• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amb. Gasana Eugène ntaritaba urukiko rumukurikiranyeho gusambanya umukobwa ku ngufu

Amb. Gasana Eugène ntaritaba urukiko rumukurikiranyeho gusambanya umukobwa ku ngufu

Editorial 04 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta ya New York rwahamagaje Ambasaderi Gasana Eugène wahoze ahagarariye u Rwanda muri Muryango w’Abibumbye (LONI) kugira ngo yisobanure ku cyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa w’Umunyarwanda wari ufite imyaka 21, ubugira kabiri ariko amaze hafi umwaka ataritaba.

Amakuru yamaze kumenyekana ni uko Ambasaderi Gasana wegujwe ku mirimo ye muri LONI mu 2016, yahamagajwe n’urukiko tariki ya 14 Kamena 2019. Yasabwaga urutonde rw’ibisubizo ku bibazo bijyanye n’ibirego byo gufata ku ngufu mu minsi itarenze 20, cyangwa se mu minsi 30 igihe iri hamagara (convocation) ridahise rimugeraho.

Nk’uko The New Times yabitangaje, umushinjacyaha Steven Cash avuga ko Ambasaderi Gasana atigeze akora ibyo ihamagara rimusaba kandi ahantu aherereye hatazwi, ari yo mpamvu yatumye kopi z’iri hamagara zikwirakwiza mu bitangazamakuru muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) n’u Rwanda. Gusa ibitangazamakuru byavuze ko uyu ashobora kuba yarahawe ubwenegihugu bwa USA.

Icyaha Ambasaderi Gasana ashinjwa

Mu 2014 uyu mukobwa wimenyerezaga umwuga muri LONI, yavuze ko ubwa mbere Ambasaderi Gasana yamufashe ku ngufu ari muri Kamena, ubwo yamujyanaga muri Millenium Hitlton Hotel, yari yamubwiye ko ari mu cyumba cy’inama amusangamo, yagerayo agasanga harimo igitanda.

Ubwa kabiri ni muri Nyakanga 2014 hashize ibyumweru bibiri nabwo amufashe ku ngufu, ngo yamujyanye muri Hotel iri mu Mujyi wa Manhattan muri USA, abanje kumukorera ibica intege umubiri we, maze naho ahamufatira ku ngufu. Icyo gihe uyu mukobwa yitabaje urukiko, gusa ubushinjacyaha bwirinze kugira icyo buhita butangaza.

Ihamagarwa rya Ambasaderi Gasana ryo ku wa 14 Kamena 2019

Aramutse ahamwe n’icyaha

Iki cyaha Ambasaderi Gasana aregwa ni icyo mu rwego rwa mbere. Itegko rivuga ko umuntu ufashwe ku ngufu afatiranyijwe kuko ari umunyantege nke, uwabikoze ahanishwa igifungo kigera ku myaka 25. Gusa rivuga ko uwahawe iki gihano, ashobora kumara imyaka itanu ari muri gereza, indi akayimara ari hanze yayo, agafungishwa ijisho.

Mu gihe kandi mu myaka itanu ahawe uburenganzira bwa burundu bwo gutura muri USA, iyo umuntu ahamijwe ibyaha bibangamira rubanda (society), yamburwa bwa burenganzira ndetse agahanishwa n’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe.

2020-03-04
Editorial

IZINDI NKURU

Tanzania yakajije umutekano w’impunzi z’abarundi nyuma yo gutahura imbonerakure zabacengeyemo

Tanzania yakajije umutekano w’impunzi z’abarundi nyuma yo gutahura imbonerakure zabacengeyemo

Editorial 08 Nov 2017
Prof Charles Kambanda wahungiye ubutabera muri Amerika, yamunzwe n’ingengabitekerezo ya jenoside, abamuzi bakemeza ko ameze nk’uwataye umutwe.

Prof Charles Kambanda wahungiye ubutabera muri Amerika, yamunzwe n’ingengabitekerezo ya jenoside, abamuzi bakemeza ko ameze nk’uwataye umutwe.

Editorial 29 Oct 2020
Muri guverinoma ya Thomas Nahimana bikomeje kuba  “urudubi “

Muri guverinoma ya Thomas Nahimana bikomeje kuba “urudubi “

Editorial 02 May 2018
Burundi: Umuyobozi mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yishwe amaze gufatwa ku ngufu

Burundi: Umuyobozi mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yishwe amaze gufatwa ku ngufu

Editorial 16 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyaka itatu nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko ageze kuki?
HIRYA NO HINO

Imyaka itatu nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko ageze kuki?

Editorial 28 Jun 2019
Ngo urusha nyina w’umwana imbabazi ….Umunyamakuru Asuman Bisiika wa Daily Monitor akwiye kwisuzumisha ikibazo afite mu mutwe, aho kwitwaza Nyakwigendera Joy Agaba
INKURU NYAMUKURU

Ngo urusha nyina w’umwana imbabazi ….Umunyamakuru Asuman Bisiika wa Daily Monitor akwiye kwisuzumisha ikibazo afite mu mutwe, aho kwitwaza Nyakwigendera Joy Agaba

Editorial 05 Dec 2019
Perezida Kagame yagaragaje ko biteye isoni kuzereka Imana abantu barwaye bwaki
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagaragaje ko biteye isoni kuzereka Imana abantu barwaye bwaki

Editorial 14 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru