Umukino wa gicuti wahuzaga Amavubi y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo urangiye Amavubi atsinze igitego 1-0, cyatsinzwe na Jacques Tuyisenge ku munota wa 49 w’umukino mbere yuko asimburwa na Yussuf Habimana ubwo yari amaze kuvunika.
Umukino-wari-witabiriwe-nabafana-inzovu-cyane-kuri-stade-Umuganda-ivuguruye
Stade Umuganda yari yuzuye abafana biganjemo abaturage ba Congo.
Congo yatangiye yibona mu mukino kurusha Amavubi, yabonye uburyo butandukanye mu gice cya mbere ariko ubwinshi bupfushwa ubusa na Lusadisu ubwo yabaga asigaranye n’izamu rya Bakame.
Mu minota itanu ya mbere y’umukino, Congo yagaragaje imbaraga nyinshi ku ruhande rwayo rw’ibiryo binyuze ku bakinnyi bayo Elia Lina Meschack na Boli Jonatha.
Djihad Bizimana yakoreye ikosa kuri Lusadisu ariko Lumbu Nzinga Thierry arihannye umupira uca hejuru y’izamu rya Bakame.
Ndayyishimiye Eric Bakame wari mu izamu ry’u Rwanda yafashe ku mupira bwa mbere ku munota wa 7, ubwo Lusadisu yaragerageje ishoti nyuma yo gufata umupira wari utakajwe na Emery Bayisenge.
Boli Jonatha yahnduye umupira mwiza ku munota wa 14, ariko Lusadisu Guy umupira awutera ku ruhande arebana n’izamu.
Ku munota wa 16, Amavubi yabonye uburyo bwa mbere imbere y’izamu rya Congo, ku kazi ka Sugira Ernest utari worohewe na Joel Kimwaki.
Umunyezamu wa Congo, Matampi yabonye ikarita ya mbere y’umuhondo yabonetse muri uyu mukino ku munota wa 37.
Lusadisu yongeye guhusha ubundi asigaranye na Bakame ubwo yashakaga gutsinda n’umutwe ariko umupira ujya hanze. Ni nyuma y’iminota mike nabwo ahushije ubundi buryo yabonye muri uyu mukino.
Sugira Ernest yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 39 ubwo yari amaze gukandagira Baometu Junior.
Mbere yuko amakipe yombi ajya kuruhuka, Amavubi yabonye coup-franc yatewe na Emery ku ikosa ryari rikorewe kuri Nshuti Savio, ariko umupira ujya muri koruneli itagize icyo itanga.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rw’Amavubi, aho Sugira yahaye umwanya Danny Usengimana.
Ku munota wa 49, Amavubi yahererekanyije neza ndetse birangira Jacques Tuyisenge atsinze igitego cy’u Rwanda ku mupira wa Fitina Ombolenga.
Congo yatangiye gusatira ishaka kwishyura binyuze ku mukinnyi wabo muremure, Boli wagonganye na Bakame bikaba ngombwa ko hitabazwa abaganga.
Mu zindi mpinduka umutoza w’Amavubi yakoze, harimo Innocent Habyarimana wasimbuye Nshuti Savio, Yannick asimbura Iranzi mu gihe Yussuf Habimana yasimbuye Tuyisenge Jacques wahushije igitego cyari cyabazwe ku munota wa 75, ndetse akavunika nyuma yo kugongana n’umunyezamu wa Congo.
Ngolubi Sedrick winjiye mu mwanya wa Lusadisu ndetse na Elia Meschack ntibigeze borohera ba myugariro b’Amavubi mu gice cya kabiri ariko kwishyura igitego biranga.
Uyu mukino, wari uwa kabiri wa gicuti Amavubi akinnye mbere ya CHAN. Ni nyuma yo kunganya na Cameroon igitego 1-1kuwa Gatatu w’icyi cyumweru.
U Rwanda rwaherukaga gutsinda RD Congo mu 2004 mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
Rwanda: 1 Ndayishimiye Eric, 3 Mwemere Ngirinshuti, 4 Djihad Bizimana, 5 Nshimiyimana Amran, 8 Bayisenge Emery, 9 Tuyisenge Jacques, 11 Nshuti Dominique Savio, 12 Iranzi Jean Claude, 13 Ombolenga Fitina, 15 Usengimana Faustin, 16 Sugira Ernest.
Umutoza: Johnny McKinstry
RD Congo: 1 Matampi Ngumbi Ley, 2 Baometu-Moke Junior, 3 Lomarisa Mutambala Joyce, 4 Bompunga Rotuli Padou, 15 Kimwaki Mpela Joel, 5 Munganga Omba Nelson, 8 Gikanzi Doxa Doxa, 17 Lusadisu Basisila Guy, 10 Lumbu Nzinga Hertier, 6 Elia Lina Meschack, 19 Boli M.Merikani Jonatha
Umutoza: Florent Ibenge.
M.Fils