Akanama gashinzwe imyitwarire mu mpuzamashyirahawe y’umupira w’amaguru muri Afurika kamaze kwemeza ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda iterwa mpaga kubera gukinira Muhire Kevin atabyemereww mu mukino bahuraga na Benin.
Ni amakarita Muhire Kevin yabonye ku mikino yo gushaka itike yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2024 kizabera muri Côte d’Ivoire aho u Rwanda kuri ubu rubarizwa mu itsinda L.
Muhire yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 69 ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Sénégal igitego 1-0 ku wa 7 Kamena 2022; yongeye kubona indi ku wo rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 ku wa 22 werurwe 2023 ku munota wa 53.
Ni ikirego cyatanzwe na Benin nyuma yaho umukimo w’umunsi wa Kane wo gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika 2023.
Nyuma yo kwakira ikirego, tariki 10 Mata 2023, CAF yandikiye u Rwanda inaruha nyirantarengwa y’iminsi irindwi yo kuba rwatanze ibisobanuro ku kuba rwarakinishije Muhire Kevin kandi afite amakarita abiri y’umuhondo.
Ku wa 16 Mata 2023, ni bwo FERWAFA yandikiye CAF itanga ubwiregure bukubiyemo ingingo zisobanura neza impamvu Muhire yakinishijwe n’ubwo mbere y’uyu mukino abareberera Amavubi bari bazi neza ko afite amakarita.
Itegeko rya 42 ku bijyanye n’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika rivuga ko “umukinnyi ubonye amakarita abiri y’umuhondo agomba gusiba umukino ukurikiyeho. Iki gihano kigomba kumenyeshwa n’Ubunyamabanga [bwa CAF] ku mashyirahamwe bireba.”
Ingingo ya 12 yo ivuga ko “Ikipe yemereye umukinnyi wahagaritswe gukina igomba gutakaza umukino ku bitego 3-0.”
Nyuma yo gutera mpaga u Rwanda rwahawe iminsi itatu yo kujurira iki cyemezo.
U Rwanda ruri mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, Mbere yo guterwa mpaga rwari urwa gatatu n’amanota atatu inyuma ya Sénégal ya mbere n’amanota 12 na Mozambique ya kabiri n’amanota 4 mu gihe Bénin ari iya nyuma n’amanota abiri.
Kuri ubu u Rwanda nirwo rwa nyuma mu itsinda aho rufite amanota abiri mu gihe Bénin yazamutse ku mwanya wa gatatu n’amanota ane.