• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Buruseli : Rudasingwa yateguye umuhango wo kwibuka Habyarimana, Interahamwe na Ex. FAR, baguye kurugamba

Buruseli : Rudasingwa yateguye umuhango wo kwibuka Habyarimana, Interahamwe na Ex. FAR, baguye kurugamba

Ubwanditsi 24 Sep 2016 ITOHOZA

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo igiti kigororwa kikiri gito, ariko hano ho cyabuze kigorora kigendanira ko! Rudasingwa n’abavandimwe be bakuriye mu miruho n’imyiryane bagiye baterwa n’ababyeyi babo, biza gutuma naho bakuriye, bibakurikirana mu buzima bwabo

Rudasingwa yavukira mu karere ubu kiswe Ngoma, avuka kuri Byimbwa na Bamususire, ariko Byimbwa we ntiyari umugabo wa Bamususire, ahubwo yari muramuwe, Bamususire yahungiye kwa Byimbwa amaze gucyocyorana na Gahiga nkwavu se wa Gahima , Bamususire yariyandaritse rero aryamana na Byimbwa, baza kubyarana umwana w’umuhungu ariwe Rudasingwa , nyuma aza no gusubira ku mugabowe wa mbere (Gahigankwavu), ariko agenda atwite, amubyarirayo nyuma baza guhunga kuburyo Rudasingwa nawe ntazi iyo bavukiye niyo mpamvu yagiye ahuzagurika mubyo yakoraga byose bavugako yaba yaravukiye ku muhanda .

Sibyo gusa kuko kubera ubuzima bubi bw’ubuhunzi, Bamususire yaje gusigarana abana wenyine, amakuru avuga ko yaje guta muruzi Rudasingwa Theogene , ariko uruzi ruramugarura akiri muzima, nyina yiyemeza guca incuro arabarera kugeza bakuze.

N’ubwo Rudasingwa na Gahima, bagiye bagerageza gukurikirana amasomo atandukanye, ndetse bakagira n’amahirwe yo kugenda bobona imirimo myiza, n’ubwo batashimwe kabiri, ibibazo byo mumiryango yabo byagiye bibakurikirana, kugeza naho ndetse ubu abantu bibaza niba nta muzimu wamuteye!

Urugero rero rushimangira ibi tuvuze haruguru ni itangazo Rudasingwa yongoye gushyira ahagaragara nyuma y’iryatambutse rivuga Jenoside y’Abahutu , yongeye guhamagarira abantu kwibuka Habyarimana, Interahamwe n’ ingabo za Ex. FAR, zaguye kurugamba zirwana na RPF-Inkotanyi.

-4124.jpg

Habyarimana n’ingabo za kera

Uwo muhango wa Rudasingwa, Musonera na Ngarambe, uzabera i Buruseli mu Bubuligi kuwa gatandatu tariki ya 01/10/2016.

Dr THIEF REDECOM wiyita Theogene Rudasingwa, ibyo akora byose bigaragaza ko ari mu marembera, kuko ari ikimenyetso cy’uko arimo gusamba, arashya imigeri ya nyuma,mbese ata ibitabapfu nkuko babivuga iyo babonye umuntu ageze mu marembera.

Ameze nk’inkoko bashyize mu mazi ashyushye, ikavaho amababa yose igasigara imeze nk’igiti cyakubiswe n’inkuba.

-4123.jpg

Rudasingwa yatewe n’umuzimu wa Ex.FAR

Rudasingwa nawe rero yataye amababa asigaye ameze nka mukongoro ishaje! Birababaje koko!! A Dieu pauvre Rudasingwa !! Nawe si wowe wazize kuvuka nabi.!

Cyiza Davidson

2016-09-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ngo urusha nyina w’umwana imbabazi ….Umunyamakuru Asuman Bisiika wa Daily Monitor akwiye kwisuzumisha ikibazo afite mu mutwe, aho kwitwaza Nyakwigendera Joy Agaba

Ngo urusha nyina w’umwana imbabazi ….Umunyamakuru Asuman Bisiika wa Daily Monitor akwiye kwisuzumisha ikibazo afite mu mutwe, aho kwitwaza Nyakwigendera Joy Agaba

Ubwanditsi 05 Dec 2019
Diaspora yariye karungu, amabanga yose y’abanzi b’u Rwanda kukarubanda, dore iby’inama ya Rusesebagina yabereye mu ibanga

Diaspora yariye karungu, amabanga yose y’abanzi b’u Rwanda kukarubanda, dore iby’inama ya Rusesebagina yabereye mu ibanga

Ubwanditsi 01 Oct 2019
Jean Paul Ntagara yabwiye Kayumba Nyamwasa ko umuyaga w’impinduka nawe ugomba ku muhuha, RNC atari akarima ke

Jean Paul Ntagara yabwiye Kayumba Nyamwasa ko umuyaga w’impinduka nawe ugomba ku muhuha, RNC atari akarima ke

Ubwanditsi 11 Feb 2020
Amakimbirane yadutse mu Ishyaka Ishema rya  Padiri Tomas Nahimana

Amakimbirane yadutse mu Ishyaka Ishema rya Padiri Tomas Nahimana

Ubwanditsi 13 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubujura bukoresheje ikoranabuhanga… Icyaha gishya cyo kumenya
UBUKUNGU

Ubujura bukoresheje ikoranabuhanga… Icyaha gishya cyo kumenya

Ubwanditsi 14 May 2018
Gabiro : Perezida Kagame yanenze abakozi ba leta bahora mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu
Mu Mahanga

Gabiro : Perezida Kagame yanenze abakozi ba leta bahora mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu

Ubwanditsi 15 Mar 2016
Abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda, abagera ku 190 bari mu ma gereza bakorewe iyica rubozo- Min. Sezibera
INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda, abagera ku 190 bari mu ma gereza bakorewe iyica rubozo- Min. Sezibera

Ubwanditsi 05 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru