Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku wa Gatanu w’iki Cyumweru yasabwe na Bertrand Ndengeyingoma, bitegura kubana akaramata.
Mu muco nyarwanda gusaba bifatwa nk’ubukwe bukomeye ku mukobwa kuko aribyo birori bibera mu rugo rw’ababyeyi be, bakishimira intambwe umwana wabo ateye nyuma yo gushimwa imico n’ubwiza.
Ni umunsi utibagirana ku miryango. Kuri Ange Kagame ntateze kuzibagirwa tariki ya 28 Ukuboza 2018, umunsi yasabwe n’umusore w’inshuti ye, Bertrand Ndengeyingoma bamwe bakunze kwita Billy.
Umuhango wo gusaba Ange ntiwagiraga uko usa ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu uheruka. Wabereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi, akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Amagaju aho Umukuru w’Igihugu n’umuryango we batuye.
Witabiriwe n’inshuti n’imiryango ndetse n’abandi bantu ba hafi yaho. Abitabiriye ubu bukwe bahagarukiye ku Kimihurura ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko bari hamwe mu modoka za bisi zari nyinshi.
Nyuma y’ibi birori byaranzwe n’ibyishimo ndetse n’akanyamuneza mu buryo bujyanye n’umuco nyarwanda w’umwimerere, Ange Kagame yifashishije urukuta rwe rwa Twitter asangiza abamukurikira akari ku mutima we, dore ko n’ubusanzwe azwiho gukoresha cyane izi mbuga.
Ange Kagame yashimangiye urukundo akunda Ndengeyingoma bitegura kurushinga. Ati “Ku rukundo rw’ubuzima bwanjye, niteguye gukomeza ubuzima ndi kumwe nawe. Twembi, ubuziraherezo.”
Ange Kagame yashimiye kandi ababyeyi be bamureze kugeza akuze ndetse na basaza be batatu; Ivan Cyomoro Kagame, Brian Kagame na Ian Kagame; kimwe n’urungano rwe rwamubaye hafi kuri uyu munsi w’ibyishimo.