Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Werurwe nibwo Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yanganyaga na Lesotho igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.
Ni umukino wabereye kuri Amahoro i Remera guhera ku isaha ya Saa kumi n’ebyri z’umugoroba, uyu mukino ukaba warangiye ku ruhande rw’u Rwanda igitego gitsindwa na Kwizera Jojea ubwo hari mu kumunota wa 57 w’umukino.
Amavubi yari yakinnye uyu mukino yakoze impinduka ugereranyije n’umukino baheruka gukina na Nigeria bagatsindwa 2-0, bakinaga kandi badafite Kapiteni Djihad Bizimana wujuje amakarita 2 y’umuhondo.
Ibi kandi byiyongereyeho kwinjira mu kibuga kwa Muhire Kevin wa Rayon sports na Mugisha Gilbert ukinira APR FC bose baje mu ikipe yabanjemo uyu munsi.
Uyu mukino wari witabiriye n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Rwego Ngarambe, Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse n’abandi.
Kimwe n’umukino ubanza abanyarwanda bari bitabiriye ari benshi uyu mukino wagiye gukinwa hatangajwe ko kwinjira mu myanya isanzwe ari ubuntu.
Kunganya uyu mukino bitumye Amavubi agira amanota umunani, anganya na Benin, Afurika y’Epfo yakomeje kuyobora Itsinda C n’amanota 13 nyuma yo gutsinda Benin ibitego 2-0.
Kuri ikipe y’igihugu ya Nigeria yo yagize amanota arindwi nyuma yo kunganya na Zimbabwe igitego 1-1.
Iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izongera gukomeza muri Nzeri, aho Amavubi azakirwa na Nigeria na Zimbabwe.
Umutoza w’u Rwanda, Adel Amrouche yahise gukinisha aba bakurikira: Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange,Manzi Thierry (c),Mugisha Bonheur, Hakim Sahabo, Muhire Kevin, Kwizera Jojea, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent.
Ku ruhande rwa Lesotho hari habanjemo: Sekhoane Moerane (c), Malane, Rethabile, Mkwanazi, Thabo, Matsau, Kalake,Toloane, Lemohang, Bereng na Neo.