Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, IGP Martin Okoth Ochola yambuye amapeti abapolisi bayahawe n’uwahoze ari umuyobozi wa Polisi, Gen. Kale Kayihura.
Ubutumwa bwahawe bamwe mu bayobora inzego zigize igipolisi cya Uganda buvuye kwa IGP Ochola buvuga ko yasabye lisiti y’abapolisi bahawe amapeti na Gen. Kayihura.
Inkuru dukesha Spyreports ivuga ko abagizweho ingaruka n’icyemezo cya ochola ari abafite amapeti akurikira: kaporali( Corporal), Serija( Sergeant), Insupekita wungirije wa Polisi (Assistant Inspector of police (AIP) na Insupekita wa Polisi Inspector of police (IP).
Iyi nkuru ivuga ko abenshi muri aba basomye kuri uyu muti usharira barimo abo muri inite ya 145 yatorejwe ahitwa Butiaba mu 2014 ku bufatanye n’Abanyekoreya.
Aba ngo barazira ko Kayihura ubwo yasozaga amahugurwa yabo yabahaye amapeti kuva kuri kaporali kugeza kuri Serija ariko ntagire ijambo na rimwe avuga ribemeza ku mugaragaro nk’abahawe aya mapeti.
Umwe mu bantu ba hafi n’igipolisi avuga ko Gen. Kayihura yari yarigize Mibambwe Gisanura, rugabishabirenge kuko ngo igihe cyose yabaga agiye gusoza amahugurwa y’abapolisi akumva arishimye yahitaga atanga amapeti uko yishakiye.
Yagize ati” Abofisiye benshi bafite amapeti babonye mu buryo bunyuranye n’amategeko bahawe ku buyobozi bwa Gen. Kayihura. Igihe cyose yumvaga yishimye yahitaga atanga amapeti kandi ntavuge ijambo ryemeza ko azamuye abapolisi mu ntera”
Uyu avuga ko Gen. Kayihura atigeze yubahiriza amabwiriza agenga Akanama Ngishwanama ka Polisi ya Uganda (PAC) ku bijyanye no gutanga amapeti.
Ibi ni byo bitumye ASP Awali, AIP Benson Nkolekwa, AIP Arinda, ASP Betty Adongo bakorera muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bamanurwa bagashyirwa ku ipeti rya AIP na AIP.
Aba nabo barakekwaho ko bashobora kuba barahabwaga amapeti na Kayihura mu buryo budahwitse.