• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Antoine Hey yatangaje 11 babanza mu kibuga Amavubi acakirana na Sudani kuri uyu wa gatandatu

Antoine Hey yatangaje 11 babanza mu kibuga Amavubi acakirana na Sudani kuri uyu wa gatandatu

Ubwanditsi 06 Jan 2018 IMIKINO

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi); Antoine Hey yamaze gutangaza abakinnyi 11 arabanza mu kibuga mu mukino wa gicuti ikipe y’igihugu yitegura irushanwa rya CHAN 2018 ifitanye na Sudani kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu mukino wa mbere wa gicuti muri itatu u Rwanda ruzakinira muri Tunisia, uratangira saa 15:30 za Kigali (14:30 i Sousse muri Tunisia) kuri Stade Mongi Ben Brahim, ukaba uri mu rwego rwo kwitegura iki gikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina muri shampiyona z’iwabo, irushanwa rizatangira tariki ya 13 uku kwezi muri Maroc.

Amavubi ari mu mwiherero muri Tunisia, aho yatangiye imyitozo kuwa GatatuAmavubi ari mu mwiherero muri Tunisia, aho yatangiye imyitozo kuwa Gatatu

“Tumaze gukora imyitozo inshuro esheshatu kugeza ubu (uhereye kuwa Gatatu). Abakinnyi barasa n’abananiwe gato ku bw’ibyo twahisemo gukora imyitozo yoroheje uyu mugoroba.”- Antoine Hey atangariza urubuga rwa Ferwafa kuri uyu wa Gatanu.

“Turakina umukino wa mbere wa gicuti na Sudani ejo (kuwa Gatandatu) na Namibia ku Cyumweru. Abakinnyi bagomba kumenyera imikino, bakajya ku rwego rwiza noneho tukazashyiramo abandi dukina na Namibia ku Cyumweru.”

“Turizera ko iyi mikino yombi izafasha abakinnyi kwitegura umukino ukomeye tuzahuramo na Algeria kuwa Gatatu utaha, Abakinnyi bamwe muri aba bakeneye imikino nk’iyo kugira ngo bajye ku rwego rw’irushanwa kuko batakinnye imikino myinshi nka Savio na Bernabe (bahamagawe nyuma).”

Antoine Hey yizeye ko hari icyo iyi mikino ya gicuti izamufasha mu gutegura CHAN izatangira mu cyumweru gitahaAntoine Hey yizeye ko hari icyo iyi mikino ya gicuti izamufasha mu gutegura CHAN izatangira mu cyumweru gitaha

Ni ku nshuro ya kabiri ikipe y’u Rwanda n’iya Sudani zigiye guhura bitegura irushanwa rya CHAN, aho muri Kanama, Amavubi yatsinze Sudani ibitego 2-1 ubwo yiteguraga guhura na Uganda.

Icyo gihe Sudani yatozwaga na Mohamed Abdallah Ahmed ” Mazda” ariko kuri ubu iri gutozwa n’umunya-Croatia Zdravko Logarusic wamusimbuye mu Ukuboza umwaka ushize.

Mu gihe u Rwanda ruri mu itsinda C rya CHAN 2018 hamwe na Nigeria, Equatorial Guinea ndetse na Libya ndetse ruzakina imikino yarwo tariki ya 15, iya 19 n’iya 23 Mutarama, ikipe y’igihugu ya Sudani yo iri mu itsinda A hamwe na Maroc, Guinea na Mauritania.

Ibihugu byombi (u Rwanda na Sudani) bihuriye ku kuba byaraboneye itike kuri Ethiopia, aho Sudani yabanje kubona itike isezereye Ethiopia ku bitego 2-1 mu ijonjora rya nyuma mu gihe mu yandi mahirwe yari abonetse ubwo Maroc yari imaze gusimbura Kenya nk’igihugu kizakira CHAN 2018, u Rwanda rwari rwasezerewe na Uganda, rwisobanuye na Ethiopia, ndetse birangira rubyitwayemo neza, rubona itike rutsinze ibitego 3-2 mu mikino yombi.

Bakame, kapiteni w'Amavubi ya CHAN akaba n'umunyezamu wa mbereBakame, kapiteni w’Amavubi ya CHAN akaba n’umunyezamu wa mbere
Manzi Thierry ari mu bakinnyi bayoboye ubwugariziManzi Thierry ari mu bakinnyi bayoboye ubwugarizi
Yannick Mukunzi ni umwe mu bakinnyi u Rwanda ruzaba rugenderaho mu kibuga hagatiYannick Mukunzi ni umwe mu bakinnyi u Rwanda ruzaba rugenderaho mu kibuga hagati
Biramahire araza kuba ayoboye ubusatirizi bw'AmavubiBiramahire araza kuba ayoboye ubusatirizi bw’Amavubi

Abakinnyi 11 b’Amavubi babanzamo u Rwanda rukina na Sudani:

Umunyezamu: Eric Ndayishimiye’Bakame’

Ba myugariro: Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Kayumba Soter, Manzi Thierry na Faustin Usengimana.

Abakina hagati: Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad na Imanishimwe Djabel.

Ba rutahizamu: Mico Justin na Biramahire Abeddy.

2018-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC na Kiyovu SC zabonye intsinzi y’umunsi wa 20 zikomeza kugaragaza inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda

APR FC na Kiyovu SC zabonye intsinzi y’umunsi wa 20 zikomeza kugaragaza inyota yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 06 Mar 2022
Areruya Joseph na Ingabire Diane begukanye isiganwa ryo Gukunda Igihugu ryazengurukaga Kimihurura ndetse na Remera

Areruya Joseph na Ingabire Diane begukanye isiganwa ryo Gukunda Igihugu ryazengurukaga Kimihurura ndetse na Remera

Ubwanditsi 31 Oct 2021
AMAFOTO- Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona Rayon Sports yasinyishije Muhire Kevin na Héritier Nzinga Luvumbu.

AMAFOTO- Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona Rayon Sports yasinyishije Muhire Kevin na Héritier Nzinga Luvumbu.

Ubwanditsi 24 Apr 2021
Bonnie Mugabe wakoraga muri FIFA yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA

Bonnie Mugabe wakoraga muri FIFA yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA

Ubwanditsi 22 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iharabika k’u Rwanda rimaze gushirana Uganda nyuma y’urupfu rwa Sendegeya, umucamanza mu Burengerazuba bwa Uganda
INKURU NYAMUKURU

Iharabika k’u Rwanda rimaze gushirana Uganda nyuma y’urupfu rwa Sendegeya, umucamanza mu Burengerazuba bwa Uganda

Ubwanditsi 25 Jul 2019
Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022
Amakuru

Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022

Ubwanditsi 04 Apr 2022
Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi  ( AMAFOTO )
ITOHOZA

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO )

Ubwanditsi 02 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru