• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Yannick Mukunzi na Rutanga barekuwe
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege

Yannick Mukunzi na Rutanga barekuwe

Ubwanditsi 21 Nov 2017 ITOHOZA

Polisi y’Igihugu ivuga ko abakinnyi ba Rayon Sports Yannick Mukunzi na Rutanga Eric nta byaha bakurikiranweho. Ivuga ko bari bahamagajwe mu rwego rw’iperereza.

Urubuga rwa Twitter rwa Polisi y’Igihugu ruvuga ko ubu aba bakinnyi bamaze kurekurwa.

Polisi ivuga ko bitabye ubugenzacyaha ngo batange amakuru ku byaha umutoza wabo Olivier Karekezi akurikiranweho.

Ku wa 15 Ugushyingo, Karekezi Olivier yatawe muri yombi akurikiranweho ibyo byaha by’ikoranabuhanga.

Icyo gihe Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege yavuze ko Karekezi yahamagajwe n’ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi (CID), kugira ngo abazwe ibyaha akekwaho.

Yagize ati “Hari ibyo akurikiranweho tutarashaka ko bisobanurwa cyane kubera impamvu z’iperereza rigitangira.”

Karekezi yaje mu Rwanda muri Nyakanga uyu mwaka aturutse mu gihugu cya Suwedi, aho yari aje gutoza ikipe ya Rayons Sports nyuma y’aho uwari umutoza mukuru wayo, Masudi Djuma yeguye.

 

Karekezi azwi cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda, aho yamenyekanye cyane mu ikipe ya APR FC ndetse no mu ikipe y’Igihugu, akaba ari umwe mu bagejeje u Rwanda mu marushanwa y’igikombe cya Afurika CAN mu mwaka wa 2004, mu gihugu cya Tuniziya.

Biravugwa ko Karekezi akekwaho ibyaha byo kugambanira ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, aho ngo yagiye ahererekanya ubutumwa bwari bugamije kuyigambanira kugira ngo itazabona itike yo kwerekeza muri Maroc mu mikino ya CHAN.

Inkuru y’itabwa muri yombi kwa Yannick na Rutanga yari yasakaye hose, aho n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwasabye abakunzi bayo kwitonda bakirinda kwivanga mu byo inzego z’umutekano ziri gukora.

Ubu buyobozi kandi bwanandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA burisaba ko kubera ko abo bakinnyi bari bari mu maboko ya polisi ndetse n’umutoza imikino ari bafite guhera kuri uyu wa 20 Ugushyingo kugeza ku wa 10 Ukuboza yakwimurwa,

Mu ibaruwa isubiza, FERWAFA yemereye Rayon Sports ko iyo mikino yimuwe, aho ngo bazabamenyesha igihe izasubukurirwa.

Ikipe ya Rayons Sport kandi mu mezi ashize yapfushije  umuzamu wayo wungirije n’umutoza wayo wungirije Ndikumana Katauti wapfuye mu cyumweru gishize mu buryo butunguranye.

 

2017-11-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RIB Iravuga Ko Abantu 15 Batawe Muri Yombi Bakekwaho Amanyanga Mu Matora

RIB Iravuga Ko Abantu 15 Batawe Muri Yombi Bakekwaho Amanyanga Mu Matora

Ubwanditsi 08 Sep 2018
Polisi yahakanye gufungwa rya Diane Rwigara, yemeza ko ari gukorwaho iperereza

Polisi yahakanye gufungwa rya Diane Rwigara, yemeza ko ari gukorwaho iperereza

Ubwanditsi 31 Aug 2017
Ese Televiziyo ISHEMA  ya Niyonsenga Dieudonné alias  Cyuma yaba ifitanye isano n’ingirwashyaka ISHEMA rya Thomas  Nahimana?

Ese Televiziyo ISHEMA  ya Niyonsenga Dieudonné alias  Cyuma yaba ifitanye isano n’ingirwashyaka ISHEMA rya Thomas  Nahimana?

Ubwanditsi 18 Mar 2021
Ange Kagame yasabwe

Ange Kagame yasabwe

Ubwanditsi 29 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Politiki idaheza u Rwanda rwiyemeje, ni umusingi ukomeye w’ubumwe bw’Abanyarwanda
Amakuru

Politiki idaheza u Rwanda rwiyemeje, ni umusingi ukomeye w’ubumwe bw’Abanyarwanda

Ubwanditsi 13 Nov 2021
Museveni  na Rujugiro baraca hirya no hino ngo Kandidature ya Mushikiwabo k’ubuyobozi bwa francophonie iburizwemo
INKURU NYAMUKURU

Museveni  na Rujugiro baraca hirya no hino ngo Kandidature ya Mushikiwabo k’ubuyobozi bwa francophonie iburizwemo

Ubwanditsi 03 Oct 2018
U Rwanda ku mwanya wa kane ku isi mu hantu ho gusura muri 2020
UBUKERARUGENDO

U Rwanda ku mwanya wa kane ku isi mu hantu ho gusura muri 2020

Ubwanditsi 07 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru