• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»APR FC yanganyije na Police FC 1-1, abatoza bombi bagaya imisifurire

APR FC yanganyije na Police FC 1-1, abatoza bombi bagaya imisifurire

Editorial 11 Jun 2018 IMIKINO

Nubwo APR FC yaraye inganyije na Police FC igitego 1-1, ngo ntibyayikuye mu mwanya wa Mbere nk’uko byatangajwe ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA. Ngo itegeko ryo mu Rwanda rivuga ko iyo amakipe yombi atsindanywe harebwa ibitego buri kipe izigamye muri rusange hatitawe ku mikino yabahuje gusa.

Kunganya na Police FC ntibyavanye APR FC ku mwanya wa mbere

Kunganya na Police FC ntibyavanye APR FC ku mwanya wa mbere

Nyuma y’umukino abatoza bombi bemeje ko abasifuzi batitwaye neza buri kipe yatsinze igitego cyashoboraga kuba icya kabiri ariko abasifuzi bemeza ko habayeho kurarira.

Umutoza  Ljubomir ‘Ljupko’ Petrović  wa APR FC yakiriye Police FC itozwa n’umunya-Zambia Albert Mphande mu mukino wa shampiyona y’u Rwanda utarabereye igihe.

Ikipe zombi z’abashinzwe umutekano w’igihugu yakinnye APR FC ibura abakinnyi babiri basanzwe babanzamo; kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste Migi wavunitse na Herve Rugwiro wujuje amakarita atatu y’umuhondo.

Byafashije Police FC yinjiye neza mu mukino ihanahana neza kandi inagerageza uburyo bwabyara ibitego. Ku munota wa gatandatu Muhadjili Hakizimana yashatse gucenga abakinnyi ba Police FC bamwaka umupira Meddy na Mostapha bahusha amahirwe ya mbere y’umukino Prince Buregeya yitwara neza arenza umupira.

Rwari rusibiye aho ruzanyura kuko ku munota wa cyenda (9) gusa Police FC yahise ifungura amazamu ku ikosa rya Aimable Nsabimana wahushije umupira ufatwa na Muzerwa Amini wahise asigarana n’umunyezamu Kimenyi awuteye umu munyezamu w’Amavubi awukuramo ariko usanga Dominique Ndayishimiye wahise atsinda igitego cya munani (8) muri shampiyona.

Igice cya mbere cyakomeje kugora APR FC yashoboraga gutsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 20 aho Amini Muzerwa witabajwe nka rutahizamu nubwo asanzwe akina ku ruhande yarobye  Kimenyi, ariko umusifuzi wo ku ruhande Karangwa Justin avuga ko hari habayeho kurarira. Ibintu umutoza Mphande wa Police FC atemera na gato.

Nyuma yo kurangiza igice cya mbere Police FC itsinze 1-0 mu gice cya kabiri umutoza wa APR FC yakoze impinduka hinjira Savio Nshuti Dominique, na Martin Fabrice Twizerimana bafata umwanya wa Issa Bigirimana na Imran Nshimiyimana.

Byahinduye umukino APR FC itangira gusatira ariko umutoza wa Police FC akomeza kugaragaza ko atishimiye imisifurire. Byayihesheje igitego cyo kwishyura ku munora wa 72 kuri ‘corner’ yatewe na Iranzi Jean Claude gitsindwa n’umutwe wa Aimable Nsabimana.

Ku munota wa 90 APR FC yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri cyari kuyiha intsinzi y’uyu munsi ariko umusifuzi yemeza ko Iranzi yateye free kick Nsabimana Aimable wari wongeye gutsinda yaraririye. Byatumye amakipe yombi agabana amanota gusa nyuma y’umukino abatoza bombi bemeza ko batishimiye imisifurire aho buri umwe yemeza ko igitego cy’ikipe ye cyanzwe nta kosa.

Abasifuzi bishyushya mbere y'umukino

Abasifuzi bishyushya mbere y’umukino

Uhereye ibumoso; Karangwa Justin, Uwikunda Samuel, Ngabonziza Jean Paul, Niyonkuru Zéphanie nibo bayoboye uyu mukino

Uhereye ibumoso; Karangwa Justin, Uwikunda Samuel, Ngabonziza Jean Paul, Niyonkuru Zéphanie nibo bayoboye uyu mukino

Ni umukino wahuje amakipe y'abashinzwe umutekano mu gihugu

Ni umukino wahuje amakipe y’abashinzwe umutekano mu gihugu

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

Police FC: Bwanakweli Emmanuel ‘Cech’, Mpozembizi Mouhamed, Muvandimwe JMV, Fiston Munezero, Habimana Hussein ‘Eto’o’, Nizeyimana Mirafa, Eric Ngendahimana, Mushimiyimana Mouhamed ‘Meddy’, Nsengiyumva Moustapha, Antoine Dominique Ndayishimiye na Amini Muzerwa.

