Mugihe mu gihugu no hanze yacyo bari mu gahinda ko kubura Umwami wategetse u Rwanda kuva kuwa 28 Nyakanga 1959.Abantu benshi bavuganye na Rushyashya muri iki gitondo cy’uwambere tatiki ya 17 Ukwakira, bakomeje kwibaza ikihishe inyuma y’itangazo ry’umutwe utavuga rumwe na Leta y ‘u Rwanda RNC, wabaye uwambere mu gushyira ahagaragara itanzazo ryo kwihanganisha umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, witabye Imana kuri iki cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016, afite imyaka 80.
Kayumba Nyamwasa
Andi makuru ariko ava mu bitaro i Virginia aho umwami Kigeli Ndahindurwa yatangiye nuko bamwe mu bakozi b’ambasade y’u Rwanda , baba batabaye ndetse bageze no kwa muganga ngo barebe ubufasha batanga ubwo bari bamaze kumenyeshwa ko Umwami kigeli V Ndahindurwa amaze gutanga.
Nyakwigendera Umwami Kigeli Ndahindurwa
Kuva RNC yashingwa yagiye ishaka kwiyegereza Umwami Kigeli , ariko bikananirana , nkaho mu minsi ishize Major Robert Higiro akigera muri Amerika, ubuzima bwaramugoye cyane , Higiro wabanje kuba mu ishyaka RNC mu Bubiligi, aho yari umuzunguzayi wa za tapes avuga ko yari yategetswe kwica Kayumba, ariko izo tapes zateshejwe agaciro,aho bamenyeye ko ari Karegeya wari wazikozeho technique,dore ko yarabishoboye.
Major Robert Higiro
Major Higiro yavuye mu gihugu cy’u Bubiligi avuga ko ubuzima bwe buri mu kaga ashobora kwicwa n’abantu boherejwe na guverinoma y’u Rwanda, ahungira muri Amerika , aho kuri ubu afite akazi k’ubunyezamu kuri Federal Building, ategereje ko abona impapuro z’ubuhunzi kandi icyo yahunze I Bruxelles kitaramenyakana, cyane ko yabeshye ko umutekano we ari muke.
Major Higiro na David Himbara bombi bo mu ishyaka RNC, bafatanyije gushinga ikitwa “Democracy In Rwanda Now”,kuri ubu amafaranga y’inkunga babonye akaba amaze kubashirana niko kwigira inama yo kujya kureba Kigeli babifashijwemo n’ umucuruzi Pascal Munyampirwa wigeze kuba ny’iri Guest House Kibuye, wahunze igihugu ubu akaba aba muri Amerika, ari nawe ukuriye igice cya Kayumba muri icyo gihugu cya Amerika.
Amakuru twabashije kumenya n’uko mbere y’uko Umwami Kigeli ” Atanga”, ngo babanje kumusaba inkunga ndetse no kubashakira abaterankunga , abatera utwatsi ndetse abagereranya n’agatsiko k’amabandi.
Umwami Kigeli yakunze kwitirwa kuba mubikorwa bya Politiki bihungabanya umutekano ariko we akabihakana avuga ko nta Mwami utera u Rwanda. Hari n’abantu bagiye bafatirwa kubutaka bw’u Rwanda bitirirwa “ Ingabo z’Umwami” ariko hakabura gihamya yerekana koko ko ari ingabo z’Umwami Kigeli , aba bamwe bafatiwe mu Rwanda, kuri ubu bakaba bafungiye muri Gereza, aho bahamwe n’ibyaha byo guhungabanya umutekano.
Ngabo abafatiwe mu Rwanda bitwa Ingabo z’Umwami
Aba ni Ndererimana Norbert alias Gaheza, umugore witwa Kansime Assifati, Mutabaruka John, Niyonzima Ibrahim, Sibomana Ramadhan na Higiro Emmanuel
Mu rukiko rukuru, baburana, inteko yari iyobowe na Mugabo Piyo abagabo bane n’umugore umwe bahamijwe ibyaha byo kuba mu ngabo z’umwami zizwi ku izina rya AFRONADER INGABO Z’UMWAMI.
Urukiko rusoma umwanzuro w’urubanza rwavuze ko uyu Ndererimana yahoze mu mutwe wa FDLR akawuvamo akajya mu mutwe wa RUDI URUNANA nawo akaza kuwuvamo agashinga umutwe wa AFRONADER INGABO Z’UMWAMI cyangwa nanone ngo ziyita IMENAGITERO.
Umugore witwa Kansime Assifati WE wigeze kwibwirira urukiko ko ibyo yakoraga yabikoreshwaga n’amashitani, yahamijwe ibyaha bibiri aribyo kwinjira mu mutwe wa gisirikari ugamije gutera igihugu no kugirira nabi igihugu akoresheje iterabwoba.
Sibomana Ramadhan nawe afunze nawe ahamwe n’ibyaha bibiri byo kwinjira mu mutwe w’ingabo no gutegura umugambi wo kugirira nabi igihugu.
Bivugwa ko ubwo bafatwaga bari bamaze kubona amadolari y’amerika ibihumbi 6000 yo kubafasha kubaka uyu mutwe w’ingabo z’umnwami.
Uwitwa Issa Gasangwa umugabo wa Kansime ASSIFATI ngo yari afite impano yo kuzimika umwami naho Kansime we akaba ngo afite ubushobozi bwo gukorana n’indagu.
Twagiramungu Faustin
Birakekwa ko abanyapolitiki nka Twagiramungu Fausti na Kayumba Nyamwasa bashobora kwitwaza urupfu rw’Umwami Kigeli mu bikorwa bya Propaganda byo gusebya u Rwanda n’abayobozi barwo mugihe Umwami Kigeli yaba adashyinguwe mu Rwanda.
Cyiza Davidson