• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko

Editorial 23 Feb 2017 Mu Mahanga

Abagabo bane bafunzwe bacyekwaho kugerageza guha ruswa abapolisi bakora mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo babashyire ku rutonde rw’abatsinze ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, kandi babitsinzwe.

Nzirorera Isaac, Bicamubicika John, Ndikumana Phillipe na Mpfuyisoni Mohamed ni bo bacyekwaho gukora iki cyaha. Bafashwe ku itariki 21 z’uku Kwezi.

Batatu babanza bafatiwe mu karere ka Nyagatare; naho uwa nyuma yafatiwe mu karere ka Kicukiro.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko Nzirorera yagerageje gutanga ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ashyirwe ku rutonde rw’abatsinze ikizamini cy’uruhushwa rw’icyiciro cya C (Kategori C).

Yongeyeho ko Bicamubicika na Ndikumana batanze ruswa kugira ngo bashyirwe mu mubare w’abatsinze ikizamini cyo gukorera uruhushwa rw’icyigiro cya A (Kategori A); aho ubanza yatanze ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda; naho uwa kabiri atanga ibihumbi 147 by’amafaranga y’u Rwanda.

Aba uko ari batatu (Nzirorera, Bicamubicika na Ndikumana ) bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

Yavuze ko Mpfuyisoni yafatiwe mu karere ka Kicukiro agerageza gutanga ruswa y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo yongerwe ku rutonde rw’abatsinze ikizamini cy’uruhushya rw’icyiciro cya B (Kategori B). Uyu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahanga.

Mu butumwa bwe, CIP Kabanda yagize ati,”Abapolisi basobanukiwe ko kwaka no kwakira ruswa bizira bikaziririzwa. Ni yo mpamvu babyirinda bakanabirwanya; ariko ikibabaje ni uko bamwe mu batwara ibinyabiziga bataracika ku muco mubi wo kugerageza kuyitanga.”

Yibukije ko umuntu utanyuzwe na serivisi ahawe n’Umupolisi yabimenyesha inzego zimukuriye; aha akaba yaragize ati,”Abatanga ruswa kugira ngo babakorere ibinyuranije n’amategeko bamenye ko bitazabahira na rimwe. Abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga bakwiriye kwiga kugira ngo bagire ubumenyi buhagije butuma batsinda ibizamini. Ubitsinzwe akwiriye kwirinda gutanga ruswa kugira ngo akorerwe ibinyuranije n’amategeko; ahubwo agomba kwihugura kugira ngo ubutaha azabitsinde.”

Ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

RNP

2017-02-23
Editorial

IZINDI NKURU

Nyanza: Abakaraningufu  bashyizeho ihuriro ryo kurwanya ibyaha

Nyanza: Abakaraningufu bashyizeho ihuriro ryo kurwanya ibyaha

Editorial 07 Jun 2016
Peter yasobanuye byinshi ku isenyuka rya P Square

Peter yasobanuye byinshi ku isenyuka rya P Square

Editorial 27 Oct 2017
Umukinnyi Wa Filimi Z’ubusambanyi Uherutse Gutangaza Ko Yaryamanye Na Perezida Trump Yatawe Muri Yombi

Umukinnyi Wa Filimi Z’ubusambanyi Uherutse Gutangaza Ko Yaryamanye Na Perezida Trump Yatawe Muri Yombi

Editorial 12 Jul 2018
Kagame yagaye cyane Abanyeshuri bize muri Israel banga gukora i Nasho ngo ni mu cyaro

Kagame yagaye cyane Abanyeshuri bize muri Israel banga gukora i Nasho ngo ni mu cyaro

Editorial 05 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inyubako ya La Palisse Hotel ya Gashora yakubiswe n’inkuba irashya
Mu Rwanda

Inyubako ya La Palisse Hotel ya Gashora yakubiswe n’inkuba irashya

Editorial 16 Mar 2018
Abatwa N’abakobwa Ntibashishikajwe No Kwinjira Mu Gisirikare Cy’u Burundi
HIRYA NO HINO

Abatwa N’abakobwa Ntibashishikajwe No Kwinjira Mu Gisirikare Cy’u Burundi

Editorial 09 Jul 2018
FIFA yahaye ikipe ya Rayon Sports iminsi 45 yo kuba yishyuye miliyoni zisaga 12 z’amanyarwanda umunyakameruni Philipe Artur Banen
Amakuru

FIFA yahaye ikipe ya Rayon Sports iminsi 45 yo kuba yishyuye miliyoni zisaga 12 z’amanyarwanda umunyakameruni Philipe Artur Banen

Editorial 30 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru