• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Lubumbashi: Hari Imyigaragambyo Ikomeye Y’abaturage Basaba Igaruka Rya Moise Katumbi

Lubumbashi: Hari Imyigaragambyo Ikomeye Y’abaturage Basaba Igaruka Rya Moise Katumbi

Editorial 07 Aug 2018 POLITIKI

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu Mujyi wa Lubumbashi, mu Ntara ya Haut-Katanga zahinduye imirishyo, aho humvikanye urusaku rw’amasasu mu duce tumwe twabyukiyemo imyigaragambyo y’abashyigikiye Moise Katumbi wangiwe n’ubutegetsi kugaruka mu gihugu guhera kuwa Gatanu  ushize ngo azabashe guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu.

Iyi nkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko abaturage babyukiye mu myigaragambyo kuri uyu wa Mbere, itariki 06 Kanama basaba kugaruka mu gihugu kwa Moise Katumbi wabujijwe n’ubuyobozi kukinjiramo kuri uyu wa Gatanu ushize ndetse no kuwa Gatandatu.

Mu gace ka Taba Congo ko muri uyu Mujyi wa Lubumbashi, isoko ryatwitswe ndetse amabutike menshi arasahurwa, mu gihe mu gace ka Kenya abigaragambya batwitse amamodoka.

Nk’uko ubuhamya butandukanye bw’abaturage bo mu gace ka Taba Congo muri Komini Kampemba no muri Komini ya Kenya buvuga, ngo kuri iki Cyumweru ahagana saa yine z’ijoro nibwo insoresore zatangiye kugenda zihamagarira abaturage imyigaragambyo yo kuri uyu wa mbere zifashishije indangururamajwi.

Saa 6h00 za mu gitondo rero kuri uyu wa Mbere, nibwo abaturage biganjemo urubyiruko, bazindukiye mu mihanda batangira gutwika amapine n’aho abacuruzi batandika ibicuruzwa, barangije bibasira umucuruzi wese wageragezaga gutandika ibicuruzwa bye.

Ahagana saa tatu ngo ikibazo cyari kimaze gukwira mu mujyi rwagati ugana ku Isoko ryitiriwe M’zee Kabila, aho abaturage birukaga mu mpande zose n’amaduka agafunga imiryango.

Igipolisi cya Congo cyaje kwitabazwa kizana ibyuka biryana mu maso kigerageza gutatanya abigaragambya ndetse gita muri yombi bamwe barimo umwe mu bateguye iyi myigaragambyo, Hon. Christian Mwando.

Hagati aho, Moise Katumbi wahiswemo n’ihuriro ry’amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kabila ngo azarihagarire mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza 2018, kuri iki Cyumweru yatangaje ko amatora ateganyijwe adashobora kwicwa na Kabila yavuze ko adashaka amahoro kandi ushaka guhitamo abakandida be.

Moise Katumbi yavuze ko agiye gukoresha inzira zose yisunze Itegeko Nshinga ndetse n’Amasezerano ya Saint-Sylvestre akazahatana mu matora y’umukuru w’igihugu.

Ati: “Ntituzatuma umugabo umwe ahonyora igihugu cyose.”

Yasabye abamushyigikiye kudacika intege kuko agiye guharanira ko buri wese azagira uruhare muri aya matora kandi avuga ko nibashyira hamwe nka miliyoni zisaga 80 z’Abanyekongo bazagira ingufu kandi bagahindura igihugu cyabo.

2018-08-07
Editorial

IZINDI NKURU

Imyaka 55 y’umubano w’u Rwanda n’u Burusiya bwahagarariwe bwa mbere i Kigali

Imyaka 55 y’umubano w’u Rwanda n’u Burusiya bwahagarariwe bwa mbere i Kigali

Editorial 25 Oct 2018
RDC: Lambert Mende wari Umuvugizi wa Guverinoma ya Kabila yatangiye gukorwaho iperereza ku kwiba diyama

RDC: Lambert Mende wari Umuvugizi wa Guverinoma ya Kabila yatangiye gukorwaho iperereza ku kwiba diyama

Editorial 20 May 2019
Dore ibiteganywa guhindurwa mu Itegeko Nshinga ry’u Burundi

Dore ibiteganywa guhindurwa mu Itegeko Nshinga ry’u Burundi

Editorial 06 May 2018
Cyril Ramaphosa uhabwa amahirwe menshi yo kuyobora Afurika y’Epfo ni muntu ki?

Cyril Ramaphosa uhabwa amahirwe menshi yo kuyobora Afurika y’Epfo ni muntu ki?

Editorial 25 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru