Mu nama ya 27 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, iteraniye i Kigali, habuze umukandida n’umwe muri batatu bari bahanganye, wuzuza bibiri bya gatatu by’amajwi y’ibihugu bigize AU kugira ngo yemererwe kuyobora Komisiyo y’uyu muryango mu myaka ine iri imbere.
Ni amatora yaberaga mu muhezo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, agamije gusimbuza Dr Nkosazana Dlamini Zuma wasoje manda ya mbere ariko ntashake kwiyamamariza iya kabiri n’ubwo yabyemererwaga n’amategeko.
Batatu bari bahanganye ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana Dr Pelonomi Venson-Moitoi w’imyaka 64; Dr Specioza Naigaga Wandira Kazibwe wigeze kuba Visi Perezida wa Uganda ubu ufite imyaka 61, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinee Equatoriale,Agapito Mba Mokuy w’imyaka 51.
Amategeko avuga ko kugira ngo umukandida ahigike abandi bisaba amajwi angana na bibiri bya gatatu by’ibihugu 54 bigize AU, bivuze ko utorwa agomba kubona nibura 36, ariko mu nshuro abakuru b’ibihugu bagerageje kuri uyu wa Mbere habuze n’umwe mu bakandida uyagezaho.
Uko amatora yagenze
Umuyobozi wa Komisiyo ya AU n’umwungirije batorwa n’abakuru b’ibihugu, abakomiseri basigaye uko ari umunani bagatorwa na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga, mu bubasha bahabwa n’abakuru b’ibihugu.
Dr Nkosazana Dlamini Zuma
Amatora yatangiye hatorwa Perezida wa Komisiyo, maze ibihugu byari byitabiriye byose bihabwa umwanya wo kwihitiramo ugomba guhuza ibikorwa by’umuryango bihuriyemo, mu myaka ine iri imbere.
Ibihugu byitabiriye amatora byari 52, bigeze mu matora hatora 51. Abakandida bagiye bakuranwamo haherewe ku wagendaga agira amajwi make kugeza ubwo hari hasigayemo Dr Pelonomi Venson-Moitoi w’imyaka 64 wenyine, maze ibihugu 28 birifata 23 bitora yego, abura bibiri bya gatatu yasabwaga.
Komiseri ushinzwe abakozi, ubumenyi n’ikoranabuhanga muri AU, Dr Martial De-Paul Ikounga, yavuze ko amatora yabaye akurikije amategeko, n’ubwo intego yayo itagezweho.
Dr Specioza Naigaga Wandira Kazibwe
Ati “Nubwo waba uri umukandida rukumbi usigayemo, ugomba kugeza kuri bibiri bya gatatu. Gusa ikibazo ni uko uyu munsi nta mukandida wayagize. Ubwo hari hasigayemo umukandida umwe, byagaragaye ko nawe atagize bibiri bya gatatu, Perezida wa AU yanzura ko amatora asubikwa akazakomeza mu nama itaha, komisiyo isanzweho igakomeza imirimo yayo.”
Amatora yasubitswe hari ababikeneye cyane
Biteganyijwe ko amatora ataha azaba muri Mutarama 2017, akazabera i Addis Ababa muri Ethiopie ku cyicaro gikuru cya AU, bivuze ko abandi bakandida bashobora gutanga kandidatire zabo.
Dr Pelonomi Venson-Moitoi
Mu minsi yashize hagiye humvikana ko ibihugu byo mu Muryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba, ECOWAS, byandikiye komisiyo ya AU bisaba ko amatora asubikwa kuko mu bakandida nta n’umwe mu bahari wujuje ibisabwa.
Gusa komiseri Dr. Ikounga avuga ko ukunanirwa kw’amatora kutakwitirirwa uruhande urwo ari rwo rwose, kuko buri gihugu gifite uburenganzira busesuye bwo guhitamo uko cyifuza.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinee Equatoriale,Agapito Mba Mokuy
Ati “Icy’ingenzi ni uko twubahiriza amategeko ya AU. Kubahiriza ayo mategeko ni ugukora amatora ku gihe. Iyo amatora akozwe ku gihe buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga Yego, Oya cyangwa kudatora, byose bikagira ingaruka ku biva mu matora. Nibyo byabaye uyu munsi mu gitondo.”
Muri Mutarama umwaka utaha, byitezwe ko ECOWAS izatanga umukandida, Prof. Abdoulaye Bathily ukomoka muri Senegal.
Byitezwe ko na Algeria izatanga Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wayo, Ramtane Lamamra nk’umukandida, uyu wayoboye akanama ka AU gashinzwe umutekano akazaba uwa mbere uhataniye uwo mwanya aturuka muri Afurika ya Ruguru.
Havugwa kandi Jakaya Kikwete uheruka kurangiza manda nka Perezida wa Tanzania, ndese amakuru yavuze ko uyu mwaka yari yatanze kandidatire nubwo komisiyo ya AU yaje kubihakana.