11 ba APR FC ntabwo barimo Herve Rugwiro na Mugiraneza JB Migi

11 ba APR FC ntabwo barimo Herve Rugwiro na Mugiraneza JB Migi

APR FC: Kimenyi Yves, Emmanuel Imanishimwe ‘Mangwende’, Ombolenga Fitina, Aimable Nsabimana, Buregeya Prince, Bizimana Djihad, Buteera Andrew, Imran Nshimiyimana, Iranzi Jean Claude, na Issa Bigirimana

Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga bitwaye neza

Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga bitwaye neza

Abafana ba APR FC barimo n'ingabo z'u Rwanda bashyigikiye ikipe yabo iminota myinshi y'umukino

Abafana ba APR FC barimo n’ingabo z’u Rwanda bashyigikiye ikipe yabo iminota myinshi y’umukino

Savio Nshuti uri mu bakinnyi batanga ikizere cy'ahazaza ntabwo abona umwanya ubanza mu kibuga muri APR FC

Savio Nshuti uri mu bakinnyi batanga ikizere cy’ahazaza ntabwo abona umwanya ubanza mu kibuga muri APR FC

Mbere yo gutangira umukino abakinnyi n'umutoza ba Police FC babanje gukora ikimenyetso cyo kuzunguza ikiganza hejuru y'umutwe bitangaza benshi, gusa ngo ni ugusaba imana amahirwe

Mbere yo gutangira umukino abakinnyi n’umutoza ba Police FC babanje gukora ikimenyetso cyo kuzunguza ikiganza hejuru y’umutwe bitangaza benshi, gusa ngo ni ugusaba imana amahirwe

Abafana ba Police FC bari bane nkuko bisanzwe

Abafana ba Police FC bari bane nkuko bisanzwe

Nizeyimana Mirafa wagoye cyane APR FC bageze aho bamurindisha babiri

Nizeyimana Mirafa wagoye cyane APR FC bageze aho bamurindisha babiri

Rutahizamu wa Singida Utd Danny Usengimana areba APR FC bivugwa ko azasinyira mu minsi ya vuba

Rutahizamu wa Singida Utd Danny Usengimana areba APR FC bivugwa ko azasinyira mu minsi ya vuba

Myugariro wa APR FC Aimable Nsabimana watsinze ibitego bibiri hakemerwa kimwe ari mu bitwaye neza kurusha abandi muri uyu mukino

Myugariro wa APR FC Aimable Nsabimana watsinze ibitego bibiri hakemerwa kimwe ari mu bitwaye neza kurusha abandi muri uyu mukino

Ndayishimiye Antoine Dominique yatsindiye Police FC igitego cya munani muri shampiyona

Ndayishimiye Antoine Dominique yatsindiye Police FC igitego cya munani muri shampiyona

Antoine Dominique yishimira igitego yatsindiye Police FC

Antoine Dominique yishimira igitego yatsindiye Police FC

Uburyo bwo kwishimira igitego cye

Uburyo bwo kwishimira igitego cye

Albert Mphande utishimiye imisifurire yagaragazaga uburakari

Albert Mphande utishimiye imisifurire yagaragazaga uburakari

Umutoza wa AS Kigali ihanganiye igikombe na APR FC, Eric Nshimiyimana azunguza urutoki avuga ko Police FC yangiwen igitego cyari cyo

Umutoza wa AS Kigali ihanganiye igikombe na APR FC, Eric Nshimiyimana azunguza urutoki avuga ko Police FC yangiwen igitego cyari cyo

Petrovic abwira Mulisa ati ngwino ubambwirire mu rurimi rwanyu njye ndabona batanyumva

Petrovic abwira Mulisa ati ngwino ubambwirire mu rurimi rwanyu njye ndabona batanyumva

Michel Rusheshangoga bivugwa ko yasinyiye APR FC yarebaga bagenzi be bazakinana kuva muri Nyakanga

Michel Rusheshangoga bivugwa ko yasinyiye APR FC yarebaga bagenzi be bazakinana kuva muri Nyakanga

Dr Petrovic ntabwo yishimiye imisifurire

Dr Petrovic ntabwo yishimiye imisifurire

Amiss Cedric ari mu barebye uyu mukino

Amiss Cedric ari mu barebye uyu mukino

Abayobozi ba APR FC, Gen. Jacques Musemakweli na Gen. Mubarak Muganga ntibumvaga ukuntu ikipe yabo ibuze amanota

Abayobozi ba APR FC, Gen. Jacques Musemakweli na Gen. Mubarak Muganga ntibumvaga ukuntu ikipe yabo ibuze amanota

Source :Umuseke

2018-06-11
Editorial

IZINDI NKURU

AS Kigali yakuyemo Orapa United bituma ikomeza mu majonjora ya kabiri ya CAF Confederation Cup

AS Kigali yakuyemo Orapa United bituma ikomeza mu majonjora ya kabiri ya CAF Confederation Cup

Editorial 07 Dec 2020
Shampiyona y’u Rwanda igiye guhagarara ibyumweru bibiri bitewe n’imikino ya gicuti y’Amavubi

Shampiyona y’u Rwanda igiye guhagarara ibyumweru bibiri bitewe n’imikino ya gicuti y’Amavubi

Editorial 24 Dec 2021
Amavubi yatsinze RDC ayisanze iwayo, ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti

Amavubi yatsinze RDC ayisanze iwayo, ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti

Editorial 19 Sep 2019
Mwambari Serge yatangajwe nk’umutoza mushya wongerera abakinnyi imbaraga mu ikipe ya Rayon Sports

Mwambari Serge yatangajwe nk’umutoza mushya wongerera abakinnyi imbaraga mu ikipe ya Rayon Sports

Editorial 23 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umufasha wa  Charles Ntakirutinka yitabye Imana
ITOHOZA

Umufasha wa Charles Ntakirutinka yitabye Imana

Editorial 27 Sep 2016
Mozambique: Umunyarwanda yarasiwe mu iduka yitaba Imana
ITOHOZA

Mozambique: Umunyarwanda yarasiwe mu iduka yitaba Imana

Editorial 23 Sep 2017
Ingabire Victoire Umuhoza yafatiwe mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe
Amakuru

Ingabire Victoire Umuhoza yafatiwe mu buriganya bwo kwiyandikishaho ubutaka butari ubwe

Editorial 28 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru