• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Amahoro muri Kongo aracyari kure nk’ukwezi: Aho gusenya FDLR imunga ayo mahoro,Tshisekedi arayishakira amaboko.

Amahoro muri Kongo aracyari kure nk’ukwezi: Aho gusenya FDLR imunga ayo mahoro,Tshisekedi arayishakira amaboko.

Ubwanditsi 16 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Amakuru dukesha urubuga” The great Lakes Eye”, aragaragaza ko Perezida Tshisekedi wa Kongo akomeje kubakira ubushobozi umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugamije guhungabanya umutekano w’uRwanda.

Ibi arabikora mu gihe nyamara ibyemezo bya Luanda bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo, bisaba Tshisekedi guhashya uwo mutwe wa FDLR, doreko isi yose yamweretse ko ari umwe mu bimunga umutekano w’akarere kose.

Inyandiko urwo rubuga rwashoboye kubonera kopi, iragaragaza ko kuva muri Nyakanga 2024,Tshisekedi ari mu mishyikirano n’igihugu cya Niger, kugirango abajenosideri 6 bakerakera muri icyo gihugu bimurirwe muri Kongo, bityo biborohere gufasha FDLR kugera ku mugambi wayo mubisha.

Abo bajenosideri ni:
1.Cap Innocent Sagahutu.
2.Col Alphonse Nteziryayo.
3.Maj François- Xavier Nzuwonemeye.
4.Protais Zigiranyirazo.
5.Prosper Mugiraneza.
6.André Ntagerura.

Aba bose bahoze Arusha muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda. Aho barekuriwe, Tanzaniya yavuze ko itazabaha ubuhungiro, maze boherezwa muri Niger yari imaze kugirana amasezerano na Loni.

Ntibyatinze ariko, Niger nayo yahise ibwira Loni ko itagishaka abo bagizi ba nabi ku butaka bwayo, cyane cyane ko bari bamaze gutahurwaho ko bagikorana n’imitwe y’iterabwoba. Kuva mu mpera z’ umwaka wa 2021 baracyakerakera aho muri Niger, kuko nta gihugu gishyira mu gaciro gishaka kwigerekaho uwo mutwaro.

Uyu mugambi mushya wa Tshisekedi wo gushakira”amaraso mashya” FDLR, urashimangira andi makuru ava i Luanda, avuga ko mu nama yabaye muri izi mpera z’icyumweru, hagati y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu birebwa n’iki kibazo(Kongo-Kinshasa, uRwanda na Angola nk’umuhuza), uruhande rwa Kongo rwateye utwatsi gahunda impuguke mu by’umutekano zari zagaragaje urebana no guhashya FDLR.

Aba bajenosideri Tshisekedi ashaka kwimurira mu mashyamba ya Kongo, n’ubundi ntibahwemye guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bagizemo uruhare. Yewe ntibanahisha ko bakinyotewe no kumena amaraso y’Abatutsi, doreko nka Cap Sagahutu adasiba kuvugira kuri ya mizindaro yabo ibiba amacakubiri, ko “biteguye kongera gufata intwaro bakigarurira uRwanda”.

Ibuye ryagaragaye ariko ntiriba rikishe isuka. Ibyo aba bagome batashoboye bagifite imbaraga n’ igihugu, ubu izabukuru zibageze ku buce sibwo bakwigarurira uRwanda, ngo barutobange nk’uko byahoze mbere y’1994.

Gusa ikigaragarira buri wese, ni uko Tshisekedi arushaho kugambanira Abanyekongo, kuko adashaka ko intambara barimo irangira. Uko azakomeza gukorana n’abajenosideri baFDLR, ni nako azakomeza gushyira abaturage be mu kaga.

Naho kurota kugirira nabi uRwanda byo si bishya, kandi rufite ubushobozi n’ubushake bwo kwirwanaho, kurusha uko Tshisekedi n’izo nkoramaraso ze babitekereza.

2024-09-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya

Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya

Ubwanditsi 08 Jun 2016
Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Talon wa Benin

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Talon wa Benin

Ubwanditsi 29 Aug 2016
Itangazo rya Rushyashya.net  rigenewe abasomyi

Itangazo rya Rushyashya.net rigenewe abasomyi

Ubwanditsi 01 Sep 2016
Muri Zimbabwe hakozwe kudeta ya ‘kivandimwe’  ariko irimo ihurizo rikomereye SADC.

Muri Zimbabwe hakozwe kudeta ya ‘kivandimwe’  ariko irimo ihurizo rikomereye SADC.

Ubwanditsi 17 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nta shyaka na rimwe rya opposition  rikorera mu buhungiro  ryahungabanya umutekano w’u Rwanda –Rutayisire Boniface
INKURU NYAMUKURU

Nta shyaka na rimwe rya opposition  rikorera mu buhungiro  ryahungabanya umutekano w’u Rwanda –Rutayisire Boniface

Ubwanditsi 30 Jul 2018
Mushikiwabo yagarutse ku myitwarire igomba kuranga Abanyarwanda mu gihe cya CHAN
IMIKINO

Mushikiwabo yagarutse ku myitwarire igomba kuranga Abanyarwanda mu gihe cya CHAN

Ubwanditsi 11 Jan 2016
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye afite nyungu ki mu kubeshya amahanga abeshyera u Rwanda.
Amakuru

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye afite nyungu ki mu kubeshya amahanga abeshyera u Rwanda.

Ubwanditsi 19 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru