• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko

Editorial 23 Feb 2017 Mu Mahanga

Abagabo bane bafunzwe bacyekwaho kugerageza guha ruswa abapolisi bakora mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo babashyire ku rutonde rw’abatsinze ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, kandi babitsinzwe.

Nzirorera Isaac, Bicamubicika John, Ndikumana Phillipe na Mpfuyisoni Mohamed ni bo bacyekwaho gukora iki cyaha. Bafashwe ku itariki 21 z’uku Kwezi.

Batatu babanza bafatiwe mu karere ka Nyagatare; naho uwa nyuma yafatiwe mu karere ka Kicukiro.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko Nzirorera yagerageje gutanga ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ashyirwe ku rutonde rw’abatsinze ikizamini cy’uruhushwa rw’icyiciro cya C (Kategori C).

Yongeyeho ko Bicamubicika na Ndikumana batanze ruswa kugira ngo bashyirwe mu mubare w’abatsinze ikizamini cyo gukorera uruhushwa rw’icyigiro cya A (Kategori A); aho ubanza yatanze ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda; naho uwa kabiri atanga ibihumbi 147 by’amafaranga y’u Rwanda.

Aba uko ari batatu (Nzirorera, Bicamubicika na Ndikumana ) bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

Yavuze ko Mpfuyisoni yafatiwe mu karere ka Kicukiro agerageza gutanga ruswa y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo yongerwe ku rutonde rw’abatsinze ikizamini cy’uruhushya rw’icyiciro cya B (Kategori B). Uyu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahanga.

Mu butumwa bwe, CIP Kabanda yagize ati,”Abapolisi basobanukiwe ko kwaka no kwakira ruswa bizira bikaziririzwa. Ni yo mpamvu babyirinda bakanabirwanya; ariko ikibabaje ni uko bamwe mu batwara ibinyabiziga bataracika ku muco mubi wo kugerageza kuyitanga.”

Yibukije ko umuntu utanyuzwe na serivisi ahawe n’Umupolisi yabimenyesha inzego zimukuriye; aha akaba yaragize ati,”Abatanga ruswa kugira ngo babakorere ibinyuranije n’amategeko bamenye ko bitazabahira na rimwe. Abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga bakwiriye kwiga kugira ngo bagire ubumenyi buhagije butuma batsinda ibizamini. Ubitsinzwe akwiriye kwirinda gutanga ruswa kugira ngo akorerwe ibinyuranije n’amategeko; ahubwo agomba kwihugura kugira ngo ubutaha azabitsinde.”

Ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

RNP

2017-02-23
Editorial

IZINDI NKURU

FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire ikomeje kwerekana ko ari impanga ya FDLR.

FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire ikomeje kwerekana ko ari impanga ya FDLR.

Editorial 05 Nov 2022
Robert Lewandowski azamara ukwezi adakina kubera imvune, ibi bikaba bitumye atazakina umukino ubanza n’uwo kwishyura wa 1/4 wa Champions League bazahura na PSG

Robert Lewandowski azamara ukwezi adakina kubera imvune, ibi bikaba bitumye atazakina umukino ubanza n’uwo kwishyura wa 1/4 wa Champions League bazahura na PSG

Editorial 31 Mar 2021
FDLR yiyemereye ku mugaragaro ko yapfushije  Petero Nkurunziza nk’ umuterankunga wayo ukomeye

FDLR yiyemereye ku mugaragaro ko yapfushije  Petero Nkurunziza nk’ umuterankunga wayo ukomeye

Editorial 11 Jun 2020
Uko umukungugu mu muhanda wa Ndera uteye ubwoba cyane

Uko umukungugu mu muhanda wa Ndera uteye ubwoba cyane

Editorial 01 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC, Rayon yatakaje uyu mwanya nyuma yo kunganya na Marines FC 
Amakuru

APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC, Rayon yatakaje uyu mwanya nyuma yo kunganya na Marines FC 

Editorial 05 Apr 2025
Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU
Mu Rwanda

Muri DRC Kiliziya Gatulika yakoze ibyananiye AU

Editorial 13 Jan 2017
Niyonsenga Dieudonné wa ISHEMA TV, akomeje gukwiza impuha no guharabika inzego z’umutekano.
Amakuru

Niyonsenga Dieudonné wa ISHEMA TV, akomeje gukwiza impuha no guharabika inzego z’umutekano.

Editorial 18 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru