• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»AMAFOTO – Manchester United ndetse na Arsenal zo mu Bwongereza ziri mu makipe yageze mu mikino ya ½ cya Europa League.

AMAFOTO – Manchester United ndetse na Arsenal zo mu Bwongereza ziri mu makipe yageze mu mikino ya ½ cya Europa League.

Editorial 16 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’Ubwongereza yageze mu mikino ya ½ cya Europa League isezereye ikipe ya Granada yo muri Esipanye ku giteranyo cy’ibitego bine ku busa mu mikino yombi dore ko umukino ubanza warangiye ari ibitego bibiri ku busa ndetse n’umukino waraye ubaye ukaba warangiye uko.

Mu mukino Manchester United yari yakiriye mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 15 Mata 2021, yatsindiwe na rutahizamu Edison Cavani ndetse na myugariro wa Granada Jesus Vallejo witsinze, umukino urangira ari ibitego 2-0, ibi bitego United yatsinze bikaba byatumye iyi kipe ibarizwa i Manchester yahise yuzuza ibitego 100 mu mikino yose yo ku mugabane w’i Burayi imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

Iyi kipe ya manchester United ikaba yakomeje mu mikino ya ½ aho izahura n’ikipe ya AS Roma yo mu gihugu cy’Ubutaliyani yo yaraye isezereye ikipe ya Ajax ku bitego 3-2 mu mikino yombi kuko ku mugoroba wo kuri uyu wa kane amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.

Mu wundi mukino ikipe ya Arsenal nayo yo mu gihugu cy’u Bwongereza yageze mu mikino ya ½ nyuma yaho yaraye isezereye ikipe ya SK Slavia Prague iyitsinze ibitego 4-0 mu mukino wo kuri uyu wa kane, ni mu gihe mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.

Muri uyu mukino ikipe ya Arsenal yari yagiye gusura ikipe ya SK Slavia Prague yo mu gihugu cya Repubulika ya Tchèque, ni umukino ikipe y’Abarashi yafunguriwe amazamu na Nicolas Pépé ubwo hari ku munota wa 18, iyi kipe yongeye gutsinda igitego cya kabiri kuri penaliti yinjijwe na Alexandre Lacazette wari wahawe igitambaro cya kapiteni nyuma y’uko Aubameyang byatangajwe ko arwaye Malaria.

Muri uyu mukino kandi, ubwo hari ku munota wa 24 Bukayo Saka yatsinze igitego cya gatatu nyuma y’umupira yahawe na Calum Chambers, Arsenal yabonye igitego cya kane ku munota wa 77, cyinjijwe na Alexandre Lacazette ku mupira yari aherejwe na Nicolas Pépé.

Gutsinda uyu mukino ku ikipe ya Arsenal byayigejeje mu mikino ya ½ cya Europa League aho izahura na Villarreal itozwa na Unai Emery wigeze gutoza Arsenal, ni nyuma yaho kandi Villareal yo yakuyemo Dinamo Zagreb nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1 bikaba ibitego 3-1 mu mikino yombi.

Biteganyijwe ko imikino ibanza ya ½ cya Europa League izakinwa tariki ya 29 Mata mu gihe iyo kwishyura izaba tariki ya 6 Gicurasi 2021. Manchester United na Villarreal ni zo zizabanza kwakira imikino ibanza.

2021-04-16
Editorial

IZINDI NKURU

Peter yasobanuye byinshi ku isenyuka rya P Square

Peter yasobanuye byinshi ku isenyuka rya P Square

Editorial 27 Oct 2017
Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Editorial 05 Sep 2023
FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

Editorial 17 Jun 2025

Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe

Editorial 13 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abasaba viza zo kujya muri Amerika bahawe umukoro
IKORANABUHANGA

Abasaba viza zo kujya muri Amerika bahawe umukoro

Editorial 03 Jun 2019
Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Kongo, yemera ko intambara iyogoza igihugu cye ifite inkomoko ku kuba cyaracumbikiye abajenosideri imyaka 28 yose!
Amakuru

Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Kongo, yemera ko intambara iyogoza igihugu cye ifite inkomoko ku kuba cyaracumbikiye abajenosideri imyaka 28 yose!

Editorial 31 May 2022
Adil Erradi Mohammed yabonye ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino mpuzamahanga, umunsi wa kabiri wa shampiyona wasize Rayon Sports itsinze Police FC 1-0
Amakuru

Adil Erradi Mohammed yabonye ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino mpuzamahanga, umunsi wa kabiri wa shampiyona wasize Rayon Sports itsinze Police FC 1-0

Editorial 09 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru