• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Bamwe mu mpunzi za Kiziba bateje imyivumbagatanyo basabiwe indi minsi 30 yo gufungwa

Bamwe mu mpunzi za Kiziba bateje imyivumbagatanyo basabiwe indi minsi 30 yo gufungwa

Editorial 26 Apr 2018 ITOHOZA

22 bashinjwa kuba ku isonga mu guteza imyivumbagatanyo y’imunzi z’abanyeCongo zo mu nkambi ya Kiziba uyu munsi bongeye gusabirwa indi minsi 30 y’igifungo by’agateganyo ngo iperereza rikomeze. Abaregwa bahakana ibyaha bashinjwa.

Tariki 20 Gashyantare 2018 zimwe mu mpunzi za Kiziba zarigaragambije ziza mu mugi wa Karongi guhosha iyi myigaragambyo n’imyivumbagatanyo yazo byaguyemo abagera kuri 11 murizo .

Tariki 13 Werurwe Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura i Karongi rwatanze igifungo cy’agateganyo ku mpunzi 22 zari zafashwe zikekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa , zihita zoherezwa muri gereza ya Muhanga.

Mu iburanisha uyu munsi, Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bwasabye busaba ko iyi iminsi yakongerwa kugira ngo abashinjwa ntibafungwe binyuranyije n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwabajijwe impamvu bwifuza ko Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga arirwo rufata icyemezo cyo kongerera abaregwa indi minsi 30 y’ifungwa kandi atarirwo rwatanze icyemezo cya mbere kibafunga by’agateganyo.

Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu ari uko  ari rwo ruri hafi y’aho abashinjwa bafungiye.

Me Mulisa Alice na mugenzi we Me Ndayambaje Gilbert bunganira abaregwa  bavuga ko  abakiliya  babo bagombye kuba bararekuwe kuko iminsi yarenze ndetse hakaba hiyongeraho kuba ibimenyetso byose ubushinjacyaha bwarangije kubikoraho iperereza bityo nta zindi mpamvu bwakwitwaza  zituma abaregwa bakomeza gufungwa indi minsi 30.

Aba bunganizi bati “Abakiliya bacu ni impunzi zituye ahantu hazwi kandi ku butaka bw’u Rwanda  mu nkambi  ntizishobora gusubira muri Kongo zavuye zihunga umutekano muke.”

Bongeyeho ko hari n’ubujurire bari batanze ku cyemezo cya mbere  cy’iminsi 30 cyatanzwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyura butigeze buhabwa agaciro kugeza ubu.

Musabyimana Agathe Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga avuga ko ubu busabe bushingiye ku kuba icyemezo kibafunga by’agateganyo cyarangiye bakaba bafite impungenge ko baramutse bafunguwe by’agateganyo bashobora gutoroka cyangwa bakabangamira n’iperereza rindi.

Ati “Icyemezo cyafashwe ntabwo cyavuyeho bityo nta mpamvu yatuma bafungurwa turasaba ko aricyo mwaheraho mwongera indi minsi 30.”

Urukiko rwabajije buri wese muri aba bashinjwa niba yumva impamvu zatumye bafungwa  zaravuyeho, maze basubiza ko nta cyaha bishinja ko babarekura  bagasubira kwita ku miryango yabo.

Izi mpunzi z’abanyekongo mu byaha zishinjwa harimo; kurema umutwe w’iterabwoba, kurwanya abashinzwe umutekano no  kutubaha amategeko ya Republika y’u Rwanda.

Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwanzuye ko icyemezo kuri uru rubanza kizasomwa tariki ya 30 Mata 2018.

2018-04-26
Editorial

IZINDI NKURU

Ubutabera : Kumena icyumba cy’Umwami Kigeli V byari ububandi – Ubuhamya bwa Marie-Claire Cyibukayire

Ubutabera : Kumena icyumba cy’Umwami Kigeli V byari ububandi – Ubuhamya bwa Marie-Claire Cyibukayire

Editorial 03 Jan 2017
Rwamagana: Umugore w’imyaka 30 yajujubije abaturage abiba ihene akanabomora n’amazu

Rwamagana: Umugore w’imyaka 30 yajujubije abaturage abiba ihene akanabomora n’amazu

Editorial 04 Jun 2017
Fatima-Portugal: Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

Fatima-Portugal: Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

Editorial 16 Jan 2017
Umunyarwanda Ismael Mbonigaba araregwa guhohotera abakobwa muri Canada

Umunyarwanda Ismael Mbonigaba araregwa guhohotera abakobwa muri Canada

Editorial 01 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bufaransa: Umunyarwanda mu Mujyi wa Nantes agiye gushyikirizwa urukiko ashinjwa gutuka abashinzwe umutekano
Mu Mahanga

U Bufaransa: Umunyarwanda mu Mujyi wa Nantes agiye gushyikirizwa urukiko ashinjwa gutuka abashinzwe umutekano

Editorial 24 Mar 2018
Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera,  Kandiho wa CMI ntarimo !
INKURU NYAMUKURU

Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera, Kandiho wa CMI ntarimo !

Editorial 08 Feb 2019
APR FC, Rayon Sports na Etoile de l’Est mu makipe yitwaye neza, Police na As Kigali zitsindwa ku munsi wa 23 PNL
Amakuru

APR FC, Rayon Sports na Etoile de l’Est mu makipe yitwaye neza, Police na As Kigali zitsindwa ku munsi wa 23 PNL

Editorial 04 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru