• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Vision FC yatangaje Winner Bet Rwanda nk’umufatanyabikorwa wayo mu gihe cy’imyaka ibiri

Amafoto – Vision FC yatangaje Winner Bet Rwanda nk’umufatanyabikorwa wayo mu gihe cy’imyaka ibiri

Editorial 08 Nov 2024 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo muri M Hotel niho ikipe ya Vision FC yo mu kiciro cya mbere yatangarije Winner Bet Rwanda nk’umufatanyabikorwa wayo,mu gihe kingana n’imyaka ibiri.

Ubwo hasinywaga aya masezerano y’impande zombi buri ruhande rwari ruhagarariwe n’umuyobozi warwo.

Ku ruhande rwa Vision FC yazamutse mu kiciro cya mbere uyu mwaka yari ihagarariwe na Birungi Jean Bosco naho kuri Winner Bet Rwanda yari ihagarariwe na Shawur Hatzir.

Muri aya masezerano y’imyaka ibiri, bemeranyikwe ko ikipe ya Vision FC izajya yambara ino kompanyi y’imikino y’amahirwe imbere ku mwambaro wayo ku myenda yo murugo ndetse n’igihe basohotse.

Si ibyo gusa kuko Vision FC izajya yamamaza Winner Bet Rwanda ku kibuga ku mikino yayo yakiriye yaba iya shampiyona ndetse n’andi marushanwa.

Vision FC ni ikipe muri uyu mwaka irimo gukina ikiciro cya mbere dore ko aribwo ikizamuka aho yavuye mu kiciro cya kabiro yari imaze imyaka itari mike.

Ni ikipe kandi izwiho kuzamura abakinnyi batandukanye bo mu makipe ya hano mu Rwanda ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, aha twavuga nka Byiringiro Lague na Ishimwe Kevin.

Kuri ubu Vision iri ku mwanya wa 15 muri shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa ho imikino 9 ikaba ifite amanota 5 ikaba iza imbere ya Kiyovu SC yo iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 3.

Mu mukino utaha w’umunsi wa 10 wa shampiyona y’u Rwanda, Vision izasura Bugesera FC, tariki ya 27 Ugushyingo 2024.

2024-11-08
Editorial

IZINDI NKURU

Umuhanzi  Ragga Dee  nyuma yo kwamamaza Museveni agatorwa nawe yamwituye kumugira Ambasaderi mu gihugu cy’Uburundi

Umuhanzi Ragga Dee nyuma yo kwamamaza Museveni agatorwa nawe yamwituye kumugira Ambasaderi mu gihugu cy’Uburundi

Editorial 09 Aug 2016
Rubavu: ADEPR yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Rubavu: ADEPR yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Editorial 15 Aug 2016
Aho kwica kuluna(mayibobo) zo mu muhanda, wakwica kuluna ziyobora Kongo kuko ari zo zoretse igihugu”- Abasesenguzi

Aho kwica kuluna(mayibobo) zo mu muhanda, wakwica kuluna ziyobora Kongo kuko ari zo zoretse igihugu”- Abasesenguzi

Editorial 20 Jan 2025
Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk’aho Habyarimana we byamuhiriye

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk’aho Habyarimana we byamuhiriye

Editorial 28 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Congo intambara irarimbanije : UPDF yakoresheje ibitwaro biremereye n’ibirasa kure bitungura ADF
HIRYA NO HINO

Congo intambara irarimbanije : UPDF yakoresheje ibitwaro biremereye n’ibirasa kure bitungura ADF

Editorial 24 Dec 2017
Umurundi ushinjwa ubujura yirukanwe ku butaka bwa Amerika
Mu Mahanga

Umurundi ushinjwa ubujura yirukanwe ku butaka bwa Amerika

Editorial 18 Apr 2018
Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga muri aka karere bagiranye inama i Kigali
Mu Mahanga

Abayobozi b’Ibiro bya Polisi Mpuzamahanga muri aka karere bagiranye inama i Kigali

Editorial 29 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru