Nubwo APR FC yaraye inganyije na Police FC igitego 1-1, ngo ntibyayikuye mu mwanya wa Mbere nk’uko byatangajwe ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA. Ngo itegeko ryo mu Rwanda rivuga ko iyo amakipe yombi atsindanywe harebwa ibitego buri kipe izigamye muri rusange hatitawe ku mikino yabahuje gusa.
Kunganya na Police FC ntibyavanye APR FC ku mwanya wa mbere
Nyuma y’umukino abatoza bombi bemeje ko abasifuzi batitwaye neza buri kipe yatsinze igitego cyashoboraga kuba icya kabiri ariko abasifuzi bemeza ko habayeho kurarira.
Umutoza Ljubomir ‘Ljupko’ Petrović wa APR FC yakiriye Police FC itozwa n’umunya-Zambia Albert Mphande mu mukino wa shampiyona y’u Rwanda utarabereye igihe.
Ikipe zombi z’abashinzwe umutekano w’igihugu yakinnye APR FC ibura abakinnyi babiri basanzwe babanzamo; kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste Migi wavunitse na Herve Rugwiro wujuje amakarita atatu y’umuhondo.
Byafashije Police FC yinjiye neza mu mukino ihanahana neza kandi inagerageza uburyo bwabyara ibitego. Ku munota wa gatandatu Muhadjili Hakizimana yashatse gucenga abakinnyi ba Police FC bamwaka umupira Meddy na Mostapha bahusha amahirwe ya mbere y’umukino Prince Buregeya yitwara neza arenza umupira.
Rwari rusibiye aho ruzanyura kuko ku munota wa cyenda (9) gusa Police FC yahise ifungura amazamu ku ikosa rya Aimable Nsabimana wahushije umupira ufatwa na Muzerwa Amini wahise asigarana n’umunyezamu Kimenyi awuteye umu munyezamu w’Amavubi awukuramo ariko usanga Dominique Ndayishimiye wahise atsinda igitego cya munani (8) muri shampiyona.
Igice cya mbere cyakomeje kugora APR FC yashoboraga gutsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 20 aho Amini Muzerwa witabajwe nka rutahizamu nubwo asanzwe akina ku ruhande yarobye Kimenyi, ariko umusifuzi wo ku ruhande Karangwa Justin avuga ko hari habayeho kurarira. Ibintu umutoza Mphande wa Police FC atemera na gato.
Nyuma yo kurangiza igice cya mbere Police FC itsinze 1-0 mu gice cya kabiri umutoza wa APR FC yakoze impinduka hinjira Savio Nshuti Dominique, na Martin Fabrice Twizerimana bafata umwanya wa Issa Bigirimana na Imran Nshimiyimana.
Byahinduye umukino APR FC itangira gusatira ariko umutoza wa Police FC akomeza kugaragaza ko atishimiye imisifurire. Byayihesheje igitego cyo kwishyura ku munora wa 72 kuri ‘corner’ yatewe na Iranzi Jean Claude gitsindwa n’umutwe wa Aimable Nsabimana.
Ku munota wa 90 APR FC yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri cyari kuyiha intsinzi y’uyu munsi ariko umusifuzi yemeza ko Iranzi yateye free kick Nsabimana Aimable wari wongeye gutsinda yaraririye. Byatumye amakipe yombi agabana amanota gusa nyuma y’umukino abatoza bombi bemeza ko batishimiye imisifurire aho buri umwe yemeza ko igitego cy’ikipe ye cyanzwe nta kosa.
Abasifuzi bishyushya mbere y’umukino
Uhereye ibumoso; Karangwa Justin, Uwikunda Samuel, Ngabonziza Jean Paul, Niyonkuru Zéphanie nibo bayoboye uyu mukino
Ni umukino wahuje amakipe y’abashinzwe umutekano mu gihugu
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi
Police FC: Bwanakweli Emmanuel ‘Cech’, Mpozembizi Mouhamed, Muvandimwe JMV, Fiston Munezero, Habimana Hussein ‘Eto’o’, Nizeyimana Mirafa, Eric Ngendahimana, Mushimiyimana Mouhamed ‘Meddy’, Nsengiyumva Moustapha, Antoine Dominique Ndayishimiye na Amini Muzerwa.
11 ba APR FC ntabwo barimo Herve Rugwiro na Mugiraneza JB Migi
APR FC: Kimenyi Yves, Emmanuel Imanishimwe ‘Mangwende’, Ombolenga Fitina, Aimable Nsabimana, Buregeya Prince, Bizimana Djihad, Buteera Andrew, Imran Nshimiyimana, Iranzi Jean Claude, na Issa Bigirimana
Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga bitwaye neza
Abafana ba APR FC barimo n’ingabo z’u Rwanda bashyigikiye ikipe yabo iminota myinshi y’umukino
Savio Nshuti uri mu bakinnyi batanga ikizere cy’ahazaza ntabwo abona umwanya ubanza mu kibuga muri APR FC
Mbere yo gutangira umukino abakinnyi n’umutoza ba Police FC babanje gukora ikimenyetso cyo kuzunguza ikiganza hejuru y’umutwe bitangaza benshi, gusa ngo ni ugusaba imana amahirwe
Abafana ba Police FC bari bane nkuko bisanzwe
Nizeyimana Mirafa wagoye cyane APR FC bageze aho bamurindisha babiri
Rutahizamu wa Singida Utd Danny Usengimana areba APR FC bivugwa ko azasinyira mu minsi ya vuba
Myugariro wa APR FC Aimable Nsabimana watsinze ibitego bibiri hakemerwa kimwe ari mu bitwaye neza kurusha abandi muri uyu mukino
Ndayishimiye Antoine Dominique yatsindiye Police FC igitego cya munani muri shampiyona
Antoine Dominique yishimira igitego yatsindiye Police FC
Uburyo bwo kwishimira igitego cye
Albert Mphande utishimiye imisifurire yagaragazaga uburakari
Umutoza wa AS Kigali ihanganiye igikombe na APR FC, Eric Nshimiyimana azunguza urutoki avuga ko Police FC yangiwen igitego cyari cyo
Petrovic abwira Mulisa ati ngwino ubambwirire mu rurimi rwanyu njye ndabona batanyumva
Michel Rusheshangoga bivugwa ko yasinyiye APR FC yarebaga bagenzi be bazakinana kuva muri Nyakanga
Dr Petrovic ntabwo yishimiye imisifurire
Amiss Cedric ari mu barebye uyu mukino
Abayobozi ba APR FC, Gen. Jacques Musemakweli na Gen. Mubarak Muganga ntibumvaga ukuntu ikipe yabo ibuze amanota
Source :Umuseke