Abantu bafite ubumuga butandukanye hano mu Rwanda batangiye kwitegurira amatora y’umukuru w’igihugu ariko bakifuza yuko inzitizi zibabuza kuba bayagiramo uruhare rusesuye zaba zarakuweho.
Urugaga rw’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, NUDOR (National Union of Disability organization in Rwanda), rumaze iminsi rukoresha ubushakashatsi bureba inzitizi mu by’ukuri abantu bafite ubumuga mu gihugu bahura nazo mu gihe cy’amatora, uburyo zakemurwamo ariko hatabayeho kwifuza ibidashoboka.
Ibyo umunyamabanga nshingwabikorwa wa NUDOR, Jean Damascene Nsengiyumva, yabivuze atangiza amahugurwa y’iminsi itatu akaba yaranitabiriwe n’abaserukiye imiryango y’abafite ubumuga ihuriye muri NUDOR kimwe n’abari bahagarariye komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC).
Ukuriye umushinga wo kureba uko amategeko n’amabwiriza byavugururwa kugira ngo abantu bafite ubumuga nabo bashobore kugira uruhare rusesuye mu matora nk’abandi banyarwanda, yagejeje kubari aho ibyo basanze byavugururwa n’uburyo n’uburyo basanze byavugururwamo, bikurura impaka ndende.
Mubyo uwo ukuriye umushinga, Alphonse Nkurunziza, yavuze bigakurura impaka ndede ni uburyo basanze butanoze bwo gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona kwitorera umukandida bishakiye.
Ubusanzwe amategeko avuga yuko abantu nk’abo bafite ubumuga bwo kutabona baherekezwa mu cyumba cy’itora n’abana batarageza igihe cyo gutora, barengeje imyaka 14 ariko batarageza 18. Impamvu amategeko yemerera gusa abari muri icyo kigero ngo n’uko baherekejwe n’abagejeje igihe cyo gutora abo babaherekeje baba batoye kabiri kandi bitemewe n’amategeko ! Ngo aritorera nyuma akanatorera uwo yaherekeje ufite ubumuga bwo kutabona !
Abari muri iyo nama, cyane abo bafite ubumuga bwo kutabona, bavuze yuko ibyo nta shingiro kandi ngo bibabangamira cyane. Umwe ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bwo kutabona, WIliam Safari, yavuze yuko ibyo byo gutegekwa gutorerwa n’umwana utarageza imyaka yo gutora byatumye atajya gutora muri referendum ishize ngo kandi yarabishakaga cyane.
Ngo umwana wo muri famiye wamufashije mu matora ashize y’abadepite nay’umukuru wigihugu byageze mu itora ryo kuvugurura itegeko nshinga yararengeje imyaka 18, abura uwabimufashamo ngo kuko Atari kwiyambaza umwana uwo ariwe wese atazi ubunyangamugayo bwe.
Ngo nyamara iyo aza kuba yemerewe no kwiyambaza n’urengeje imyaka 18 yari kubona benshi bo guhitamo. Benshi rero bakifuza yuko iby’imyaka y’ufasha mu matora abafite ubumuga bwo kutabona yakurwaho, bakiyambaza uwo ariwe wese babona bizeye muri iryo tora !
Ariko hari ikintu cyakemura izi mpaka, abafite ubumuga bwo kutabona bakitorera nta muntu uberetse aho batera igikumwe. Ubu ni bwa buryo bugezweho aho umuntu akabakaba inyuguti (z’abafite ubumuga bwo kutabona) agashobora gusoma amazina y’abatabona, agatera igikumwe ku iryo umukandida yifuza.
Ubu buryo ariko nabwo bufite ibibazo bibiri. Icya mbere n’uko atari abafite ubumuga bwo kutabona bose bazi gusoma izo nyuguti. Impamvu ya kabiri n’uko byoroshye cyane kumenya uwo umuntu yatoye kuko abo bafite ubumuga bwo kutabona baba batari benshi mu cyumba kimwe cy’itora.
Alphonse Nkurunziza ariko avuga yuko hari uburyo bugezweho butuma utoye akoresheje gusomesha intoki amazina y’abakandida atamenyekana, kandi ubwo buryo yarabusobanuye usanga burumvikana. Ariko ikibazo aho kiri ni uko komisiyo y’amatora mu Rwanda na bwabundi bwa mbere twavuze, bugirwaho impaka, itarabugeraho
Kayumba Casmiry