• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Amagare yahinduye ubuzima bwa benshi muri Afurika” – Perezida Kagame

Amagare yahinduye ubuzima bwa benshi muri Afurika” – Perezida Kagame

Editorial 25 Sep 2025 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Kane, yafunguye ku mugaragaro inama ya 194 y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), yabereye muri Kigali Convention Centre, yitabirwa n’ibihugu 132 bigize iri shyirahamwe.

Iyi nama iri kuba mu gihe u Rwanda ruri kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare ya mbere ibereye muri Afurika, ikitabirwa n’ibihugu 108 n’abasiganwa 769, harimo ibihugu 36 bya Afurika, umubare utarigeze ubaho mu mateka yayo.

Perezida Kagame yashimangiye ko umukino w’amagare wagize uruhare mu guhindura ubuzima bwa benshi ku mugabane wa Afurika, anavuga ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kuwuteza imbere.

Ati: “Mu Rwanda twashoye imbaraga mu mukino w’amagare nka siporo. Izi mbaraga zahinduye Tour du Rwanda isiganwa riza ku isonga muri Afurika kandi byubaka urufatiro rw’iterambere ryawo.”

Yanongeyeho ko kwakira ibikorwa bikomeye ku rwego rw’Isi bizana inyungu zifatika mu iterambere ry’igihugu.

Perezida wa UCI, David Lappartient, yashimiye Perezida Kagame n’u Rwanda ku ruhare bagize kugira ngo Shampiyona y’Isi n’iyi nama bibere bwa mbere muri Afurika.

Ati:
“Ibihugu 132 biri hano byansabye gushimira Perezida Kagame ku gutuma aya mateka agerwaho. Ntituzibagirwa uburyohe bw’ibihe byacu mu gihugu cyanyu cyiza.”

Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yatangiye ku Cyumweru tariki 21 Nzeri, ikazasozwa ku ya 28 Nzeri 2025.

2025-09-25
Editorial

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa ucumbikiwe nk’impunzi muri Afurika y’epfo akomeje ingendo nyinshi muri Congo aho inyeshyamba afasha zitoreza

Kayumba Nyamwasa ucumbikiwe nk’impunzi muri Afurika y’epfo akomeje ingendo nyinshi muri Congo aho inyeshyamba afasha zitoreza

Editorial 02 Jan 2019
Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yemeje kandidatire ya Rurangirwa Louis n’iya Nizeyimana Olivier.

Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA yemeje kandidatire ya Rurangirwa Louis n’iya Nizeyimana Olivier.

Editorial 10 Jun 2021
Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali basinye imihigo yo kunoza umutekano n’isuku

Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali basinye imihigo yo kunoza umutekano n’isuku

Editorial 09 Aug 2016
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bari muri  gahunda yiswe”u Rwanda rwagutwaye iki?” igamije kuvana urwikekwe hagati y’Abanyekongo n’ Abanyarwanda

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bari muri  gahunda yiswe”u Rwanda rwagutwaye iki?” igamije kuvana urwikekwe hagati y’Abanyekongo n’ Abanyarwanda

Editorial 19 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abasirikare b’abarundi bahawe igihano cyo kuzenguruka igihugu n’amaguru nyuma yo gusaba umushahara wabo bakoreye muri Congo no muri Somalia.
Amakuru

Abasirikare b’abarundi bahawe igihano cyo kuzenguruka igihugu n’amaguru nyuma yo gusaba umushahara wabo bakoreye muri Congo no muri Somalia.

Administrator 26 Oct 2025
Liberiya: George Weah ategerejwe na benshi mu muhango wo kurahirira kuba umukuru w’igihugu.
POLITIKI

Liberiya: George Weah ategerejwe na benshi mu muhango wo kurahirira kuba umukuru w’igihugu.

Editorial 22 Jan 2018
Jenerali de Brigade Cômes Semugeshi umujenerali wari inkingi ya mwamba ya FDLR  munzira aza mu Rwanda
ITOHOZA

Jenerali de Brigade Cômes Semugeshi umujenerali wari inkingi ya mwamba ya FDLR munzira aza mu Rwanda

Editorial 04 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru