• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Bayern Munich yandagarije Tottenham iwayo, Real Madrid ikomeza gutungurwa

Bayern Munich yandagarije Tottenham iwayo, Real Madrid ikomeza gutungurwa

Editorial 02 Oct 2019 IMIKINO

Tottenham yo mu Bwongereza yandagarijwe ku kibuga cyayo na Bayern Munich yo mu Budage yayitsinze ibitego 7-2 mu mukino w’umunsi wa kabiri w’itsinda B rya UEFA Champions League wabaye kuri uyu wa Kabiri.

Iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane w’u Burayi ryakomeje uyu munsi hakina amakipe yo kuva mu itsinda A kugeza mu itsinda D mu gihe andi azakina ejo ku wa Gatatu.

Tottenham yari imbere y’abafana bayo, yatangiye umukino iri hejuru, ihusha uburyo bubiri bwiza bwabonywe na Son Heung-min, aho ku munota wa gatanu w’umukino yateye umupira wakuwemo na Manuel Neuer mu gihe ku wa cyenda, uyu munyezamu yawufashe neza.

Heung-min yafunguye amazamu ku munota wa 11 w’umukino ku mupira yahawe na Moussa Sissoko, aroba umunyezamu Manuel Neuer.

Ibyishimo by’abafana ba Tottenham byamaze igihe gito kuko nyuma y’iminota itatu gusa, Umudage Joshua Walter Kimmich yishyuriye Bayern Munich ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Hugo Lloris ntiyabasha kugera ku mupira.

Harry Kane yashoboraga gutsindira Tottenham igitego cya kabiri ubwo yasigaga abakinnyi b’inyuma ba Bayern Munich akanacenga umunyezamu Neuer, ariko umupira yateye mu izamu uhita ushyirwa muri koruneri na David Alaba.

Tanguy Ndombele yagerageje irindi shoti ryashoboraga guhesha Tottenham kuyobora umukino, umupira ufatwa na Manuel Neuer.

Habura amasegonda make ngo igice cya mbere kirangire, Robert Lewandowski yatsindiye Bayern Munich igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye yateye mu nguni y’izamu, ubwo yari amaze guherezwa na Corentin Tolisso.

Bayern Munich yatangiye igice cya kabiri iri hejuru, ibona ibitego bibiri byatsinzwe na Serge Gnabry ku munota wa 53 n’uwa 55 ku mipira yahawe na Benjamin Pavard na Corentin Tolisso.

Tottenham yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Harry Kane kuri penaliti yabonetse ku munota wa 61 ubwo Danny Rose yakinirwaga nabi na Kingsley Coman mu rubuga rw’amahina.

Christian Eriksen yagerageje uburyo bubiri bw’amashoti akomeye ku ruhande rwa Tottenham, imipira yombi ica ku ruhande rw’izamu rya Bayern Munich.

Serge Gnabry wahiriwe n’uyu mukino, yatsindiye Bayern Munich igitego cya gatanu n’icya karindwi ku munota wa 83 n’uwa 87 mu gihe Robert Lewandowski yatsinze icya gatandatu ku wa 86 nyuma yo guherezwa na Philippe Coutinho.

Gutsinda uyu mukino byatumye Bayern Munich iyobora itsinda B n’amanota atandatu, ikurikirwa na FK Crvena Zvezda yagize amanota atatu nyuma yo gutsinda Olympiacos ibitego 3-1 mu gihe aya makipe yandi buri imwe ifite inota rimwe.

Mu yindi mikino yabaye, mu itsinda A, Real Madrid ikomeje gutungurwa muri iri rushanwa itaratsindamo umukino n’umwe muri ibiri imaze gukina.

Kuri uyu wa Kabiri, yari yakiriye Club Brugge yo mu Bubiligi kuri Stade Santiago Bernabeu, amakipe yombi anganya ibitego 2-0.

Igice cya mbere cyarangiye Club Brugge yatsinze ibitego bibiri bya Emmanuel Bonaventure ku munota wa cyenda n’uwa 39.

Sergio Ramos yishyuye igitego cya mbere ku munota wa 55 mbere y’uko Casemiro yishyura icya kabiri ku wa 85.

Paris Saint-Germain iyoboye iri tsinda rya mbere n’amanota atandatu nyuma yo gutsindira Galatasaray muri Turquie igitego 1-0 mu gihe Real Madrid iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe inganya na Galatasaray.

Uko imikino yabaye kuri uyu wa Kabiri yarangiye:

Itsinda A

  • Real Madrid 2-2 Club Brugge
  • Galatasaray 0-1 Paris Saint-Germain

Itsinda B

  • FK Crvena Zvezda 3-1 Olympiacos
  • Tottenham Hotspur FC 2-7 Bayern München

Itsinda C

  • Atalanta 1-2 Shakhtar Donetsk
  • Manchester 2-0 Dinamo Zagreb

Itsinda D

  • Juventus 3-0 Bayer Leverkusen
  • Lokomotiv Moscow 0-2 Atlético Madrid

Tanguy Ndombele acenga Serge Gnabry na Kingsley Coman

Serge Aurier akandagira David Alaba

Son Heung-min atsinda igitego cya mbere cya Tottenham

Son Heung-min yishimira igitego yatsinze nyuma yo guhusha ibindi bibiri

Kimmich yishyuriye Bayern Munich ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina

Robert Lewandowski atsinda igitego cyahaye Bayern Munich gusoza igice cya mbere iyoboye umukino

Lewandowski yishimira igitego cya kabiri cy’ikipe ye

Serge Gnabry atsindira inyuma y’urubuga rw’amahina muri uyu mukino utahiriye Tottenham

Serge Gnabry yatsinze ibitego bine muri uyu mukino

Serge Gnabry w’imyaka 24 yigaragaje muri uyu mukino

Gnabry atsinda igitego cye cya kabiri cyabaye icya kane cya Bayern Munich

Tottenham yananiwe kwihagararaho imbere y’abafana bayo

Inkuru ya IGIHE

2019-10-02
Editorial

IZINDI NKURU

Meddy yashyize hanze Amashusho y’Indirimbo ye  ‘ NTAWAMUSIMBURA (Lyric Video) yaciye ibintu muri iyi minsi

Meddy yashyize hanze Amashusho y’Indirimbo ye ‘ NTAWAMUSIMBURA (Lyric Video) yaciye ibintu muri iyi minsi

Editorial 08 Dec 2016
FERWABA yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na NBA Africa agamije guteza imbere umukino w’intoki wa Basketball

FERWABA yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na NBA Africa agamije guteza imbere umukino w’intoki wa Basketball

Editorial 26 May 2022
Rayon Sports yongeye gutsikira mbere yo guhura na APR FC

Rayon Sports yongeye gutsikira mbere yo guhura na APR FC

Editorial 01 Apr 2019
Ibihugu 6 byasezerewe mu gikombe cya Afurika 2022 birimo Algérie na Ghana, uko amakipe yakomeje muri 1/8 ndetse n’uko azahura

Ibihugu 6 byasezerewe mu gikombe cya Afurika 2022 birimo Algérie na Ghana, uko amakipe yakomeje muri 1/8 ndetse n’uko azahura

Editorial 21 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bitewe n’umuganda rusange uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, Kiyovu Sports yasubitse inteko rusange iyishyira mu ntangiriro z’Ukwakira 2022
Amakuru

Bitewe n’umuganda rusange uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, Kiyovu Sports yasubitse inteko rusange iyishyira mu ntangiriro z’Ukwakira 2022

Editorial 20 Sep 2022
CAF yaciye Ishyirahamwe rya ruhago mu Burundi ibihumbi 10$
HIRYA NO HINO

CAF yaciye Ishyirahamwe rya ruhago mu Burundi ibihumbi 10$

Editorial 02 Apr 2019
Uganda: Umunyeshuri yareze Perezida Museveni n’abandi bayobozi bamukumiriye kuri Twitter zabo
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Umunyeshuri yareze Perezida Museveni n’abandi bayobozi bamukumiriye kuri Twitter zabo

Editorial 27 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru