Kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Mata, u Rwanda rwatangiye icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, aho Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki moon, yasabye ibihugu byo mu karere ndetse n’ibindi bigize uyu muryango gukomeza kongera imbaraga mu guta muri yombi no gushyikiriza ubutabera abakekwaho uruhare muri Jenoside ndetse no gushyira iherezo ku muco wo kudahana.
Ubu, u Rwanda ruri gukurikirana abantu 522 bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakihishahisha hirya no hino ku Isi, ari nako rukora ibishoboka byose ngo batabwe muri yombi baryozwe ibyo bakoze.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye avuga kwibukwa ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, bikwiye kujyana no kuba hafatwa ingamba nshya zatuma ubwo bwicanyi bw’indengakamere butazongera kubaho aho ari ho hose ku Isi. Guha icyubahiro abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ngo bivuze gukorana n’ubutabera ndetse no kumva ko buri wese hari ibyo agomba kubazwa.
Kuri we ngo kwemera ibyabaye no kugira umuhate wo gusangira ibikorwa byo kurinda abari mu kaga nibwo buryo bwiza bwatuma jenoside, guhonyora uburenganzira bwa muntu no kutica amategeko mpuzamahanga bitongera kubaho ukundi.
Ban Ki moon, yavuze ko jenoside atari igikorwa kimwe, ko ifata igihe kandi igategurwa. Yatanze urugero ku bimenyetso bigaragaza ko ishobora kubaho birimo imbwirwaruhame zikwirakwiza urwango zivugirwa mu ruhame no mu bitangazamakuru, zibasira abantu mu miryango runaka.
Yakomeje avuga ko ari ngombwa ko za guverinoma, ubutabera n’imiryango itari iya leta, bahagurukira rimwe mu kurwanya izo imvugo zibiba urwango n’abateza amacakubiri n’intambara.
Ban Ki moon na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame muri Village Urugwiro
Ikindi kandi yavuze ko amateka y’u Rwanda yigisha amasomo akomeye arimo ubwumvikane, ubwiyunge, no kugira ubuntu mu gihe imbaraga z’ikibi zikomeza kugaragara mu miryango. Ati “Reka twite ku biduhuza nk’ikiremwamuntu bidufashe kubaka ubuzima bw’icyubahiro n’umutekano kuri bose.”
Ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20, tariki 7 Mata 2014, Ban Ki Moon yari mu Rwanda, aho yavuze ko yababajwe n’ibyo yabonye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho bitamworoheye kwihangana maze amarira amubunga mu maso kubera ubukana bw’amarorerwa yiboneye.
Umuryango w’Abibumbye wemeye ko warebereye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni;icyo gihe Boutros Boutros-Ghali uherutse kuva ku Isi niwe wayoboraga Loni, yanaje kwemera ko umuryango yari ayoboye wagize uburangare ntugire icyo ikora ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ireke kuba.
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Karim el Fawal w’ikinyamakuru Capa cyo mu Misiri mu mwaka wa 2001, Boutros yavuze ko yumva atewe ipfunwe no kudatabara abicwaga mu Rwanda.
Yagize ati “ Iyo ntekereje ibyabaye mu Rwanda numva binteye ipfunwe. Nari umwe mu ba mbere bagerageje kubwira isi ibijyanye n’iyo Jenoside, ariko ntacyakozwe kuko ibihigu bitashatse kuyumva. Gutabaza kwanjye ntacyo byagezeho.”