kitarenze umwaka umwe. Ibi ninko kuvuga ko Agnes Uwimana yizeye ingabo zizabohoza izi mpunzi. Umutindi arota arya.
Tubibutse ko mu biganiro Agnes Uwimana akora, gusebya gereza zo mu Rwanda byihariye 70% y’ibiganiro bye kuko aziko Interahamwe zimufasha aribyo zikunda kumva. Gusa Interahamwe zahunze ari ibihumbi n’ibihumbi zifite intwaro ntizizacyurwa n’ibinyoma by’Agnes Uwimana.