Gahongayire Aline, umuhanzi w’indirimbo z’Imana ubifatanya n’imideli, yateguye igikorwa cyo gushakisha umugore uzahagararira abandi mu cyiciro cy’ababyibushye mu gihugu hose.
Mu mwaka wa 2012 nibwo Aline Gahongayire yakoze bwa mbere imyiyereko y’abagore babyibushye agamije kubaremamo icyizere kubera itotezwa ryakorerwaga bamwe baryozwa umubyibuho.
Yateganyije ko itora rizanyura mu gihugu hose, buri mugore cyangwa umukobwa ubyibushye yemerewe kwiyandikisha hanyuma muri Gicurasi 2016 hakazatoranywa 15 ba mbere ari na bo bazashakishwamo uhiga abandi.
Mu ntego afite ni ugukangurira abagore babyibushye kutinena, azanatanga inyigisho zumvikanisha ko umubyibuho atari karemano. Mu myaka yashize yari umwe mu babyibushye cyane ariko ubu yaragabanutse bigaragara.
Mu mwaka wa 2012 yabanje gutegura imyiyereko y’ababyibushye. Kuri iyi nshuro yashyizemo impinduka.
Ati “Nanjye hari ibanga ngiye guha abandi, navuye ku biro 119 ngera ku biro 79, maze kubyara nariyongereye ariko ubu nabwo naragabanutse ngeze kuri 88.”
Arongera ati “Gahunda si ukwiyerekana gusa ahubwo bagomba kuba intumwa za bagenzi babo. Bagomba kuba babyibushye ariko bafite ubumenyi, ari intangarugero.”
Gahongayire yateganyije ko 15 bazatoranywa mu gihugu hose bazerekana imishinga ibyara inyungu bagashakirwa inkunga yo kuyishyira mu bikorwa mu gushyigikira iterambere ry’umugore.
Aline Gahongayire agiye gushakisha umugore uhiga abandi mu babyibushye
Uzatorerwa guhagararira bose, azaba ameze nka ‘Nyampinga’ gusa ntarahitamo inyito nyayo uyu mugore azahabwa.
Bwambere aya marushanwa yabereye muri SERENA HOTEL
Ati “Uzatorwa azaba abikwiye, agomba kuzaba afite akamaro kuri bagenzi be, azaba ari umugore uhagarariye abandi, afite ubwiza buherekejwe n’ubumenyi.”
Iyi myiyereko y’ababyibushye Gahongayire yise Alga Plus-Size Fashion yabaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda muri 2012.