• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU» Angola yaburiye Uganda ko ibyo barimo bizababyarira amazi nk’ibisusa babaha urugero rwa Savimbi naho CMI ikomeje gukora inama na RNC
Brig. Kandiho Abel na Savimbi wari warayogoje Angola ashyigikiwe na Zaire ya Mobutu yagereranyijwe na Kayumba Nyamwasa ushyigikiwe na Uganda

 Angola yaburiye Uganda ko ibyo barimo bizababyarira amazi nk’ibisusa babaha urugero rwa Savimbi naho CMI ikomeje gukora inama na RNC

Editorial 16 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Abahuza mu gushyira mu bikorwa amasezerano hagati y’u Rwanda na Uganda baturuka mu bihugu bya Kongo-Kinshasa na Angola baburiye igihugu cya Uganda ko gucumbikira no gushyigikira RNC iyobowe na Kayumba Nyamwasa bishobora kubatera ingaruka zikomeye kurusha uko babitekerezaga. Ubwo yafataga ijambo rye uwari uhagarariye Angola, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Manuel Domingos Augusto , yabwiye Uganda kwirukana burundu ku butaka bwayo RNC mu rwego rwo kubaka icyizere cyo gushyira mubikorwa amasezerano ya Luanda.

Umuhuza uturuka muri Angola yatanze urugero rwa Jonas Savimbi wateje umutekano muke igihe kirerkire muri Angola abifashijwe n’igihugu cy’abaturanyi cya Zaire ya Mobutu, ariko ko yaba Mobutu yaba Savimbi ntawe byahiriye none Angola ikaba imaze imyaka 17 mu mahoro itigeze igira kuva yabona ubwigenge kugeza mu mwaka wa 2020.

Ku mugaragaro, Sam Kutesa wari uhagarariye Uganda yarabyanze ahubwo asaba ko hashyirwaho itsinda ryareba ibirego byatanzwe n’impande zombi, dore ko na Uganda yari yazanye ibirego bishya harimo ko Itorero ryitabirwa n’urubyiruko mu Rwanda rigamije gutera Uganda maze intumwa z’u Rwanda zibibutsa ko nta rindi tsinda rikenewe ahubwo hakenewe gushyira mu bikorwa ibyaganiriweho. Ibirego bishya by’itorero bije mu gihe ibyo Uganda yitwazaga byo gufunga umupaka wa Gatuna bumvise ntawe ukibyumva.

Abahuza banzuyeko hari ibigaragarira amaso nubwo nta mwanzuro wagiye hanze. Leta ya Kongo-Kinshasa nayo ifte uruhare rw’umuhuza niyo yashyikirije u Rwanda abayobozi bakuru ba FDLR bari bavuye muri Uganda kubonana na RNC ku busabe bwa Uganda mu rwego rwo guhuza imbaraga. Leta ya Kongo yabahase ibibazo mu gihe cy’amezi abiri, byose barabivuze. babibwiye n’itsinda ry’impuguke za Loni uruhare rwa Uganda mu gushyigikira imitwe yitwara gisirikari.

Nyuma y’inama hagati y’u Rwanda na Uganda itarafashe umwanzuro usibye kubiha abakuru b’ibihugu, Leta ya Uganda yongeye imbaraga mu gushyigikira RNC. Amakuru agera kuri Rushyashya aravugako  Col Asiimwe wo muri CMI yabonanye n’abayobozi ba RNC kubabwira ibyavuye mu nama.  Col Asiimwe yigambye ko nta cyavuyemo kandi ngo ntanigiteze kuzavamo gusa aburira RNC ngo birinde kugumya gukorera mu kajagari no gukora ibintu bataherewe uruhushya.

Yababwiye ngo ibyo bakora nibyo bategura u Rwanda ruba rubizi kandi vuba ngo baraza gukora iperereza ry’abantu baha Kigali amakuru ngo kuko bisa nibyananiye RNC kubyikorera .

Col Asimwe yagize ati “ntabwo twahora dufata abantu kandi arimwe mubaturangira ngo tubafate mu kananirwa no gufata abanyu babarimo kandi mubyukuri aribo batanga amakuru afatika, ibyo dupanga hamwe byose birangira Kigali ibizi ntituzakomeza gukorana gutya”

Ikindi nuko yavuze ko igihe cyose nta bihugu bikomeye ku isi biri mu itsinda ry’abahuza ngo nta kintu kizagerwaho kuko Angola na Kongo nta gitsure babashyiraho.  Hagati aho RNC ikomeje gukora  inama zitandukanye muri Uganda ku mugaragaro ari nako ikomeje gushaka kwiyegereza abanyarwanda bafite imitungo muri Uganda bakababwira ko nibatabayoboka bazabateza Uganda.

Biragaragara ko Uganda itigeze yubaha ibyavugiwe mu masezerano ya Luanda ahubwo ko Perezida Museveni yayashyizeho umukono yiyererutsa ngo agaragaze ko ashyigikiye amahoro kandi ashyigikiye iterabwoba mu karere.

2019-12-16
Editorial

IZINDI NKURU

Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?

Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana “Djibril” byo bizaruka iki?

Editorial 17 Sep 2024
Addis Ababa: Perezida  Kagame yitabiriye inama azatangamo inshingano za AU

Addis Ababa: Perezida Kagame yitabiriye inama azatangamo inshingano za AU

Editorial 09 Feb 2019
Uganda : Umuherwe w’umunyarwanda Kanyamunyu yoherejwe muri gereza ya  Luzira kubera kurasa umugabo bapfa umukobwa w’Umurundikazi

Uganda : Umuherwe w’umunyarwanda Kanyamunyu yoherejwe muri gereza ya Luzira kubera kurasa umugabo bapfa umukobwa w’Umurundikazi

Editorial 03 Dec 2016
Anastase Gasana umuhuza hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Anastase Gasana umuhuza hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Editorial 17 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

EAC ishobora kuzisanga mu bibazo itakwikuramo
Mu Rwanda

EAC ishobora kuzisanga mu bibazo itakwikuramo

Editorial 16 Jun 2017
Abakandida 500 bazahatanira imyanya 80 y’inteko ishinga amategeko bemejwe
INKURU NYAMUKURU

Abakandida 500 bazahatanira imyanya 80 y’inteko ishinga amategeko bemejwe

Editorial 31 Jul 2018
Abashakashatsi mu by’ikirere bazatangira koherereza ubutumwa ibindi biremwa biba kuyindi mibumbe iri mw’Isanzure
ITOHOZA

Abashakashatsi mu by’ikirere bazatangira koherereza ubutumwa ibindi biremwa biba kuyindi mibumbe iri mw’Isanzure

Editorial 02 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru