Koreya ya Ruguru yibye Koreya y’epfo na Amerika amakuru y’ibanga yari akubiyemo umugambi w’intambara ndetse no kwicwa kwa Perezida wayo Kim Jong Un.
Umunyamategeko Lee Cheol-hee wo muri Koreya y’epfo yavuze ko Koreya ya Ruguru yinjiye mu nyandiko z’ibanga za gisirikare zari zibitswe na Koreya y’epfo, harimo n’imipango ya vuba ijyanye n’intambara iki gihugu cyarimo gipanga na Leta zunze ubumwe za Amerika yari inakubiyemo uburyo perezida Kim Jong Un azicwamo ndetse n’igihe bizafata n’amafaranga bizatwara.
Lee yavuze ko igisirikare cyamubwiye ko amakuru angana na 235GB yibwe, 80% y’ibyibwe bikaba bitaramenyekana.
Lee kandi yongeyeho ko ibyibwe byari birimo n’umugambi wiswe Operational Plan 5015, Amerika na Koreya y’epfo byari bihuriyeho ujyanye n’itegurwa ry’intambara kuri Koreya ya Ruguru.
Aya makuru kandi yemejwe na Minisitiri w’ingabo mu gihugu cya Koreya y’epfo, Shin Jong-woo, wavuze ko umuyoboro(network) wa gisirikare winjiriwe.
Yagize ati: “Ibi rwose ni ugutsindwa mu gucunga no kugenzura neza amakuru y’ibanga”.
Leta zunze ubumwe za Amerika na Korea ya Ruguru bimaze igihe biri mu ntambara yo kwibana amakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga cyane cyane Amerika yavuzweho kugaba ibitero bitari bike by’ikoranabuhanga kuri Leta ya Pyongyang kuva uku kwezi k’Ukwakira kwatangira.
Kuva ibi byatangira Uburusiya bukaba bwarahaye Koreya ya Ruguru ibikoresho byose n’ubufasha mu by’ikoranabuhanga rihambaye mu rwego rwo gufasha iki gihugu guhangana no kurinda ibi bitero bikorerwa kuri murandasi(internet).