• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»AMAKIMBIRANE : Bimwe mu bikubiye muri Raporo y’ibanga y’inama yahuje abashinze RNC yashyizwe hanze na Rudasingwa Theogene

AMAKIMBIRANE : Bimwe mu bikubiye muri Raporo y’ibanga y’inama yahuje abashinze RNC yashyizwe hanze na Rudasingwa Theogene

Editorial 05 Jul 2016 ITOHOZA

Abashinze umutwe w’iterabwoba wa RNC, barashyize bavuze nakari imurori. Amakimbirane hagati ya Rudasingwa na Kayumba Nyamwasa, agejeje aho ishyaka rihinduye izina, riva ku kwitwa RNC rihinduka New-RNC.

Ukutumvikana hagati ya Rudasingwa na Kayumba bimaze gufata indi ntera ,byatangiye mu minsi ishize ubwo hategurwaga amatora yaje kwizwayo kugeza mu kwezi kwa munani. Kuva ubwo kugeza ubu abayoboke bamwe ba RNC, batangiye kugaragaza ko batagishaka Rudasingwa Theogene mu buyobozi bwa RNC, bakaba batifuzaga ko Rudasingwa yasubira gutorwa kuba umwe mubagize ubuyobozi bukuru bw’ihuriro ndetse bakanasaba ko yakwirukanwa burunndu we n’agatsiko ke karimo Gahima, Musonera na Ngarambe.

Nk’uko bigaragara muri raporo y’ibanga y’inama yahuje abashinze RNC yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere Nyakanga, Dr Rudasingwa yagize ati “RNC iri mu bibazo by’imiyoborere bitigeze bibaho, aho mu ishyaka harimo amakimbirane n’imyitwarire mibi idashobora kwihanganirwa.

-3124.jpg

Rudasingwa Theogene

Igiteye inkeke ni agatsiko k’abasirikare b’Abatutsi kari gushaka kwigarurira RNC, kabinyujije mu buryo bw’amategeko n’ubundi bushoboka ngo kigarurire ububasha bwose mu bikorwa byo muri RNC no hanze yayo.”

Imyanzuro y’iyo nama igaragaza ko Dr Rudasingwa yerekanye ko inama y’ubutegetsi yafashwe nk’itari kubahiriza inshingano zayo, ndetse nta bubasha we afite mu gihe igitutu cy’agatsiko k’igisirikare gakomeje gusaba ko hakorwa amatora, hagakurwa mu nzira ababangamiye umugambi w’ako gatsiko wo kugera ku butegetsi mu Rwanda.

Rudasingwa yagaragaje ko atagishoboye kuyobora uwo muryango wacitsemo ibice urimo n’ukwigomeka, ku buryo abanyamuryango basigaranye amahitamo ane.

Ayo mahitamo arimo gukomeza gukora gutyo [mu buryo budafite icyerekezo kizima], gutangaza ko umuryango utagishoboye gukomeza imikorere yawo, gutandukana mu mahoro cyangwa ku nabi no kuvugurura RNC ikagirwa umuryango ushobora kugera ku ntego zawo.

Bivugwa ko impamvu zo gushwana hagati ya Kayumba na Rudasingwa zidashingiye ku mibanire mibi hagati yabo, ahubwo ko ari ingaruka z’ibikorwa bigayitse by’ababashyigikiye.

Nyamwasa ngo ntashaka guhagarika ibikorwa bibi by’abanyamuryango ba RNC b’abasirikare bamushyigikiye kandi azi neza ko barwanya Rudasingwa. Ibi kandi byaganiriweho inshuro nyinshi ariko habura igisubizo, ndetse kenshi bigatera impaka z’urudaca hafi yo gufatana mu mashati.

Amatora yatewe utwatsi

Ukutumvikana muri RNC kurakomeje kugeza benshi mu banyamuryango bemeje ko muri Kanama 2016 hazakorwa amatora, gusa iki cyemezo nticyashyigikiwe na Dr. Gerald Gahima, Joseph Ngarambe na Jonathan Musonera bagaragaza ko kubanza gukemura ibibazo bikomeye biri muri iri shyaka ari byo byihutirwa kurenza ibindi.

-111.png

Gahima Gerard

Ibi byatumye Dr Gahima ahita yegura mu kanama gashinzwe amatora kagenzurwa na Kayumba nyuma yo gukeka ko uyu yazayagiramo uburiganya, agashyira mu myanya abo ashaka.

RNC yahindutse New- RNC

Aya makimbirane yatumye RNC, ihindura izina ubu ikaba yiswe New-RNC, izi mpinduka zatesheje agaciro ibintu bimwe na bimwe birimo n’amatora yagombaga gukorwa, hanzurwa ko nta yo azaba kugeza hatangajwe itariki nshya azaberaho nyuma ya 2018, ahubwo hashyirwaho itsinda ryo kwiga ibibazo bibugarije.

-3123.jpg

Kayumba Nyamwasa umuyobozi wa RNC

Umwanditsi wacu Cyiza Davidson

2016-07-05
Editorial

IZINDI NKURU

COVID-19 : Umuhinde ukorera RNC Anjan Sundaram, David Himbara na Patrick Habamenshi bararimbanije mu guharabika u Rwanda

COVID-19 : Umuhinde ukorera RNC Anjan Sundaram, David Himbara na Patrick Habamenshi bararimbanije mu guharabika u Rwanda

Editorial 08 Apr 2020
Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Editorial 29 Mar 2021
Himbara  ashenguwe n’agahinda kuko BBC yagaragaje neza isura y’u Rwanda

Himbara ashenguwe n’agahinda kuko BBC yagaragaje neza isura y’u Rwanda

Editorial 28 Apr 2019
RNC – ICYEGERANYO  : Kayumba Nyamwasa n’agaco ke muri Uganda ba komeje kuba Nyakamwe baricira inda kurwara.

RNC – ICYEGERANYO : Kayumba Nyamwasa n’agaco ke muri Uganda ba komeje kuba Nyakamwe baricira inda kurwara.

Editorial 01 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubuyapani bwatanze miliyoni 135Frw zo kunganira ibigo bibiri by’amashuri
POLITIKI

Ubuyapani bwatanze miliyoni 135Frw zo kunganira ibigo bibiri by’amashuri

Editorial 13 Mar 2019
Handball 2017: Police yatsinze Nyakabanda 37- 18
IMIKINO

Handball 2017: Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Editorial 14 Feb 2017
Byumvuhore: Ukunda iki?
Amakuru

Byumvuhore: Ukunda iki?

Editorial 22 Aug 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru