Abashinze umutwe w’iterabwoba wa RNC, barashyize bavuze nakari imurori. Amakimbirane hagati ya Rudasingwa na Kayumba Nyamwasa, agejeje aho ishyaka rihinduye izina, riva ku kwitwa RNC rihinduka New-RNC.
Ukutumvikana hagati ya Rudasingwa na Kayumba bimaze gufata indi ntera ,byatangiye mu minsi ishize ubwo hategurwaga amatora yaje kwizwayo kugeza mu kwezi kwa munani. Kuva ubwo kugeza ubu abayoboke bamwe ba RNC, batangiye kugaragaza ko batagishaka Rudasingwa Theogene mu buyobozi bwa RNC, bakaba batifuzaga ko Rudasingwa yasubira gutorwa kuba umwe mubagize ubuyobozi bukuru bw’ihuriro ndetse bakanasaba ko yakwirukanwa burunndu we n’agatsiko ke karimo Gahima, Musonera na Ngarambe.
Nk’uko bigaragara muri raporo y’ibanga y’inama yahuje abashinze RNC yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere Nyakanga, Dr Rudasingwa yagize ati “RNC iri mu bibazo by’imiyoborere bitigeze bibaho, aho mu ishyaka harimo amakimbirane n’imyitwarire mibi idashobora kwihanganirwa.
Rudasingwa Theogene
Igiteye inkeke ni agatsiko k’abasirikare b’Abatutsi kari gushaka kwigarurira RNC, kabinyujije mu buryo bw’amategeko n’ubundi bushoboka ngo kigarurire ububasha bwose mu bikorwa byo muri RNC no hanze yayo.”
Imyanzuro y’iyo nama igaragaza ko Dr Rudasingwa yerekanye ko inama y’ubutegetsi yafashwe nk’itari kubahiriza inshingano zayo, ndetse nta bubasha we afite mu gihe igitutu cy’agatsiko k’igisirikare gakomeje gusaba ko hakorwa amatora, hagakurwa mu nzira ababangamiye umugambi w’ako gatsiko wo kugera ku butegetsi mu Rwanda.
Rudasingwa yagaragaje ko atagishoboye kuyobora uwo muryango wacitsemo ibice urimo n’ukwigomeka, ku buryo abanyamuryango basigaranye amahitamo ane.
Ayo mahitamo arimo gukomeza gukora gutyo [mu buryo budafite icyerekezo kizima], gutangaza ko umuryango utagishoboye gukomeza imikorere yawo, gutandukana mu mahoro cyangwa ku nabi no kuvugurura RNC ikagirwa umuryango ushobora kugera ku ntego zawo.
Bivugwa ko impamvu zo gushwana hagati ya Kayumba na Rudasingwa zidashingiye ku mibanire mibi hagati yabo, ahubwo ko ari ingaruka z’ibikorwa bigayitse by’ababashyigikiye.
Nyamwasa ngo ntashaka guhagarika ibikorwa bibi by’abanyamuryango ba RNC b’abasirikare bamushyigikiye kandi azi neza ko barwanya Rudasingwa. Ibi kandi byaganiriweho inshuro nyinshi ariko habura igisubizo, ndetse kenshi bigatera impaka z’urudaca hafi yo gufatana mu mashati.
Amatora yatewe utwatsi
Ukutumvikana muri RNC kurakomeje kugeza benshi mu banyamuryango bemeje ko muri Kanama 2016 hazakorwa amatora, gusa iki cyemezo nticyashyigikiwe na Dr. Gerald Gahima, Joseph Ngarambe na Jonathan Musonera bagaragaza ko kubanza gukemura ibibazo bikomeye biri muri iri shyaka ari byo byihutirwa kurenza ibindi.
Gahima Gerard
Ibi byatumye Dr Gahima ahita yegura mu kanama gashinzwe amatora kagenzurwa na Kayumba nyuma yo gukeka ko uyu yazayagiramo uburiganya, agashyira mu myanya abo ashaka.
RNC yahindutse New- RNC
Aya makimbirane yatumye RNC, ihindura izina ubu ikaba yiswe New-RNC, izi mpinduka zatesheje agaciro ibintu bimwe na bimwe birimo n’amatora yagombaga gukorwa, hanzurwa ko nta yo azaba kugeza hatangajwe itariki nshya azaberaho nyuma ya 2018, ahubwo hashyirwaho itsinda ryo kwiga ibibazo bibugarije.
Kayumba Nyamwasa umuyobozi wa RNC
Umwanditsi wacu Cyiza Davidson