Abaturage ba Angola bari mu myiteguro yo kwitorera umukuru w’igihugu mushya bwa mbere mu matora yo kuri uyu wa Gatatu, atazaba arimo perezida Jose Eduardo Dos Santos uri ku butegetsi kuva mu 1979. Gusa BBC iravuga ko nubwo uyu agiye kuva ku butegetsi, we n’umuryango we ngo basa nk’abatiteguye kuburekura burundu.
Perezida Edouardo dos santos w’imyaka 74, amaze imyaka 38 ategeka Angola. Mu gihe amabara y’ibendera ry’ishyaka rye riri ku butegetsi, umutuku, umuhondo n’umukara, yiganje mu mihanda yo mu murwa mukuru, Luanda, haragaragara n’andi mabendera y’umuhondo n’ubururu y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.
Guhitamo perezida ugomba gusimbura Dos Santos ngo kikaba ari ikintu abaturage benshi biteguye dore ko abenshi muri bo nta wundi muperezida bamenye.
Gusa, ngo bitewe n’imyanya ikomeye abana be barimo, hakaba hanatorwa perezida urushwa intege n’uyu muryango, ngo ntawakwemeza ko isura ya Dos Santos ivuye mu butegetsi bwa Angola burundu.
Mu gihe bamwe bamushimira kuba yarayoboye igihugu akagikura mu bihe bibi nyuma y’intambara yarangiye mu 2002, abani bamushinja kugwatira ubutegetsi igihe kirekire.
Dos santos kandi yagiye avugwaho kuba ubuzima bwe butifashe neza muri iyi minsi nyuma yo kwerekeza muri Espagne agiye kwivuza, ndetse mu kwezi gushize akongera gusubirayo.
Mbere y’aha ariko muri Gashyantare nibwo perezida Dos Santos yagaragaje ko adafite gahunda yo kwiyamamaza mu matora ateganyijwe kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Kanama 2017, ndetse avuga ko minisitiri w’ingabo, Joao Lourenco, ari we uzaba umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi.
Hagati aho ariko, Dos santos azakomeza kuba umuyobozi w’iri shyaka, MPLA, bisobanuye ko imbaraga za perezida utaha zizaba ari nkeya ku muyobozi w’ishyaka yahagarariye.