• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Amatora ya Perezida 2017 atangiye kwiteguranwa akabaraga n’abafite ubumuga

Amatora ya Perezida 2017 atangiye kwiteguranwa akabaraga n’abafite ubumuga

Editorial 21 Sep 2016 Mu Mahanga

Abantu bafite ubumuga butandukanye hano mu Rwanda batangiye kwitegurira amatora y’umukuru w’igihugu ariko bakifuza yuko inzitizi zibabuza kuba bayagiramo uruhare rusesuye zaba zarakuweho.

Urugaga rw’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, NUDOR (National Union of Disability organization in Rwanda), rumaze iminsi rukoresha ubushakashatsi bureba inzitizi mu by’ukuri abantu bafite ubumuga mu gihugu bahura nazo mu gihe cy’amatora, uburyo zakemurwamo ariko hatabayeho kwifuza ibidashoboka.

Ibyo umunyamabanga nshingwabikorwa wa NUDOR, Jean Damascene Nsengiyumva, yabivuze atangiza amahugurwa y’iminsi itatu akaba yaranitabiriwe n’abaserukiye imiryango y’abafite ubumuga ihuriye muri NUDOR kimwe n’abari bahagarariye komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC).

Ukuriye umushinga wo kureba uko amategeko n’amabwiriza byavugururwa kugira ngo abantu bafite ubumuga nabo bashobore kugira uruhare rusesuye mu matora nk’abandi banyarwanda, yagejeje kubari aho ibyo basanze byavugururwa n’uburyo n’uburyo basanze byavugururwamo, bikurura impaka ndende.

Mubyo uwo ukuriye umushinga, Alphonse Nkurunziza, yavuze bigakurura impaka ndede ni uburyo basanze butanoze bwo gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona kwitorera umukandida bishakiye.

Ubusanzwe amategeko avuga yuko abantu nk’abo bafite ubumuga bwo kutabona baherekezwa mu cyumba cy’itora n’abana batarageza igihe cyo gutora, barengeje imyaka 14 ariko batarageza 18. Impamvu amategeko yemerera gusa abari muri icyo kigero ngo n’uko baherekejwe n’abagejeje igihe cyo gutora abo babaherekeje baba batoye kabiri kandi bitemewe n’amategeko ! Ngo aritorera nyuma akanatorera uwo yaherekeje ufite ubumuga bwo kutabona !

Abari muri iyo nama, cyane abo bafite ubumuga bwo kutabona, bavuze yuko ibyo nta shingiro kandi ngo bibabangamira cyane. Umwe ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bwo kutabona, WIliam Safari, yavuze yuko ibyo byo gutegekwa gutorerwa n’umwana utarageza imyaka yo gutora byatumye atajya gutora muri referendum ishize ngo kandi yarabishakaga cyane.

Ngo umwana wo muri famiye wamufashije mu matora ashize y’abadepite nay’umukuru wigihugu byageze mu itora ryo kuvugurura itegeko nshinga yararengeje imyaka 18, abura uwabimufashamo ngo kuko Atari kwiyambaza umwana uwo ariwe wese atazi ubunyangamugayo bwe.

Ngo nyamara iyo aza kuba yemerewe no kwiyambaza n’urengeje imyaka 18 yari kubona benshi bo guhitamo. Benshi rero bakifuza yuko iby’imyaka y’ufasha mu matora abafite ubumuga bwo kutabona yakurwaho, bakiyambaza uwo ariwe wese babona bizeye muri iryo tora !

Ariko hari ikintu cyakemura izi mpaka, abafite ubumuga bwo kutabona bakitorera nta muntu uberetse aho batera igikumwe. Ubu ni bwa buryo bugezweho aho umuntu akabakaba inyuguti (z’abafite ubumuga bwo kutabona) agashobora gusoma amazina y’abatabona, agatera igikumwe ku iryo umukandida yifuza.

Ubu buryo ariko nabwo bufite ibibazo bibiri. Icya mbere n’uko atari abafite ubumuga bwo kutabona bose bazi gusoma izo nyuguti. Impamvu ya kabiri n’uko byoroshye cyane kumenya uwo umuntu yatoye kuko abo bafite ubumuga bwo kutabona baba batari benshi mu cyumba kimwe cy’itora.

-4114.jpg

Alphonse Nkurunziza ariko avuga yuko hari uburyo bugezweho butuma utoye akoresheje gusomesha intoki amazina y’abakandida atamenyekana, kandi ubwo buryo yarabusobanuye usanga burumvikana. Ariko ikibazo aho kiri ni uko komisiyo y’amatora mu Rwanda na bwabundi bwa mbere twavuze, bugirwaho impaka, itarabugeraho


Kayumba Casmiry

2016-09-21
Editorial

IZINDI NKURU

Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu

Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu

Editorial 03 Dec 2023
Dr. Agnes Binagwaho yabonye akazi yishimiye Rwinkwavu

Dr. Agnes Binagwaho yabonye akazi yishimiye Rwinkwavu

Editorial 19 Sep 2016
Ruhango:Abanyeshuri ba GS Ruhango Catholique bakanguriwe gukumira no kwirinda ibyaha

Ruhango:Abanyeshuri ba GS Ruhango Catholique bakanguriwe gukumira no kwirinda ibyaha

Editorial 29 Apr 2016
A hospital in Rwanda unabled to discharge a Burundian because he has nowhere to go

A hospital in Rwanda unabled to discharge a Burundian because he has nowhere to go

Editorial 18 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyagatare: Batatu bafatanywe inka enye bikekwa ko bari  bazibye
Mu Mahanga

Nyagatare: Batatu bafatanywe inka enye bikekwa ko bari bazibye

Editorial 20 Apr 2016
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Ikennye itunze Cobalt nyinshi ku Isi: Ubundi izira iki?
Amakuru

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Ikennye itunze Cobalt nyinshi ku Isi: Ubundi izira iki?

Editorial 03 Aug 2025
Dr. Rose Mukankomeje umuyobozi wa REMA yatawe muri yombi
Mu Mahanga

Dr. Rose Mukankomeje umuyobozi wa REMA yatawe muri yombi

Editorial 21 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru