Mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 yahatsindiwe ibitego 2-0 n’iya Zambia y’abatarengeje imyaka 20
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 20, nyuma yo gusezerera igihugu cya Kenya mu mukino wa mbere, ntiyabashije kwikura imbere ya Zambia isanzwe inafite iki gikombe cy’Afurika
Ikipe ya Zambia niyo yafunguye amazamu ku munota wa 34, ku gitego cyatsinzwe na Francisco Mwepu, ku mupira yari ahawe na Prince Mumba, igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe cya Zambia.
Ku munota wa 59 Sindambiwe Protais w’Amavubi usanzwe ukinira Intare Fc , yeretswe ikarita y’umutuku n’umusifuzi Jean Ganamandgji, basigara bakina ari abakinnyi 10.
Ku munota wa 78, ni bwo rutahizamu wa Zambia wari wambaye nomero 19 witwa Francisco Mwepu, yongeye gutsindira Zambia igitego cya kabiri, umukino urangira ari ibitego 2-0 bya Zambia.
Amavubi: Ntwari Fiacre, Ishimwe Christian, Ishimwe Saleh, Bonane Janvier, Sindambiwe Protais, Cyitegetse Bogarde, Nshimiyimana Marc Govin, Buregeya Prince, Uwineza Aime Placide, Byiringiro Lague na Mugisha Patrick.
Zambia : Bwalya Prince, Prince Mumba, Kingsley Hakwiya, Justin Mwanza, Martin Njobvu, Lameck Banda, Benson Kolala, Christopher Katongo, Thomas Zulu, Mumba Muma na Francisco Mwepu.