Ibinyamakuru byo muri Ghana byanditse ko abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Ghana bagomba kugabanyirizwa agahimbazamusyi bahabwaga ku mukino batsinze bakaba bazajya bahabwa amadorari magana inani aho guhabwa amadorari igihumbi bivuze ko bakuriweho 20%.
Ibi ngo byavuye mu nama yahuje abakinnyi na Minisitiri wa Siporo muri Ghana Nii Lante Vanderpuye abakinnyi babwiwe ko bagomba kugabanyirizwaho 20 ku ijana ku gahimbazamusyi bafataga. Ibi binyamakuru bikomeza bivuga ko iki cyemezo cyateje umwuka mubi mu ikipe kuko abakinnyi batemeraga kugabanyirizwa agahimbazamusyi
Kesi Nyantakyi uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana
Kesi Nyantakyi, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana na we ntiyemeranye n’iki cyemezo ndetse ngo n’inama cyafatiwemo ntayo azi. Ati: ” nta nama n’imwe natumiwemo ivuga ku gahimbazamusyi k’abakinnyi b’ikipe y’igihugu, sinzi n’uburyo agahimbazamusyi k’ikipe y’igihugu gatangwamo nta makururu rero natangaho”
Nyantakyi kandi yanenze imiyoborere y’uyu mu Minisitiri amushinja gutesha agaciro umupira wo muri Ghana aho kuwubaka. Ati: ”nari nizeye ko Minisitiri azashyigikira umupira wacu aho kuwunenga, numvise Minisitiri avuga ko amarushanwa yacu adashimishije ariko se igitekerezo cye ni ikihe?…ntekereza ko akwiye guhagarika gusebya umupira wacu”
Ghana mu gikombe cy’isi
Si ubwa mbere ibibazo by’amafaranga bivugwa mu ikipe ya Ghana igiye gukina n’Amavubi y’u Rwanda kuko n’umukino wa mbere wabereye i Kigali, Ghana igatsinda igitego kimwe ku busa, abakinnyi bari banze kuza batabonye amafaranga basaba ko Minisitiri yazana amafaranga mu ndege bakayahabwa bakimara gutsinda bemera kuza ari uko bikozwe gutyo.
ubwo baheruka mu igikombe cy’isi muri Brazil
Ibi kandi ni nako byagenze mu gikombe cy’Isi giheruka kubera muri Brazil mu mwaka wa 2014 na bwo bemeye kugenda ari uko agahimbazamusyi kabo bakajyanye mu ndege bakamara gukina bahita bagahabwa.
Ntakirutimana Alfred