Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta ya New York rwahamagaje Ambasaderi Gasana Eugène wahoze ahagarariye u Rwanda muri Muryango w’Abibumbye (LONI) kugira ngo yisobanure ku cyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa w’Umunyarwanda wari ufite imyaka 21, ubugira kabiri ariko amaze hafi umwaka ataritaba.
Amakuru yamaze kumenyekana ni uko Ambasaderi Gasana wegujwe ku mirimo ye muri LONI mu 2016, yahamagajwe n’urukiko tariki ya 14 Kamena 2019. Yasabwaga urutonde rw’ibisubizo ku bibazo bijyanye n’ibirego byo gufata ku ngufu mu minsi itarenze 20, cyangwa se mu minsi 30 igihe iri hamagara (convocation) ridahise rimugeraho.
Nk’uko The New Times yabitangaje, umushinjacyaha Steven Cash avuga ko Ambasaderi Gasana atigeze akora ibyo ihamagara rimusaba kandi ahantu aherereye hatazwi, ari yo mpamvu yatumye kopi z’iri hamagara zikwirakwiza mu bitangazamakuru muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) n’u Rwanda. Gusa ibitangazamakuru byavuze ko uyu ashobora kuba yarahawe ubwenegihugu bwa USA.
Icyaha Ambasaderi Gasana ashinjwa
Mu 2014 uyu mukobwa wimenyerezaga umwuga muri LONI, yavuze ko ubwa mbere Ambasaderi Gasana yamufashe ku ngufu ari muri Kamena, ubwo yamujyanaga muri Millenium Hitlton Hotel, yari yamubwiye ko ari mu cyumba cy’inama amusangamo, yagerayo agasanga harimo igitanda.
Ubwa kabiri ni muri Nyakanga 2014 hashize ibyumweru bibiri nabwo amufashe ku ngufu, ngo yamujyanye muri Hotel iri mu Mujyi wa Manhattan muri USA, abanje kumukorera ibica intege umubiri we, maze naho ahamufatira ku ngufu. Icyo gihe uyu mukobwa yitabaje urukiko, gusa ubushinjacyaha bwirinze kugira icyo buhita butangaza.
- Ihamagarwa rya Ambasaderi Gasana ryo ku wa 14 Kamena 2019
Aramutse ahamwe n’icyaha
Iki cyaha Ambasaderi Gasana aregwa ni icyo mu rwego rwa mbere. Itegko rivuga ko umuntu ufashwe ku ngufu afatiranyijwe kuko ari umunyantege nke, uwabikoze ahanishwa igifungo kigera ku myaka 25. Gusa rivuga ko uwahawe iki gihano, ashobora kumara imyaka itanu ari muri gereza, indi akayimara ari hanze yayo, agafungishwa ijisho.
Mu gihe kandi mu myaka itanu ahawe uburenganzira bwa burundu bwo gutura muri USA, iyo umuntu ahamijwe ibyaha bibangamira rubanda (society), yamburwa bwa burenganzira ndetse agahanishwa n’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe.