• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Amashusho yerekanye amayeri ya Arabie Saoudite mu guhishira urupfu rw’umunyamakuru Khashoggi

Amashusho yerekanye amayeri ya Arabie Saoudite mu guhishira urupfu rw’umunyamakuru Khashoggi

Editorial 23 Oct 2018 Mu Mahanga

Umwe mu bantu 15 bakekwaho uruhare mu kwica Jamal Khashoggi yagaragaye ku mashusho ya camera z’umutekano yambaye imyenda y’uyu munyamakuru wa Washington Post, ku munsi yiciweho mu nyubako y’uhagarariye Arabie Saoudite muri Turikiya.

Aya mashusho yabonywe na CNN yagaragajwe n’inzego ziri gukora iperereza kuri iki kibazo, mu gihugu cya Turikiya.

Yerekana umugabo byamenyekanye ko yitwa Mustafa al-Madani ava muri Consulat ya Arabie Saoudite ari naho Kashoggi yiciwe, anyuze mu muryango w’inyuma, yambaye neza imyenda uwo munyamakuru yahinjiye yambaye.

Madani asohoka yanashyizeho ubwanwa yambaye n’amadarubindi.

Uwo mugabo ngo yanabonywe ku musigiti ukomeye mu murwa mukuru Istanbul uzwi nka Blue Mosque, muri ya myenda ya Khashoggi.

Aho hari nyuma y’amasaha make uhereye ku isaha ya nyuma Khashoggi yinjiriyeho muri Consulat ku wa 2 Ukwakira, ari nabwo abantu baheruka kumuca iryera.

Bamwe mu bayobozi muri Turikiya bavuga ko mu gutegura urupfu rwa Khashoggi w’imyaka 59, hifashishije Madani w’imyaka 57 basanzwe bajya kunganya igihagararo akajya muri iyo nyubako, hagamijwe guheza abantu mu cyeragati.

Nyamara mu gusesengura amashusho, byagaragaye ko Madani yinjira yanyuze mu rugi rw’imbere nubwo yasohokeye mu rw’inyuma, ariko amashusho amugaragaza yambaye imyenda isanzwe, nta n’ubwanwa afite.

Nyuma yasohotse yambaye nka Khashoggi, ariko ngo ntiyahinduye inkweto kuko mu gusesengura amashusho babonye ko yagumanye izo yinjiranye zifite umupira w’umweru, mu gihe Khashoggi yari yambaye iz’umukara hose.

Uru rupfu rujya kumenyekana, Khashoggi yagiye ku biro by’uhagarariye igihugu cye muri Turikiya ari kumwe n’umukunzi we Hatice Cengiz, amusiga hanze, yinjiye agenda ubutagaruka.

Umukunzi we ni ko gutangira gutabaza ariko ngo abakozi b’aho bamubwira ko yasohokeye mu rugi rw’inyuma. Mu gukomeza gushakisha nibwo hatangiye kuboneka amakuru ko yishwe.

Ayo mashusho yagaragaye nyuma y’uko Arabie Saoudite yari imaze ibyumweru ihakana ko ifite aho ihuriye na Kashoggi wari waburiwe irengero, yemeye ko yiciwe mu gushyamirana mu biro by’uyihagarariye, wamaze no guhamagazwa i Riyadh.

Ku Cyumweru Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Arabie Saoudite, Adel al-Jubeir, yemeje ko ubwo bwicanyi ari “ikosa rikomeye ryakozwe”, gusa ngo ntibazi aho umurambo we washyizwe.

Ariko ngo biteguye kugaragaza ukuri k’uko ibintu byose byagenze.

Hagaragaye umugabo wasohotse muri Consulat ya Arabie Saoudite yambaye neza nk’uko Khashoggi yahinjiye yambaye

Madani yaje no kugaragara kuri Blue Mosque i Istanbul yambaye nka Khashoggi

2018-10-23
Editorial

IZINDI NKURU

Muri Kenya abayobozi b’Imbuga nkoranyambaga baraburirwa  kwirengera ingaruka z’inyandiko  zibiba  urwango mu gihe cy’Amatora

Muri Kenya abayobozi b’Imbuga nkoranyambaga baraburirwa kwirengera ingaruka z’inyandiko zibiba urwango mu gihe cy’Amatora

Editorial 25 Oct 2017
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Editorial 17 Jan 2017
Abayobozi muri Polisi ya Namibiya mu rugendoshuri mu Rwanda

Abayobozi muri Polisi ya Namibiya mu rugendoshuri mu Rwanda

Editorial 08 Jun 2016
Umusirikare w’u Rwanda yahitanwe n’impanuka y’imodoka

Umusirikare w’u Rwanda yahitanwe n’impanuka y’imodoka

Editorial 07 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyeshuri 4 b’abanyarwanda bafungiye mu Burundi
ITOHOZA

Abanyeshuri 4 b’abanyarwanda bafungiye mu Burundi

Editorial 02 Aug 2016
Wari uzi ko hari abaperezida bagenda mu ndege zihenze cyane kurusha Air Force One? Irebere uko bakurikirana
Mu Rwanda

Wari uzi ko hari abaperezida bagenda mu ndege zihenze cyane kurusha Air Force One? Irebere uko bakurikirana

Editorial 27 Oct 2017
Me Nkongoli yakomoje ku kwinangira kwa Habyarimana mu isinywa ry’amasezerano akumira Jenoside
POLITIKI

Me Nkongoli yakomoje ku kwinangira kwa Habyarimana mu isinywa ry’amasezerano akumira Jenoside

Editorial 11 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru