• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ange Kagame wasabwe akanakobwa yashimangiye urwo akunda umusore bagiye kubana ubuziraherezo

Ange Kagame wasabwe akanakobwa yashimangiye urwo akunda umusore bagiye kubana ubuziraherezo

Editorial 31 Dec 2018 ITOHOZA

Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku wa Gatanu w’iki Cyumweru yasabwe na Bertrand Ndengeyingoma, bitegura kubana akaramata.

Mu muco nyarwanda gusaba bifatwa nk’ubukwe bukomeye ku mukobwa kuko aribyo birori bibera mu rugo rw’ababyeyi be, bakishimira intambwe umwana wabo ateye nyuma yo gushimwa imico n’ubwiza.

Ni umunsi utibagirana ku miryango. Kuri Ange Kagame ntateze kuzibagirwa tariki ya 28 Ukuboza 2018, umunsi yasabwe n’umusore w’inshuti ye, Bertrand Ndengeyingoma bamwe bakunze kwita Billy.

Umuhango wo gusaba Ange ntiwagiraga uko usa ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu uheruka. Wabereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi, akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Amagaju aho Umukuru w’Igihugu n’umuryango we batuye.

Witabiriwe n’inshuti n’imiryango ndetse n’abandi bantu ba hafi yaho. Abitabiriye ubu bukwe bahagarukiye ku Kimihurura ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko bari hamwe mu modoka za bisi zari nyinshi.

Nyuma y’ibi birori byaranzwe n’ibyishimo ndetse n’akanyamuneza mu buryo bujyanye n’umuco nyarwanda w’umwimerere, Ange Kagame yifashishije urukuta rwe rwa Twitter asangiza abamukurikira akari ku mutima we, dore ko n’ubusanzwe azwiho gukoresha cyane izi mbuga.

Ange Kagame yashimangiye urukundo akunda Ndengeyingoma bitegura kurushinga. Ati “Ku rukundo rw’ubuzima bwanjye, niteguye gukomeza ubuzima ndi kumwe nawe. Twembi, ubuziraherezo.”

Ange Kagame yashimiye kandi ababyeyi be bamureze kugeza akuze ndetse na basaza be batatu; Ivan Cyomoro Kagame, Brian Kagame na Ian Kagame; kimwe n’urungano rwe rwamubaye hafi kuri uyu munsi w’ibyishimo.

Yashimiye ababyeyi be bamureze bakanamwitaho kugera magingo aya

Ange Kagame mu ifoto y’urwibutso hamwe na basaza be

Ange Kagame yari agaragiwe n’urungano rwe kuri uyu munsi utazibagirana

2018-12-31
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma y’Ubwishongozi n’Agashinyaguro ku barokotse Jenoside biturutse mu miryango ya Kabuga, IRMCT yatangaje ko Kabuga Atarekuwe

Nyuma y’Ubwishongozi n’Agashinyaguro ku barokotse Jenoside biturutse mu miryango ya Kabuga, IRMCT yatangaje ko Kabuga Atarekuwe

Editorial 15 Jun 2024
Urubanza rwabishe Col Karegeya  ntakirimo n’ubwo rugiye gutangira i Randburg muri Afurika y’Epfo

Urubanza rwabishe Col Karegeya ntakirimo n’ubwo rugiye gutangira i Randburg muri Afurika y’Epfo

Editorial 01 Nov 2018
Trump agiye gushyira ahagaragra iby’iraswa rya John Kennedy wayoboye USA

Trump agiye gushyira ahagaragra iby’iraswa rya John Kennedy wayoboye USA

Editorial 23 Oct 2017
UBUHAMYA : Utari umusambanyi muri RNC ntahabwa ijambo

UBUHAMYA : Utari umusambanyi muri RNC ntahabwa ijambo

Editorial 02 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imikino Olimpiki yasojwe ikipe y’igihugu ya Brazil yegukanye umudali wa zahabu itsinze Esipanye ku mukino wa nyuma mu bagabo
Amakuru

Imikino Olimpiki yasojwe ikipe y’igihugu ya Brazil yegukanye umudali wa zahabu itsinze Esipanye ku mukino wa nyuma mu bagabo

Editorial 08 Aug 2021
Breaking News : Impinduka zitunguranye mu rwego rw’iperereza rya Gisilikare NISS
Mu Mahanga

Breaking News : Impinduka zitunguranye mu rwego rw’iperereza rya Gisilikare NISS

Editorial 25 Mar 2016
Trump akomeje gugabanya icyuho cy’amajwi Clinton yamurushaga
POLITIKI

Trump akomeje gugabanya icyuho cy’amajwi Clinton yamurushaga

Editorial 01 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru