• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»AMAFOTO: Amavubi U23 yitegura gukina na Mali yasuye Mukanemeye , umufana w’akadasohoka w’Amavubi ndetse na Mukura VS

AMAFOTO: Amavubi U23 yitegura gukina na Mali yasuye Mukanemeye , umufana w’akadasohoka w’Amavubi ndetse na Mukura VS

Editorial 19 Oct 2022 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Ukwakira 2022, nibwo abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu , Amavubi U23 basuye Mukanemeye Madeleine wo mu Karere ka Huye, uzwiho gushyigikira  Mukura Victory Sports n’Amavubi.

Ni igikorwa cyabaye mumasaha y’amanywa ubwo aba bakinnyi basanzwe babarizwa mumujyi wa Huye bagiye gusura uyu mubyeyi wakunze kugaragaza gukunda umupira w’amaguru cyane cyane kuri Sitade ya Huye.

Nubwo Mukanemeye Madeleine asanzwe afana Mukura VS, yagiye agaragara ku kimino yabereye kuri sidate y’akarere ashyigikira amakipe atandukanye arimo AS Kigali yahakiniraga imikino Nyafurika ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi makuru ndetse n’abato.

Amavubi y’abari munsi y’imyaka 23 yitegura gukina na Mali kuwa gatandatu w’iki cyumweru, mu ijonjora rya kabiri ryo guhatanira gukina igikombe cya Afurika amaze iminsi i Huye aho ari kwitegurira uyu mukino bazanahakinira.

Usibye iyo myitozo barimo kuhakorera, bayobowe n’umutoza mukuru Yves Rwasamanzi ndetse n’abandi babarizwa muri iyi kipe y’igihugu bahisemo gusura Madeile wagaragaje  gushyigikira iyi kipe ubwo bakinaga na Libye mu mukino bayitsinzemo 3-0.

Muri urwo rugendo rwo kumusura, bamugeneye impano zitandukanye zirimo umwambaro w’Ikipe y’Igihugu, ikoti ry’imvura, ibasha n’ibiribwa.

Mukanemeye Madeleine wasuwe n’abakinnyi b’Amavubi U23 basanze avuye mu murima yashimiye iki gikorwa cyo ku musura aboneraho no kubabwira ko aho abifuriza itsinzi.

Yagize ati  “Baragahora batsinda. Yezu arahari, Bikira Mariya Mutagatifu ni we utegeka byose, n’Imana mugendana imbere n’inyuma.”

Yongeyeho ati “Ubutumwa nabaha, imbere y’Imana ishobora byose, nabaha kujya duhamiriza, tugahamiriza neza ntitujye mu murimo utazima. Ariko iyo mwatsinze, bana banjye mugatsinda, nanjye ndaza nkasinzira, umwana yangaburira nkarya, ariko iyo mwatsinzwe, na Mukura yatsinzwe, ntabwo ndya, nguyu [umwana] mumubaze. N’amazi sinyanywa.”

Umukino w’u Rwanda U23 bazakina na Mali nabo bo muri icyo kiciro uteganyijwe tariki ya 22 Ukwakira i Huye mu gihe uwo kwishyura uzabera i Bamako ku wa 29 Ukwakira 2022.

2022-10-19
Editorial

IZINDI NKURU

Enyimba FC irimo  yageze i Kigali itari kumwe na kapiteni wayo

Enyimba FC irimo yageze i Kigali itari kumwe na kapiteni wayo

Editorial 15 Sep 2018
Police FC yanganyije na Mukura VS, Havugaruremo afungura konti y’ibitego muri shampiyona-AMAFOTO

Police FC yanganyije na Mukura VS, Havugaruremo afungura konti y’ibitego muri shampiyona-AMAFOTO

Editorial 24 Apr 2018
Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yegukanye igikombe cya UEFA Nations League itsinze Esipanye ibitego 2-1

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yegukanye igikombe cya UEFA Nations League itsinze Esipanye ibitego 2-1

Editorial 11 Oct 2021
Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi

Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi

Editorial 25 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Stromae yagiriwe icyizere cyo kwerekana Film mu Bufaransa
SHOWBIZ

Stromae yagiriwe icyizere cyo kwerekana Film mu Bufaransa

Editorial 08 Mar 2018
CHAN 2018 : Uganda Cranes  yasesekaye  i Kigali
Mu Rwanda

CHAN 2018 : Uganda Cranes yasesekaye i Kigali

Editorial 17 Aug 2017
 Itohoza : Imperecyeza y’abahoze ari abakozi ba ISO muri Uganda ngo yaba yarahawe Abadepite mu cyiswe Consultation
ITOHOZA

 Itohoza : Imperecyeza y’abahoze ari abakozi ba ISO muri Uganda ngo yaba yarahawe Abadepite mu cyiswe Consultation

Editorial 29 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru