Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Luca Attanasio n’abandi bantu babiri baguye mu gitero cyagabwe ku modoka z’umuryango w’abibumbye mu burasirazuba bwa DRC.
Ubuyobozi bwo muri ako gace bwavuze ko iyi modoka yagabweho igitero ahagana mu ma saa yine za mu gitondo hafi y’umujyi wa Kanyamahoro, ku birometero bike mu majyaruguru ya Goma. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubutaliyani mu itangazo ryayo yatangaje ko ambasaderi w’Ubutaliyani, Luca Attanasio, n’umupolisi wagendanaga na we bishwe. Amakuru avuga ko umuntu wa gatatu wishwe yari umushoferi. Ntabwo baramenya neza abari inyuma y’icyo gitero.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yagize iti: “Ni akababaro gakomeye gupfusha ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo” byemejwe ko Ambasaderi n’umusirikare we wamurindaga bari kumwe mu modoka za Monusco (Ingabo z’Umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo).”
Harakekwa imitwe myinshi yitwaje intwaro ikorera muri Virunga, iri ku mbibi za DRC n’u Rwanda ndetse na Uganda. Abashinzwe pariki batewe inshuro nyinshi n’inyeshyamba za FDLR na RUD URUNANA dore ko abagera kuri batandatu baguye mu gico batezwe baricwa mu kwezi gushize.