• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»APR FC na Mukura VS mu makipe yasezerewe muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, Police, Rayon na Gasogi mu yageze muri 1/2

APR FC na Mukura VS mu makipe yasezerewe muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, Police, Rayon na Gasogi mu yageze muri 1/2

Ubwanditsi 21 Feb 2024 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare nibwo hasojwe imikino ya 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro 2024, aho mu makipe akomeye harimo APR FC na Mukura VS zasezerewe.

Ni imikino yakinwe yo kwishyura yaje isanga iyari yabanje, i Huye mu ntara y’Amajyepfo ikipe ha Mukura yahatsindiwe na Bugesera FC igitego kimwe ku busa.

Ni igitego cyatsinzwe na Gakiza Aimee bityo iyi kipe ikomeza ku gitego kimwe kubusa mu mikino yombi kuko umukino ubanza wabereye i Bugesera amakipe yombi yari yasoje ari 0-0.

I Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium, ikipe ya Police FC yahaboneye itike yo gukina imikino ya kimwe cya Kabiri isezereye ikipe ya Gorilla FC ku bitego 4-1 mu mikino yombi.

Umukino wo kwishyura warangiye Police FC itsinze ibitego 2-1, ni ibitego byatsinzwe na Isamila Molo na Chukwuma Odiri ku ruhande rwa Police FC.

Ibi bitego bije bisanga ibindi 2-0 yari yatsinze mu mukino ubanza nawo wari wabereye kuri iyi Sitade yahoze yitwa Kigali Stadium.

Nyuma y’uwo mukino, Gasogi United yari yakiriye APR FC umukino urangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa kimwe nk’uko umukino ubanza nawo wari wagenze.

Nk’uko amategeko abiteganya, iyo amakipe anganyije hahiya hitabazwa za Penaliti, aha nibo Gasogi United yaboneye intsinzi kuko yatsine penaliti 4 kuri 3.

Usibye iyi mikino yabaye uyu munsi, kuri uyu wa Kabiri, Rayon Sports yari yasezereye Vision FC ku giteranyo cy’ibitego 5-1 kuko mu mukino ubanza byarangiye ari 2-0 naho mueo kwishyura biba 3-1.

Muri 1/2 kizakinwa mu kwezi gutaha, ikipe ya Police FC izahura na Gasogi United yo izahure na Bugesera FC.

2024-02-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Ikimwaro ntikica ariko kigira mubi

Ubwanditsi 24 Feb 2025
Uwahoze akuriye iperereza muri FDLR yatangaje ko gutera ingabo z’u Rwanda ari ukwiyahura

Uwahoze akuriye iperereza muri FDLR yatangaje ko gutera ingabo z’u Rwanda ari ukwiyahura

Ubwanditsi 11 Mar 2023
Amafoto: Rayon Sports yasinyishije myugariro w’i Bumoso, Musore Prince wakiniraga Vitalo’O FC y’i Burundi

Amafoto: Rayon Sports yasinyishije myugariro w’i Bumoso, Musore Prince wakiniraga Vitalo’O FC y’i Burundi

Ubwanditsi 07 Jun 2025
Nyamagabe:abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore

Nyamagabe:abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore

Ubwanditsi 07 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri Kenya babiri bangiwe kwiyamamariza ubudepite bwa  EALA ku mpamvu ziteye amatsiko
POLITIKI

Muri Kenya babiri bangiwe kwiyamamariza ubudepite bwa  EALA ku mpamvu ziteye amatsiko

Ubwanditsi 09 Dec 2017
Ubukwe bw’ Umunyarwandakazi Uzarongorwa n’ Umuraperi AY Itariki Naho Buzabera Byamaze Kumenyekana
SHOWBIZ

Ubukwe bw’ Umunyarwandakazi Uzarongorwa n’ Umuraperi AY Itariki Naho Buzabera Byamaze Kumenyekana

Ubwanditsi 11 Jan 2018
Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!
Amakuru

Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Ubwanditsi 23 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru