I Luanda mu murwa mukuru wa Angola, kuri uyu wa Kabiri, itariki 14 Kanama 2018 hateganyijwe inama y’akarere igomba kwiga gusa ku bibazo bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Sudani y’Epfo. Ni inama izitabirwa n’abakuru b’ibihugu 6 barimo n’uw’u Rwanda, Paul Kagame ntihatagira igihinduka.
Ibi ni ibyatangajwe kuwa Gatanu ushize, itariki 10 Kanama na Manuel Agosto, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola nk’uko byatangajwe na Jeune Afrique.
Abakuru b’ibihugu bazitabira iyi nama bazibanda ku ngingo zikurikira:
-Gusesengura uko ibintu byifashe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo
-Amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono muri Sudani y’Epfo
-N’uko ibibazo bya politiki n’umutekano byifashe muri Afurika
Nk’uko byatangajwe n’ukuriye ububanyi n’amahanga muri Angola, Manuel Agosto, ngo abakuru b’ibihugu 6 bagomba kuzagira uruhare muri iyi nama barimo:
-Ali Bongo wa Gabon
-Yoweri Museveni wa Uganda
-Paul Kagame w’u Rwanda
-Edgar Lungu wa Zambia
-Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo
-Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazza
Iyi nama ngo ikaba ije nyuma y’iminsi 6 Perezida Joseph Kabila afashe icyemezo cyo kutaziyamamariza manda ya gatatu mu matora ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza 2018.
Shimon
Ariko kuki bahora biga ku bibazo bya Congo gusa ntibige k uby Urwanda?
Kalisa
Wowe Shimon ibibazo by’u Rwanda rurabyikemurira rukanafasha abandi gukemura ibibazo byabananiye. Urwanda ntukarugereranye na congo mu rwanda nta kajagali kahaba.
Sunday
Ugize ngwiki? Kandi FNL ibakubita? Ikibazo kyurwanda(ingoma yicya abantu) iraza gukemuka bidatinze. Habwa impundu FLN urakaza.