Andre Kazigaba ubarizwa mu mitwe y’iterabwoba akaba abarizwa mu gihugu cya Mozambike, aherutse guhamagara Ambasaderi Claude Nikobisanzwe amutera ubwoba ndetse yigamba n’impfu z’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu ariko badahuje umugambi aho yavuzeko Louis Baziga yabonye igihembo cyo gukorera Leta y’u Rwanda.
Umunyarwanda Louis Baziga yiciwe muri Mozambique arashwe tariki 26 Kanama 2019 yashyinguwe mu Rwanda tariki 02 Kanama 2019. Iperereza ryibanze ryagaragaje ko Baziga wari ukuriye Abanyarwanda muri icyo gihugu yishwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda. Ibi Kazigaba yabigarutseho yigamba kuri Ambasaderi Nikobisanzwe ko Baziga yabonye igihembo kimukiwye cyo gukorera Leta ya Kigali.
Si Baziga Louis gusa wahigwaga n’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda ibarizwa mu bihugu byo mu majyepfo y’Afurika kuko na Hitimana Vital barashe bakamuhusha bakomeje kumushakisha uruhindu. Uyu nawe Kazigaba yamugaruteho yigamba ko yarashwe.
Mu bashyirwa mu majwi ko bashyize mu bikorwa umugambi wo kwica Louis Baziga, harimo uwitwa Eric-Thierry Gahomera, uhagarariye inyungu z’u Burundi muri Mozambique.
Biravugwa ko uwo mugambi mubisha yaba yarawukoranye n’abandi bantu benshi barimo Revocat Karemangingo wahoze mu ngabo za Habyarimana (Ex-Far), kuri ubu uyu Karemangingo akaba ari umucuruzi ukomeye muri Mozambique.
Kuri urwo rutonde kandi hagaragaraho uwitwa Benjamin Ndagijimana uzwi ku izina rya Ndagije, wo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, akaba na murumuna wa Safari Stanley wahoze ari senateri mu Rwanda, ubu na we akaba yarahunze u Rwanda. Ndagijimana na we avugwaho kuba asanzwe ari mu bikorwa by’ubucuruzi muri Mozambique. Hari amajwi yabonetse yo muri 2016 yumvikanamo Tuganeyezu aha amabwiriza abagombaga kwica Louis Baziga.
Undi muntu uvugwaho kugira uruhare mu mugambi mubisha wahitanye Louis Baziga ni uwitwa Alphonse Rugira bakunze kwita Monaco, na we wahoze muri Ex-FAR. Alphonse Rugira ni murumuna wa Colonel Anatole Nsengiyumva wahamijwe ibyaha bya Jenoside, akaba yarahoze ayobora ingabo muri Gisenyi. Nsengiyumva yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha (ICTR).
Mu bakekwa kandi harimo mubyara wa Karemangingo witwa Lambert na mukuru we witwa Alexis na we uba muri Mozambique na Pasiteri John Hakizimana uvugwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC.
Benshi muri abo bakekwa ngo bari bamaze igihe kirekire bafitanye ubwumvikane buke na Louis Baziga, bikaba byarafashe intera yo hejuru muri 2014. Ngo barushijeho kurwanya Baziga ubwo yahitagamo kureka gukomeza kuba muri Mozambique nk’impunzi ndetse akitabira gahunda zo gukorana na Leta y’u Rwanda.
Hari amakuru avuga ko John Hakizimana na Diomède Tuganeyezu bafatanyije na Revocat Karemangingo ndetse na Benjamin Ndagijimana bacuze rwihishwa umugambi wo guhitana Baziga guhera muri 2016, icyakora umwe mu bagombaga kumwica aburira Baziga, bituma abashakaga kumuhitana intego yabo batayigeraho.
Tugarutse kuri André Kazigaba wigambye ko Louis Baziga yishwe, yabaga mu mutwe w’iterabwoba wa RNC nyuma aza kuwuvamo ajya muri RRM ya Callixte Nsabimana aba Komiseri wungirije ushinzwe ubukangurambaga.
Mbere yuko ahunga muri 2017, Kazigaba yari umuhesha w’inkiko akaba yarahunze amaze gutsindwa urubanza nyuma yo gufatira imodoka ya BRALIRWA agategekwa kwishyura indishyi ya miloyoni eshanu. Ayo mafaranga yarayabuze ahitamo guhunga igihugu. Kazigaba usibye kwigamba urupfu rwa Baziga, ari mu gaco k’abantu bashinzwe kurwanya abatarwanya Leta y’u Rwanda baba mu gihugu cya Mozambike, aho bahiga cyane cyane abari impunzi bagahitamo gutaha, bagasubira muri cyo gihugu gukomeza ibikorwa byabo.