Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yasinyishije abakinnyi bayo batatu barimo Serumogo Omar wongereye amasezerano y’imyaka ibiri akinira Gikundiro.
Abandi iyi kipe yatangaje ni Tambwe Gloire Ngongo wakiniraga Musongati FC yo mu Burundi na Rushema Chris wavuye muri Mukura Victory.
Aba bakinnyi bose basinyiye imyaka ibiri, aho bageze ku cyicaro cya Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kamena 2025, ahagana saa Yine n’igice za mu gitondo baje gusinya amasezerano mashya.
Tambwe Gloire ni umukinnyi ukina hagati mu kibuga aho afasha mu kohereza imipira igana mu gice cy’imbere, uyu akaba yaragaragaye mu ikipe nziza mu gihugu cy’u Burundi.
Akimara gusinya amasezerano, Tambwe yagize ati “Nishimiye kujya muri Rayon Sports. Narayikurikiraga kuko harimo abandi Barundi. Intego yanjye ni ugufasha ikipe gutwara ibikombe.”
Myugariro wo hagati Rushema Chris, wari umaze igihe ashakwa na Rayon Sports, yamaze gushyira umukono ku masezerano avuye muikipeya Mukura VS yari asojemo amasezerano.
Aba bose biyongereye kuri Musore Prince wamaze gusinya mbere, mu gihe abandi bashya barimo Drissa Kouyate (umunyezamu), Mohamed Chelly, ndetse na Bigirimana Abedi bategerejwe muri iyi minsi.
Biteganyikwe ko Rayon Sports izatangira imyitozo ku wa Mbere, tariki 30 Kamena 2025, yitegura umwaka mushya w’imikino wa 2025-2026.