APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, yatsinze Anse Réunion FC ibitego bine ku busa mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, itera intambwe igana mu ijonjora rya kabiri.
Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, tariki 11 Gashyantare 2018, warebwe n’abafana bake, watangiye APR FC yiharira umupira cyane, ibona koruneli ya mbere ku munota wa munani ku mupira wari uzamukanywe na Ombolenga Fitina ariko Muhadjili Hakizimana ayiteye umupira ujya hanze.
Iyi Kipe y’Ingabo z’ u Rwanda yakomeje kotsa igitutu Abanya-Seychelles iza kubabonamo igitego cya mbere ku munota wa 12 cya Bizimana Djihad wateye ishoti rikomeye umunyezamu, Ricky Rose ntiyabasha kurikuramo.
Anse Réunion yarushwaga mu kibuga hagati yakomeje kurwana ku izamu ryayo, ikanyuzamo gake ikazamukana imipira yihuta ariko kuyigeza imbere bikaba ikibazo kuko Mugiraneza wari hagati mu kibuga afatanya na Bizimana Djihad nta mahirwe na make babahaga.
Nyuma y’uburyo butandukanye APR FC yabonye bwo gutsinda igitego cya kabiri Issa Bigirimana ntabukoreshe neza, mu minota ya nyuma y’igice cya mbere na Maxime Sekamana yabonye ubundi, abafana bamaze no guhaguruka ariko umupira awutera hejuru y’izamu.
Ibyi byatumye igice cya kabiri gitangiye, Umutoza Jimmy Mulisa wari umaze igihe arwaye afata icyemezo cyo gusimbuza Sekamana Maxime agaha umwanya Nshuti Innocent.
Iyi kipe yatangiranye imbaraga nyinshi ariko amahirwe yabonetse Muhadjili Hakizimana, wakoraga uducenga twinshi two gushimisha abafana, ananirwa guhindukiza umunyezamu Rose.
Uyu nawe Mulisa yahise amukura mu kibuga aha umwanya Itangishaka Blaise wabyitwayemo neza kuko yatangiye gufasha abakinnyi b’imbere kubona imipira ndetse uwo yahaye Imanishimwe Emmanuel ukaba ari wabyaye koruneli ku munota wa 70 yatewe neza umupira usanga Bizimana Djihad awuboneza urushundura igitego cya kabiri kirinjira.
Umutoza Mulisa washakaga ibitego byinshi ndetse wakomezaga asaba abakinnyi be gusatira cyane, yongeye akora izindi mpinduka, Byiringiro Lague asimburwa na Martin Twizerimana ku munota wa 77 waje nawe ashaka igitego umupira wa mbere ukomeye yateye ukubita igiti cy’izamu.
Issa Bigirimana yanze kuva mu kibuga adahagurukije abafana, atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 81 mbere y’uko Bizimana Djihad arangiza akazi kose ku munota wa nyuma atsinda icya kane cya APR FC cyari icya gatatu cye, bikaba ari n’ubwa mbere kuva yatangira gukina ruhago yinjije ibitego bitatu wenyine.
APR FC izajya muri Seychelles mu mukino wo kwishyura nta gitutu kiyiriho kuko ifite impamba ihagije ikaba ifite amahirwe yo kwerekeza mu ijonjora rya nyuma aho amakipe 16 azakomeza muri rusange azahura n’andi 16 azaba yasezerewe mu ijonjora ribanza rya CAF Champions League akishakamo azerekeza mu matsinda.
Ikipe izava hagati ya APR FC na Anse Réunion FC izacakirana na AS Djoliba yo muri Mali.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
APR FC: Kimenyi Yves, Herve Rugwiro, Mugiraneza Jean Baptiste (Kapiteni), Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Byiringiro Lague, Sekamana Maxime, Prince Buregeya, Imanishimwe Emmanuel, Fitina Ombolenga, Bigirimana Issa.
Anse Réunion: Ricky Rose, Jules Constance, Randriamihaja Eddy, Don Fanchette, Bibi Warren, Helton Monnaie, Rashid Gumbo, Rodrick Rose, Kanakulya Mohamed, Bibi Noris na Yelvany Rose.