22 bashinjwa kuba ku isonga mu guteza imyivumbagatanyo y’imunzi z’abanyeCongo zo mu nkambi ya Kiziba uyu munsi bongeye gusabirwa indi minsi 30 y’igifungo by’agateganyo ngo iperereza rikomeze. Abaregwa bahakana ibyaha bashinjwa.
Tariki 20 Gashyantare 2018 zimwe mu mpunzi za Kiziba zarigaragambije ziza mu mugi wa Karongi guhosha iyi myigaragambyo n’imyivumbagatanyo yazo byaguyemo abagera kuri 11 murizo .
Tariki 13 Werurwe Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura i Karongi rwatanze igifungo cy’agateganyo ku mpunzi 22 zari zafashwe zikekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa , zihita zoherezwa muri gereza ya Muhanga.
Mu iburanisha uyu munsi, Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bwasabye busaba ko iyi iminsi yakongerwa kugira ngo abashinjwa ntibafungwe binyuranyije n’amategeko.
Ubushinjacyaha bwabajijwe impamvu bwifuza ko Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga arirwo rufata icyemezo cyo kongerera abaregwa indi minsi 30 y’ifungwa kandi atarirwo rwatanze icyemezo cya mbere kibafunga by’agateganyo.
Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu ari uko ari rwo ruri hafi y’aho abashinjwa bafungiye.
Me Mulisa Alice na mugenzi we Me Ndayambaje Gilbert bunganira abaregwa bavuga ko abakiliya babo bagombye kuba bararekuwe kuko iminsi yarenze ndetse hakaba hiyongeraho kuba ibimenyetso byose ubushinjacyaha bwarangije kubikoraho iperereza bityo nta zindi mpamvu bwakwitwaza zituma abaregwa bakomeza gufungwa indi minsi 30.
Aba bunganizi bati “Abakiliya bacu ni impunzi zituye ahantu hazwi kandi ku butaka bw’u Rwanda mu nkambi ntizishobora gusubira muri Kongo zavuye zihunga umutekano muke.”
Bongeyeho ko hari n’ubujurire bari batanze ku cyemezo cya mbere cy’iminsi 30 cyatanzwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura butigeze buhabwa agaciro kugeza ubu.
Musabyimana Agathe Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga avuga ko ubu busabe bushingiye ku kuba icyemezo kibafunga by’agateganyo cyarangiye bakaba bafite impungenge ko baramutse bafunguwe by’agateganyo bashobora gutoroka cyangwa bakabangamira n’iperereza rindi.
Ati “Icyemezo cyafashwe ntabwo cyavuyeho bityo nta mpamvu yatuma bafungurwa turasaba ko aricyo mwaheraho mwongera indi minsi 30.”
Urukiko rwabajije buri wese muri aba bashinjwa niba yumva impamvu zatumye bafungwa zaravuyeho, maze basubiza ko nta cyaha bishinja ko babarekura bagasubira kwita ku miryango yabo.
Izi mpunzi z’abanyekongo mu byaha zishinjwa harimo; kurema umutwe w’iterabwoba, kurwanya abashinzwe umutekano no kutubaha amategeko ya Republika y’u Rwanda.
Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwanzuye ko icyemezo kuri uru rubanza kizasomwa tariki ya 30 Mata 2018.