• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»U Rwanda ruragaragaza na none aho ruhagaze ku kibazo cy’abimukira muri Israel rwamagana amahitamo bari guhabwa

U Rwanda ruragaragaza na none aho ruhagaze ku kibazo cy’abimukira muri Israel rwamagana amahitamo bari guhabwa

Ubwanditsi 27 Feb 2018 POLITIKI

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushimangira aho ihagaze ku kibazo cy’abimukira ivuga ko imiryango ifunguye kandi yahoze ifunguye ku bifuza kuruzamo, ikomoza ku kibazo cy’abimukira b’Abanyafurika muri Israel kimaze iminsi mu itangazamakuru ivuga ko u Rwanda ruzakira impunzi gusa mu buryo bwubahirije amategeko mpuzamahanga ndetse yamagana amahitamo aba bimukira bahabwa yo kuza mu Rwanda cyangwa bagafungwa.

Itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara kuwa Kane, itariki 22 Gashyantare 2018,  twabashije kubona  ku kijyanye n’imikorere na politiki, aho u Rwanda ruhagaze ku bimukira n’impunzi hahoze ari ugufungura imiryango ku munyafurika wese ukeneye ubuhungiro.

Iri tangazo rivuga ko iyi politiki ifite inkomoko mu mateka n’ubuzima Abanyarwanda benshi babayemo, ndetse no mu ndangagaciro zisanzwe z’igihugu. Iyi politiki ngo yashyizwe mu bikorwa imyaka myinshi, ku bimukira benshi, impunzi, abaturage batura igihe kirekire baturuka hirya no hino mu karere no hanze.

Mu myaka myinshi ishize nk’uko itangazo rivuga, ngo u Rwanda rwakiriye abimukira babarirwa mu 180,000 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, birimo iby’ibituranyi, ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye. U Rwanda rukaba ruherutse no guha ikaze abimukira 30,000 bakorerwa ibikorwa byo kubacuruza muri Libya.

Nk’uko perezida Kagame aherutse kubisubiramo ku kijyanye n’abimukira bari muri Israel, ngo u Rwanda ruzakira gusa impunzi hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.

 Kubw’ibi, Guverinoma y’u Rwanda muri iri tangazo ikaba yamaganye amahitamo aba bimukira b’Abanyafurika muri Israel bari guhabwa yo kujya mu Rwanda cyangwa bagafungwa.

Iri tangazo ryongeyeho ko ikibazo cy’aba bimukira bari muri Israel n’uko bagomba kuhava ari ikibazo cya Israel, ariko ko amategeko niyubahirizwa, u Rwanda mu bushobozi bwarwo rwiteguye gufasha umwimukira ubikeneye.

 

2018-02-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inkunga igenerwa imitwe ya politiki yongerewe.

Inkunga igenerwa imitwe ya politiki yongerewe.

Ubwanditsi 29 Aug 2017
Museveni yatsinze amatora Mbabazi atsindwa cyane

Museveni yatsinze amatora Mbabazi atsindwa cyane

Ubwanditsi 25 Feb 2016
Abatari bake bahanze amaso icyo Zuma avuga ku cyemezo cya ANC cyo kumweguza

Abatari bake bahanze amaso icyo Zuma avuga ku cyemezo cya ANC cyo kumweguza

Ubwanditsi 14 Feb 2018
FDLR n’uwayiha Akarere ntacyo yakwimarira, icyo ishoboye ni ugucukura amajeri- Gen Kabarebe

FDLR n’uwayiha Akarere ntacyo yakwimarira, icyo ishoboye ni ugucukura amajeri- Gen Kabarebe

Ubwanditsi 10 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ali Kiba na murumuna we baherutse gukorera ubukwe umunsi umwe
SHOWBIZ

Ali Kiba na murumuna we baherutse gukorera ubukwe umunsi umwe

Ubwanditsi 06 May 2018
Abamotari bafatanye urumogi mugenzi wabo
Mu Mahanga

Abamotari bafatanye urumogi mugenzi wabo

Ubwanditsi 26 Aug 2016
Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye
Amakuru

Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye

Ubwanditsi 21 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru