• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Akumiro: Perezida Nkurunziza afite ikibazo gikomeye: Yagereranije IMANA n’imbonerakure

Akumiro: Perezida Nkurunziza afite ikibazo gikomeye: Yagereranije IMANA n’imbonerakure

Editorial 21 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe abarwaniye igihugu wabaye ku italiki ya 18 Ugushyingo 2017, Perezida Nkurunziza yatangaje ko Imbonerakure [urubyiruko rw’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi] zigomba kubahwa ndetse ko na we yabaye yo.

Ubwo yagezaga ijambo ku mbaga y’abari bitabiriye ibyo birori, yagize ati “Imbonerakure ya mbere ni Imana, kuko iri ijambo risobanura “umubonekerwa” Imana niyo ibona byose ikanashobora byose”.

Akomeza avuga ko ukoze mu ijisho ry’Imbonerakure aba anakoze mu ijisho ry’Imana, Ati “Kugambanira Imbonerakure ni ugukora ibihabanye n’ubushake bw’Imana, Imana ni inshuti z’Abana, urubyiruko,… twese mu ishyaka (CNDD FDD) twatangiye turi Imbonerakure”.

Iri gereranya ntabwo ryishimiwe n’abantu bose, bitewe nuko Imbonerakure zishinjwa n’imiryango itandukanye ndetse na raporo za Loni zikabishimangira ko zikora ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi ku batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho i Burundi.

Babicishije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Kwizera Elvis Mutama ati “Niba Imana ari Imbonerakure, Nkurunziza ukaba umukuru w’Imbonerakure bisobanuye ko uri hejuru y’Imana,…”.

Akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu,  kuva mu 2015, ubwo mu Burundi habaga imvururu bamwe bakanahunga, kemeza ko Imbonerakure zagiye zikora ibikorwa by’ubwicanyi, gushimuta n’ibindi by’ihohotera ry’ikiremwamuntu birimo no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa cyane cyane abatavuga rumwe na Leta.

 

2017-11-21
Editorial

IZINDI NKURU

Inama y’abaminisitiri yahagaritse ku mirimo abayobozi b’ikigo cy’igihugu giteza imbere Uburezi (REB)

Inama y’abaminisitiri yahagaritse ku mirimo abayobozi b’ikigo cy’igihugu giteza imbere Uburezi (REB)

Editorial 12 Apr 2018
CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

Editorial 01 Sep 2025
Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba

Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba

Editorial 19 Jul 2019
Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside- Tom

Kwemerera Ingabire gukora politiki ye ni uguhembera Jenoside- Tom

Editorial 20 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

People are still escaping Nkurunziza regeme in abig number
ITOHOZA

People are still escaping Nkurunziza regeme in abig number

Editorial 14 Mar 2016
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye afite nyungu ki mu kubeshya amahanga abeshyera u Rwanda.
Amakuru

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye afite nyungu ki mu kubeshya amahanga abeshyera u Rwanda.

Editorial 19 May 2021
Burundi:  Ibikorwa bya  Kinyamanswa bikorwa n’” Imbonerakure “ mugihe Nkurunziza azigereranya n’Imana ye
Mu Mahanga

Burundi: Ibikorwa bya  Kinyamanswa bikorwa n’” Imbonerakure “ mugihe Nkurunziza azigereranya n’Imana ye

Editorial 25 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru