Mu izina rya Leta y’ u Rwanda , Minisiteri ya siporo n’umuco (MINISPOC) yabwiye amakipe azaserukira u Rwanda mu mikino itandukanye ko muri uyu mwaka ngo kuko inkunga yari isanzwe iyatera itazaboneka kuko ngo mu isanduku y’iyi minisiteri nta mafaranga arimo.
Aya mafaranga yari asanzwe agenerwa amakipe azaserukira igihugu mu rwego rwo kuyashyigikira kugirango yitware neza.
Icyemezo cyo gukuraho inkunga ntikireba amakipe y’umupira w’amaguru gusa, kuko n’indi mikino na Volleyball, Basketball, Handball n’abandi bazaserukira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga, bose bazajya bimenya kuri buri kimwe.
Iki cyemezo cyatangajwe n’ Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC, Bugingo Emmanuel ubwo yavugaga ko n’ubusanzwe bajyaga batera inkunga amakipe bitewe n’ubushobozi buhari, none ntabwo.
Mu kiganiro na Kiss FM, yagize ati: “Inkunga tuyibatera bijyanye n’ubushobozi buhari none ubu nta buhari, ariko n’ubundi inkunga twabahaga wasangaga idahagije, bityo amakipe akimenya kuri bimwe na bimwe. Minsiteri ishinzwe amakipe y’igihugu gusa, ntabwo ishinzwe amakipe ku giti cyayo.”
Rayon Sports ni imwe mu makipe arebwa n’icyo cyemezo, ndetse yo na APR FC zigiye kubimburira andi makipe mu guserukira u Rwanda mu marushanwa nyafurika.
Ku ruhande rwa Rayon Sports , Umunyamabanga wayo Mukuru, Itangishaka Bernard ‘Kinga’ ,yagize ati: “Birasanzwe ibyo n’ubundi ikipe igiye gusohoka ni yo yimenya, ariko na none ibyo yinjije ntabwo Ministeri irebaho, ikipe ubwayo ni yo yimenya ikishyura ibyo yakoresheje byose ariko amafaranga yinjije aba ari ayayo.”
Ati: “Birumvikana umuntu ntabwo aba afite amikoro ahagije ariko ntitwavuga ngo ntituzitabira iri rushanwa ariko nk’umuryango turicara tukareba icyakorwa.”
Mu mwaka wa 2017, ikipe ya APR FC yahagarariye u Rwanda muri CAF Champions League ikaba yaratewe inkunga ya Miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, isezererwa rugikubita na Young Africans yo muri Tanzania.
Rayon Sports yakinnye CAF Confderation Cup na yo yari yahawe na MINISPOC amafaranga y’u Rwanda miliyoni 25, iza gusezererwa na Rivers United yo muri Nigeria mu ijonjora rya kabiri, ubwo bendaga kugera mu mikino y’amatsinda