• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)   |   13 Jun 2025

  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

  • Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa   |   11 Jun 2025

  • Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru   |   11 Jun 2025

  • Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal   |   10 Jun 2025

You are at :Home»Amakuru»Aho twasohokeye ni ho twinjiriye muri Nyagatare, Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa I Kayonza “Chairman wa FPR INKOTANYI”

Aho twasohokeye ni ho twinjiriye muri Nyagatare, Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa I Kayonza “Chairman wa FPR INKOTANYI”

Editorial 07 Jul 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yiyamamarije mu Karere ka Nyagatare, ashimangira ko atifuza ko Abanyarwanda bongera guhunga Igihugu cyabo ahubwo bakwiye kujya mu mahanga babyihitiyemo.

Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Nyakanga 2024, ubwo Paul Kagame yiyamamarizaga kuri Site ya Nsheke mu Karere ka Nyagatare.

Yibukije abitabiriye ibikorwa byo kumva imigabo n’imigambi bye ko Nyagatare ifite umwihariko wo kuba yarabaye irembo ryo guhunga ubutegetsi bubi ariko ikongera nanone kuba iryo kwinjiriramo kw’Ingabo za RPA zabohoye Igihugu mu rugendo rwatangiye ku wa 1 Ukwakira mu 1990.

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko nubwo amateka agaragaza ko hari ubwo abantu babaraga ubucyeye, ngo kuri buri Munyarwanda wese agomba kubaho atekanye.

Ati “Ibyo twumvise by’amateka n’ibindi, reka ngire amateka mbabwira. Ntimuzi ko bababwiye ko muri aka karere ari ho abantu binjiriye mu 1990, ni ho abantu binjiriye tuza kubohoza Igihugu cyacu. Ntabwo ari aho twinjiriye gusa, bamwe muri twe ni naho twasohokeye.’’

“Tujya kuba impunzi bamwe muri twe, icyo gihe twari abana, ba bandi bafatwa ukuboko cyangwa bahekwa, aho twambukiye, tujya kuba impunzi mu gihugu cy’igituranyi nanone ni muri aka karere. Ayo mateka murayumva? Aho twasohokeye, ni ho twinjiriye.’’

Paul Kagame yavuze ko ubwo babaga mu buhungiro abantu babagaho batizeye ko bari buramuke.

Ati “Hari uburyo abantu babayeho, bavuga bati ‘ntiburi buke’, icyo gihe gihe cyari icya ntiburi bucye. Tugaruka, byari ukuvuga ngo bugomba kujya bucya, byanze bikunze, bugomba gucya. N’uyu munsi ku Munyarwanda uwo ari we wese bugomba kujya bucya.’’

Paul Kagame yavuze ko we afite ishimwe rikomeye ndetse ari umunyamahirwe kuko amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu atarusizemo ubuzima cyangwa ngo agire ikindi aba

Ati “Urumva rero njyewe, mu byo mushima byose, mu byo muvuga, ntacyo bitwaye. Ariko na none ndagira ngo mvuge uko mundeba aha, banza ndi n’umunyamahirwe kurusha abandi. Amahirwe ya mbere, ni ukunyura muri ibyo byose imyaka itari mike. Imyaka aho abantu bibaza niba bari buramuke cyangwa buri bucye. Iyo myaka yose njyewe nkaramuka, si ubutwari, ni amahirwe, nta kindi.’’

Yagaragaje ko kuramuka biba bikwiye no kujyana n’ibikorwa bituma n’ejo “uzaramuka ndetse n’abandi bakaramuka.’’

Yakomeje ati “Rero ari aha turi, ari ahandi hirya mu Gihugu, ubu kuba turamuka, igihe twaramutse tuba duhagaze no hejuru y’imibiri cyangwa ibikorwa by’abatakiri kumwe natwe. Andi mahirwe rero mfite ni ukugira ngo ibyo byose byabaye, bitazapfa ubusa, iyo ni inshingano nay o, ni amahirwe mfite kuba ndi umwe mu bazatuma abo bose bagiye aho bari, bazamenya ko batagendeye ubusa.’’

Paul Kagame yashimangiye ko gutora FPR ari ugushyigikira uwo mugambi wo kuramuka no kwiteza imbere.

Ab’i Nyagatare na Gatsibo bishimira iterambere bamaze kugeraho mu birimo ibikorwaremezo bitandukanye akaba ari ho bahera bemeza ko bazatora Umukandida wa FPR Inkotanyi.

Chairman wa FPR INKOTANYI akigera mu Karere ka Kayonza yababwiye ko “Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa” 

Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye umusanzu w’Abanyarwanda mu rugendo rwo guteza imbere Igihugu, ashimangira ko kubayobora bitagereranywa.

Ni ubutumwa yatanze ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Nyakanga 2024, ubwo yiyamamarizaga kuri Site ya Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza

Kuri iyi site hahuriye abaturage benshi biganjemo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu Turere twa Kayonza, Rwamagana, Gatsibo na Ngoma two mu Ntara y’Iburasirazuba.

Chairman wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yashimye abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwe ari benshi, ashimangira ko byerekana urukundo bafitiye uyu Muryango.

Yibukije ko FPR Inkotanyi ifite imbaraga nyinshi ariko byiyongera kurushaho kubera imitwe ya politiki umunani iyishyigikiye mu matora.

Paul Kagame yabwiye ab’i Kayonza ko hari ingorane Igihugu cyanyuzemo n’ibyo cyagezeho byinshi kandi na bo babigizemo uruhare.

Ati “Ibyo tumaze kugeraho nka FPR ni byinshi, FPR aho ihereye mu Gihugu mu myaka 30, ibyo tumaze kunyuramo, ingorane, byose twabinyuzemo neza, tugeze kure kubera mwebwe.’’

“Abayobozi babaho, ahantu hose uhasanga abayobozi ariko kuyobora mwe ntako bisa. Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pee. Kuyobora FPR ntako bisa rwose.’’

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yagaragaje ko ingorane zasigaye inyuma, ubu Igihugu gihanze amaso ibyiza kandi bizakomeza kwiyongera.

Ati “Kugira ngo abantu bagere ku byiza, ibyiza byinshi, ibyo abantu bifuza tugomba kubaka umutekano. Umutekano tumaze kuwubaka, tugomba kubaka politiki nziza ireba buri Munyarwanda wese nta wusigaye inyuma, iyo ni yo nzira turimo. Politiki nk’iyo ni cyo FPR bivuze.’’

Ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame kuri Site ya Nyarutovu mu Karere ka Kayonza byitabiriwe n’abaturage basaga ibihumbi 280.

2024-07-07
Editorial

IZINDI NKURU

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) ryemeje ko Tour du Rwanda 2022 izaba ku hagati ya tariki 20 na 27 Gashyantare 2022

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) ryemeje ko Tour du Rwanda 2022 izaba ku hagati ya tariki 20 na 27 Gashyantare 2022

Editorial 14 Oct 2021
KABUGA FELESIYANI ISI YAGEZAHO IMUBANA NTOYA, FLASH DISK YAFATANWE UMUKWE WE NGIRABATWARE YABA ARIYO MVANO YO GUFATWA KWE?

KABUGA FELESIYANI ISI YAGEZAHO IMUBANA NTOYA, FLASH DISK YAFATANWE UMUKWE WE NGIRABATWARE YABA ARIYO MVANO YO GUFATWA KWE?

Editorial 17 May 2020
Perezida Trump mu mazi abira

Perezida Trump mu mazi abira

Editorial 25 Sep 2019
Nyuma yo gutandukana na Young SC yo muri Tanzania, Haruna Niyonzima yongeye gusinyira ikipe ya AS Kigali yigeze gukinira

Nyuma yo gutandukana na Young SC yo muri Tanzania, Haruna Niyonzima yongeye gusinyira ikipe ya AS Kigali yigeze gukinira

Editorial 30 Jul 2021

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru