Guhera kuwa Gatanu w’icyumweru gishize kugeza kuri iki cyumweru mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda hasojwe irushanwa rya KAVC Internatiobal Volleyball riba buri mwaka.
Ni irushanwa ryasojwe amakipe yari ahagarire u Rwanda yitwaye neza atwara icyo gikombe, Mu bagabo ikipe ya REG VC na Rwanda Revenue Authority mu bagore ni yo yatwaye iryo rushanwa.
KAVC Internatiobal Volleyball tournament ryaberaga kuri Lugogo Indoor Pitch mu Mujyi wa Kampala, ryitabirirwa n’amakipe 31 aturutse mu bihugu bya Uganda, Kenya, u Rwanda, Sudani y’epfo n’u Burundi.
Amakipe ya Kepler Volley ball Club na APR Women Volleyball Club niyo makipe yavuye mu Rwanda atarabashije kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa.
Amakipe yaturutse mu Rwanda ni yo yaraye ahuriye ku mukino wa nyuma, mu kiciro cy’Abagabo ikipe ya REG yatwaye igikombe itsinze APR VC yari ifite igikombe giheruka iyi tsinze amaseti 3-0 (25-23.25-20, 25-21).
Mu bagore, Rwanda Revenue yatwaye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Police WVC yari yitabiriye bwa mbere iri rushanwa, RRA yatainze amaseti 3-2 (25-21, 16-25, 25-23, 17-25, 15-10).
Ni ku nshuro ya 3 yikurikiranya amakipe yo mu Rwanda yegukana iri rushanwa riba ngaruka mwaka mu gihugu cya Uganda.
Irushanwa ry’umwaka ushize wa 2023 ibikombe byegukanywe na POLICE VC mu cyiciro cy’abagabo na APR VC mu cyiciro cy’abagore.
Muri 2022 iri rushanwa ryari ryegukanywe n’amakipe y’ingabo z’igihugu, mu byiciro byombi byari byitabiriwe amakipe ya APR niyo yazanye igikombe mu Rwanda.