• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)   |   13 Jun 2025

  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

  • Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa   |   11 Jun 2025

  • Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru   |   11 Jun 2025

  • Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal   |   10 Jun 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»AU Summit: Mu bakandida batatu bari bahanganye habuze usimbura Dr Dlamini Zuma

AU Summit: Mu bakandida batatu bari bahanganye habuze usimbura Dr Dlamini Zuma

Editorial 21 Jul 2016 Mu Rwanda

Mu nama ya 27 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, iteraniye i Kigali, habuze umukandida n’umwe muri batatu bari bahanganye, wuzuza bibiri bya gatatu by’amajwi y’ibihugu bigize AU kugira ngo yemererwe kuyobora Komisiyo y’uyu muryango mu myaka ine iri imbere.

Ni amatora yaberaga mu muhezo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, agamije gusimbuza Dr Nkosazana Dlamini Zuma wasoje manda ya mbere ariko ntashake kwiyamamariza iya kabiri n’ubwo yabyemererwaga n’amategeko.

Batatu bari bahanganye ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana Dr Pelonomi Venson-Moitoi w’imyaka 64; Dr Specioza Naigaga Wandira Kazibwe wigeze kuba Visi Perezida wa Uganda ubu ufite imyaka 61, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinee Equatoriale,Agapito Mba Mokuy w’imyaka 51.

Amategeko avuga ko kugira ngo umukandida ahigike abandi bisaba amajwi angana na bibiri bya gatatu by’ibihugu 54 bigize AU, bivuze ko utorwa agomba kubona nibura 36, ariko mu nshuro abakuru b’ibihugu bagerageje kuri uyu wa Mbere habuze n’umwe mu bakandida uyagezaho.

Uko amatora yagenze

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU n’umwungirije batorwa n’abakuru b’ibihugu, abakomiseri basigaye uko ari umunani bagatorwa na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga, mu bubasha bahabwa n’abakuru b’ibihugu.

-3331.jpg

Dr Nkosazana Dlamini Zuma

Amatora yatangiye hatorwa Perezida wa Komisiyo, maze ibihugu byari byitabiriye byose bihabwa umwanya wo kwihitiramo ugomba guhuza ibikorwa by’umuryango bihuriyemo, mu myaka ine iri imbere.

Ibihugu byitabiriye amatora byari 52, bigeze mu matora hatora 51. Abakandida bagiye bakuranwamo haherewe ku wagendaga agira amajwi make kugeza ubwo hari hasigayemo Dr Pelonomi Venson-Moitoi w’imyaka 64 wenyine, maze ibihugu 28 birifata 23 bitora yego, abura bibiri bya gatatu yasabwaga.

Komiseri ushinzwe abakozi, ubumenyi n’ikoranabuhanga muri AU, Dr Martial De-Paul Ikounga, yavuze ko amatora yabaye akurikije amategeko, n’ubwo intego yayo itagezweho.

-3329.jpg

Dr Specioza Naigaga Wandira Kazibwe

Ati “Nubwo waba uri umukandida rukumbi usigayemo, ugomba kugeza kuri bibiri bya gatatu. Gusa ikibazo ni uko uyu munsi nta mukandida wayagize. Ubwo hari hasigayemo umukandida umwe, byagaragaye ko nawe atagize bibiri bya gatatu, Perezida wa AU yanzura ko amatora asubikwa akazakomeza mu nama itaha, komisiyo isanzweho igakomeza imirimo yayo.”

Amatora yasubitswe hari ababikeneye cyane

Biteganyijwe ko amatora ataha azaba muri Mutarama 2017, akazabera i Addis Ababa muri Ethiopie ku cyicaro gikuru cya AU, bivuze ko abandi bakandida bashobora gutanga kandidatire zabo.

-3330.jpg

Dr Pelonomi Venson-Moitoi

Mu minsi yashize hagiye humvikana ko ibihugu byo mu Muryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba, ECOWAS, byandikiye komisiyo ya AU bisaba ko amatora asubikwa kuko mu bakandida nta n’umwe mu bahari wujuje ibisabwa.

Gusa komiseri Dr. Ikounga avuga ko ukunanirwa kw’amatora kutakwitirirwa uruhande urwo ari rwo rwose, kuko buri gihugu gifite uburenganzira busesuye bwo guhitamo uko cyifuza.

-3334.jpg

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinee Equatoriale,Agapito Mba Mokuy

Ati “Icy’ingenzi ni uko twubahiriza amategeko ya AU. Kubahiriza ayo mategeko ni ugukora amatora ku gihe. Iyo amatora akozwe ku gihe buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga Yego, Oya cyangwa kudatora, byose bikagira ingaruka ku biva mu matora. Nibyo byabaye uyu munsi mu gitondo.”

Muri Mutarama umwaka utaha, byitezwe ko ECOWAS izatanga umukandida, Prof. Abdoulaye Bathily ukomoka muri Senegal.

Byitezwe ko na Algeria izatanga Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wayo, Ramtane Lamamra nk’umukandida, uyu wayoboye akanama ka AU gashinzwe umutekano akazaba uwa mbere uhataniye uwo mwanya aturuka muri Afurika ya Ruguru.

Havugwa kandi Jakaya Kikwete uheruka kurangiza manda nka Perezida wa Tanzania, ndese amakuru yavuze ko uyu mwaka yari yatanze kandidatire nubwo komisiyo ya AU yaje kubihakana.

2016-07-21
Editorial

IZINDI NKURU

Kigali :Abanyeshuri  basanga 826 barangije muri kaminuza ya UTB

Kigali :Abanyeshuri basanga 826 barangije muri kaminuza ya UTB

Editorial 10 Mar 2017
Ban ki-Moon yageze Bujumbura yerekwa ishusho itariyo

Ban ki-Moon yageze Bujumbura yerekwa ishusho itariyo

Editorial 23 Feb 2016
Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Editorial 13 Jan 2017
Menya Impamvu igiciro cyo gusura Ingagi cyikubye Kabiri

Menya Impamvu igiciro cyo gusura Ingagi cyikubye Kabiri

Editorial 09 May 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru