• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

Editorial 03 Oct 2022 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Rachel Mugorewase ni umudamu washinze umuryango ‘’TWUBAKE UBUMWE N’UBWIYUNGE’’. Uyu muryango ugamije kurandura amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, nyuma y’amateka mabi yaruranze.

MUGOREWASE Rachel ni umudamu wiboneye ubwe, mu gihe yari akiri muto, ivangura n’itotezwa ryakorerwaga Abatutsi kugeza kuri jenoside yabakorewe muri 1994. Muri 1994. MUGOREWASE Rachel we n’umuryango we bahungiye muri Kongo (DRC) yitwaga Zayire icyo gihe aho impunzi zakomeje kwigishwa amacakubiri, urwango n’ingengabitekerezo ya jenoside.

MUGOREWASE n’umuryango we baje kugira amahirwe yo gusubizwa mu gihugu n’ingabo z’u Rwanda  nyuma y’igihe kinini biruka mu mashyamba ya Kongo. Akigera mu Rwanda yasanze ibyo yigishijwe akiri muri Kongo ari ibinyoma ahubwo abona u Rwanda rushya rushishikajwe no kubanisha abanyarwanda mu bumwe n’ubwiyunge n’iterambere kandi bagahabwa uburenganzira bumwe n’amahirwe angana. Niyo mpamvu nawe yashinze uwo muryango ngo nawe atange umusanzu we mu kubuka u Rwanda

Nkuko akomeza abivuga, Rachel yahereye ku bagoreka amateka bagamije inyungu za politiki maze afata iya mbere mu kubyamagana cyane cyane ababeshya ko ingabo z’u Rwanda zishe impunzi z’abanyarwanda kandi ahubwo zarabacyuye. Yagarutse ku buryo abamamaza ayo mateka agayitse ari ukubera inyungu za politiki bakavuga ibyabereye muri Kongo bataranahageze. 

Rachel yagize ati “Ibi ni inyungu za politiki no gushaka kuroga urubyiruko. Twebwe twageze Tingi Tingi, Walikale na Mbandaka nitwe tuzi uburyo ingabo z’u Rwanda zadutabaye. Leta y’u Rwanda ntabwo yatwishe ahubwo yaduhaye ubuzima”

Yagarutse ku buryo impunzi zaguye muri Kongo zazize ibindi harimo indwara z’ibyorezo kubera amazi mabi, gutwarwa n’imigezi abandi bicwa n’abakongomani nkiyo babateraga mu mirima yabo bakarya ibiribwa birimo. 

Rachel yasoje avuga ko Inkotanyi ari ubuzima kandi ko Inkotanyi zitagomba gushimwa n’abarokotse gusa ahubwo ko yaba uwasigaye mu Rwanda, waba warahungiye mu mashyamba ya Kongo bose inkotanyi zabagaruriye ubuzima. 

Mugorewase Rachel ashimirwa na Uwamahoro Marie Claire wahingiwe isambu ye mu budehe bwateguwe na Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge mu Ruhango
Mugorewase Rachel n’AbanyaRuhango bahingira Marie Claire

Rachel ahora yifuza ko Abanyarwanda baba Umwe.

2022-10-03
Editorial

IZINDI NKURU

Umusaza Filip Reyntjens, Soma mbike wa Kinani Yambaye Rasoro yiyemeza Gutagatifuza Abajenosideri

Umusaza Filip Reyntjens, Soma mbike wa Kinani Yambaye Rasoro yiyemeza Gutagatifuza Abajenosideri

Editorial 21 Aug 2023
Amakimbirane muri RRM, Sankara yirukanye Noble Marara mu ishyaka

Amakimbirane muri RRM, Sankara yirukanye Noble Marara mu ishyaka

Editorial 22 Oct 2018
Somaliya: Abarwanyi ba Al-Shabaab bishe abasirikare batanu b’u Burundi

Somaliya: Abarwanyi ba Al-Shabaab bishe abasirikare batanu b’u Burundi

Editorial 03 Mar 2018
Kurwanya ruswa: Bane bafunzwe bacyekwaho kuyiha abapolisi

Kurwanya ruswa: Bane bafunzwe bacyekwaho kuyiha abapolisi

Editorial 26 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyakenya akurikiranweho gutanga ibyangombwa bihimbano ku mpunzi z’Abanyarwanda
ITOHOZA

Umunyakenya akurikiranweho gutanga ibyangombwa bihimbano ku mpunzi z’Abanyarwanda

Editorial 08 Dec 2016
Urugo rwa Gen Masunzu rwagabweho igitero
HIRYA NO HINO

Urugo rwa Gen Masunzu rwagabweho igitero

Editorial 27 Jan 2018
Mu mukino witabiriwe n’Abayobozi bakuru b’Ingabo, APR FC yatsinze Vision 2-0 ifata umwanya wa 13
Amakuru

Mu mukino witabiriwe n’Abayobozi bakuru b’Ingabo, APR FC yatsinze Vision 2-0 ifata umwanya wa 13

Editorial 08 Nov 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru