Ikipe ya Arsenal yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza igiye gufatanya na shene ya Televiziyo y’Abanyamerika ya National Geographic mu kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Ubu bufatanye buzageza mu 2021, buzibanda ku gukora inkuru zivuga ku byiza nyaburanga bigize ubukerarugendo bw’u Rwanda, aho zizajya zerekanwa kuri iyi televiziyo n’imbuga nkoranyambaga zayo.
Binyuze muri Visit Rwanda, u Rwanda rufitanye ubufatanye n’Ikipe ya Arsenal guhera mu mwaka ushize wa 2018, aho iyi kipe yambara imyambaro iriho amagambo ashishikariza abayireba gusura u Rwanda.
Muri ubu bufatanye bushya, umufotozi Charlie Hamilton James n’umwanditsi Greenwood Dabies basuye u Rwanda kugira ngo batunganye inkuru n’amafoto bizatambutswa kuri iyi televiziyo.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Arsenal, Pete Silverstone, yabwiye The Drum ko ari ishema gufatanya na National Geographic mu kumenyekanisha ibyiza by’u Rwanda.
Yagize ati “Dushimishijwe cyane no gukorana na National Geographic kugira ngo twerekane umwihariko w’u Rwanda. Mu myaka isaga 130, National Geographic yagiye igeza ku bantu miliyoni nyinshi ku Isi inkuru zijyanye n’abakora siyansi, abavumbuzi n’abafotozi. Ubu bufatanye bushya buzafasha mu kumenyekanisha u Rwanda n’ibyo rufite.”
Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Belise Kariza, yavuze ko u Rwanda rwashimishijwe no kuba ubukungu rufite bugiye kwerekanwa ku bakurikirana National Geographic.
Ati ”Ubufatanye bwa Visit Rwanda na Arsenal no kuba hashyizweho ubundi buryo bushya, bizafasha gushishikariza abatembera kugira amatsiko yo kureba u Rwanda nk’ahantu ha mbere bakwifuza kugera kandi bazaza bisanga.”
Mu masezerano y’ubufatanye ya Visit Rwanda na Arsenal, abanyabigwi b’iyi kipe, Lauren Etamé-Mayer na Alex Scott basuye u Rwanda mu muhango wo Kwita Izina. Iyi kipe kandi ikomeje gukorana bya hafi n’u Rwanda mu kuzamura umupira w’amaguru, aho abatoza n’abana bahugurwa n’inzobere zivuye muri iyi kipe yo mu Bwongereza.