Donald Trump, umuherwe muri Amerika, akaba arimo no kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, yavuze ko aramutse atowe, gahunda afite ari ugufunga Perezida wa Uganda Yoweri Museveni n’uwa Zimbabwe Robert Mugabe.
Donald Trump aravuga ko aba bagabo bombi ngo ari abanyagitugu, bityo asanga bafite gahunda yo gupfira ku butegetsi.
Ubwo yiyamamarizaga i Washington, ari imbere y’abavuye ku rugerero, Donald Trump yashyize Robert Mugabe na Yoweri Museveni kuri gahunda ye ya mbere afite yo guhangana nayo.
Yagize ati “Hari abafite ibitekerezo byo kumva ko bazapfira ku butegetsi, iki nicyo gihe cyabo, ndashaka kubisubiramo ko ntazihanganira ubutegetsi bw’igitugu hirya no hino ku isi, cyane cyane cyane abagabo babiri bakuze, uwa Uganda na Zimbabwe.”
Robert Mugabe wa Zimbawe w’imyaka 91, yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1987, naho Yoweri Museveni wa Uganda ufite imyaka 71 yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1986.
Mu ijambo rya Donald Trump, yakomeje agira ati “Mugabe na Museveni bagomba gushyirwa kuri gahunda ko iminsi yabo ibaze, nzabafunga, niba abayoboye Amerika bararaniwe kubikora njye nzabyikorera.”
Donald Trump yakomeje avuga ko ngo Mugabe na Museveni bahaye isi ibibazo bikomeye, bityo ngo iki nicyo gihe ngo ibi birangire, nk’uko ikinyamakuru spectator.co.ke kibivuga.
Donald Trump
Perezida Mugabe na Perezida Museveni
Uyu mugabo ubarirwa akayabo k’amadorali miliyari 4, yunzemo ati “Niba Obama yarabatinye, ntabwo njye nzabatinya, niba Clinton na Bush barabatinye, ndetse Papa Francis akaba ashobora kugenda akabapfukama imbere, njye ntabwo nzagera kuri urwo rwego, ntabwo nzaterwa ubwoba, ndabizeza ko nzava hano ibi bibazo bya politike biri hirya no hino ku isi, ngire isi ahantu hari ubutabera.
”
Nubwo Donald Trump avuga ibi, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda we aherutse kubwira abatavuga rumwe na we ko atazava ku butegetsi mbere y’umwaka wa 2056 kuko ari bwo bashobora kuzaba bagize ubushobozi bwo kuyobora igihugu
muhabura.rw